• 12/12/2019 2:50 55

Umunyarwanda arahatinira ‘Top model Europe 2019’

Umunyarwanda Marie Chantal Mukamurigo ari guhatana mu irushanwa rya Top model Europe 2019. Marie Chantal ni umunyarwanda utuye mu Bubiligi , ari guhatana mu bantu 150 bagomba kwegukana irushanwa rya top model Europe 2019 , ni nyuma y’uko yari amaze gutambuka  amajonjoro y’abarenga ibihumbi bitatu [3000] bari baturutse mu bihugu bitandukanye i Burayi.

Marie Chantal ari guhatana muri top model Europe 2019
Marie Chantal ari guhatana muri top model Europe 2019

Ubusanzwe Marie Chantal ni umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Rwamagana,  afite imyaka 28 ndetse avuga indimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Biteganyijwe ko ibihembo by’ugomba kwegukana iri rushanwa bizatangwa kuwa 17 Werurwe 2019.

Marie Chantal ni umunyamideri ufite imyaka 28
Marie Chantal ni umunyamideri ufite imyaka 28

Imideri mishya y’abageni

Andi makuru ari kuvugwa ni ajyanye n’imideli mishya y’abageni yashyizwe hanze n’umuhanzi w’imideli Niyitanga Olivier ufite inzu y’imideli ya Tanga Designs.

Niyitanga Olivier yabwiye Umuseke ko iyi mideli ye ibumbiye muri [Collection] yise Passion, Fashion na Action. Agasobanuro ko yahisemo kuyita gutya ashingiye ku buzima bw’abahanzi n’abamurika imideli muri rusange.

Yagize ati “ iyi [collection] nayikoreye abageni rero mpitamo kuyita [Passion] kuko igihe cyose umuhanzi udakunze ibyo akora adashobora gutera imbere. naho iyo bije mu mideli [Fashion] icyo gihe umuhanzi aba agomba kuba afite igitekerezo cy’umwambaro ashaka gukora hakiyongeraho no kumenya guhitamo ibitambaro azakoresha.

Ku bijyanye na [action] nifuje cyane kugaragaza uburyo abamurikamideli bifotoza cyangwa bamurika  ya mideli iba yahanzwe.”

Niyitanga yatangiye guhanga imideli mu 2014 yagiye yambika abantu batandukanye barimo nk’umuhanzi wo muri Nigeria Davido , Buravan , Umunyamakuru Fiona Mbabazi wa RBA , umunyamakuru Tracy Wanjiru wa NTV yo muri Uganda n’abandi.

Umuhanzi w'imideli Niyitanga Olivier
Umuhanzi w’imideli Niyitanga Olivier
Ikanzu yakozwe na Niyitanga
Iyi kanzu izaba iri muri collection y’abageni y’imideli yakozwe na Niyitanga Olivier

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *