• 11/12/2019 9:51 47

Umunyapolitiki yaba n’umukizwa ? Past. Rutayisire arasubiza

Hari abagaragaza ko bidashoboka bashingiye ku kuba bazi politiki nk’umurimo w’amacenga, kubeshya rimwe na rimwe bikagira cyangwa bigamije ingaruka mbi (bashingira ku byabaye mu Rwanda n’ahandi) hari n’abavuga ko abemeza ibi bashingira gusa ku mateka mabi ya politiki mu bihugu byabo ubundi politiki ari igamije ineza rusange bityo uyikora bitamubuza no kuba mu Mana.

Past Rutayisire Antoine mu biro bye
Past Rutayisire Antoine mu biro bye

Twaganiriye na Pastor Dr Antoine Rutayisire kuri iyi ngingo, ndetse n’ingingo y’amasengesho yo gusengera igihugu aba buri mwaka akitabirwa cyane cyane n’abanyapolitiki ndetse n’abanyamadini. Kuva mu 1995 aya masengesho atangizwa, Perezida Kagame ngo amaze kuyasiba gacye.

Past.Dr Rutayisire ari mu bayatangije, ni umugabo w’imyaka 61, umaze imyaka 36 akijijwe na 13 ari Pasitoro.

Umuseke : Gusengera igihugu bitumirwamo abanyapolitiki n’umukuru w’igihugu byavuye he ?

Past Rutayisire : Ni ikintu abantu batekerejeho cyane, ariya masengesho yatangiye mu 1995 mu kwezi kwa cyenda, Jenoside yari imaze guhagarikwa na FPR.

Ni ibintu twicaye turatekereza, umuntu wese uzi uko u Rwanda rwari rumeze muri 1995 yabonaga ko rukeneye amasengesho. Abantu benshi barimo bafungwa kubera uruhare bagize muri Jenoside, abandi barimo bataha barabohoje amazu y’abandi, abandi bari gutahuka bakaza basaba imitungo yabo, hari abacengezi mu burengerazuba bw’igihugu n’amajyaruguru yacyo, mbese icyo gihe u Rwanda rwari mu kajagari kenshi cyane.

 

Icyo ayo masengesho yari agamije ubu cyagezweho ?

Pastor Rutayisire: Uwahakana ko mu Rwanda Imana yahakoze ibitangaza ubwo nyine yaba ari umwemera gato. Umuntu uzi u Rwanda rwa 1994 na 1995 n’u Rwanda 2019 rugana muri 2020 ngira ngo ibyahindutse arabireba.

Wari uzi ko mu busore bwe Past Rutayisire yigeze kuba mu ikipe y'igihugu y'abasiganwa ku maguru
Wari uzi ko mu busore bwe Past Rutayisire yigeze kuba mu ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku maguru

Ni bande batangije aya masengesho yihariye yo gusengera igihugu ?

Pastor Rutayisire : Yatangijwe na Murigande Charles icyo gihe yari umujyanama mibiro bya Perezida Bizimungu Pasteur, n’uwitwa Jedeon Rudahunga nawe icyogihe yari ashinzwe Protocole ya Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, hamwe nange, kandi nari ntaraba Pastoro, aya masengesho nta mu Pastor owayatangije ni ikemezo cyafashwe n’abantu basanzwe.

Aya masengesho ahuriye he na politiki ? umuntu yaba umunyamasengesho akaba n’umunyapolitiki?

Pastor Rutayisire: Ngewe umuntu uvuga ko utaba umunyapolitiki ngo unakizwe sinzi ikintu abishingiraho kuko na Bibiriya yuzuyemo abanyapolitiki gusa ;  Mose yari umunyapolitiki ntabwo yari umuhanuzi wundi agaragara nk’umuyobozi mukuru wa Isiraheli,  Daniyeri ntabwo yigeze aba umutambyi yabaye umujyanama w’umwami, Dawidi yabaye umwami wa Isiraheli, na Yesu niba tuvuga ko ari umwami w’abami ubwo nawe ni umunyapolitiki uvuga ko Yesu atari umunyapolitiki uwo yaba yibeshye cyane. Waba uri umwami w’abami ukaba witwa iki?

 

Perezida wa Republika Paul Kagame yatangiye kwitabira ariya masengesho ryari ?

Pastor Rutayisire: Yatangiye kuyitabira kuva mu 2000,  imyaka 19 amaze ku buyobozi inshuro atiyitabiriye ntabwo zirenze eshatu (3) aya masengesho ni ikintu Perezida Kagame aha agaciro gakomeye.

 

Ni izihe mbogamizi mwagize mu myaka 24 muri iki gikorwa?

Pastor Rutayisire: Nta mushinga utagira inzitizi birumvikana, guhuza abayobozi ukabahuriza muri Hotel harimo abantu babonaga twatumiye abayobozi cyane bamwe bakagirango ni igikorwa cya FPR bakumva ko ari igipindi tubatera. Natwe ubwacu harimo abatarabyumvaga neza.

Aya masengesho yo gusabira igihugu ni kimwe mu bikorwa by’amadini anyuranye bihuza buri mwaka abanyapolitiki ku rwego rwo hejuru hamwe n’abanyamasengesho mu Rwanda.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Nk’umukristu kandi w’Umuvuga-butumwa,ndashaka gusubiza Pastor Doctor Canon Rutayisire Antoine.Kimwe nawe,nanjye nahoze nsengera muli Anglican Church.Ariko nayivuyemo,ubu njye n’abandi dusengana twese,tujya mu nzira no mu ngo z’abantu tukabwiriza Ubwami nw’Imana ku buntu nkuko Yesu yasize abisabye Abakristu nyabo.Mu byukuri,nabwirije kenshi Rutayisire ko yareka “Kwivanga muli Politike” kuko Yesu yabitubjije kwivanga mu byisi.Rutayisire aravuga ngo na Yesu ni “Umunyapolitike” kubera ko ari “Umwami w’Abami”.Ariko Rutayisire yibuke ko Yesu yavuze ko atari Umwami w’iyi isi ( today’s world).Niyo mpamvu rimwe bashatse “kumwimika” agahunga.Yesu ntabwo ategeka iyi si.Ubwe yivugiye ko iyi si iyoborwa na Satani (Yohana 12:31).

    Nkuko na none tubisoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bwose bwo ku isi.Ibi nta na rimwe Rutayisire n’abandi ba Pastors bajya babyigisha abayoboke babo.Ahubwo baba barata gusa abanyepolitike b’iki gihe.Nta na rimwe Yesu cyangwa Abigishwa be bahamagaraga Abanyepolitike ngo babasengere. Mwese muzi ibintu byinshi bya Politike bivugirwa muli National Breakfast Prayer.Sinshaka kubisubiramo namwe murabizi.Noneho Abanyamadini bagatanga amashyi menshi.Politike ntishobora kujyana n’uburokore.Urugero,nubwo Nkurunziza yiyita Umurokore,niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu I Burundi.

  • Ntabwo National Prayer Breakfast yazanywe na ba Rutayisire.Iki gikorwa cyo gusengera Abanyepolitike cyazanywe n’Abanyamadini bo muli Amerika kandi kiba buri mwaka.Ariko se nubwo byitwa ko babasengera,byabujije president Ronald Reagan gutera agahugu ka Grenada na Falkland Islands?Byabujije Bush kujya kwica inzira-karengane millions nyinshi za Irak na Afghanistan?Ntibakatubeshye.
    Aba biyita “abakozi b’Imana” nta kindi baba bagamije uretse gusangira umugati w’igihugu (national bread) n’abanyepolitike.
    Buri gihe,Pastors n’Abapadiri basengeraga Kinani Habyarimana.Kwa KINANI mu rugo,hari Chapelle Musenyeri Nsengiyumva Vincent yazaga kumusomeramo MISA.Muli 1990-1994,mbere yo kujya kurwana na FPR,buri gihe abanyamadini babanzaga gusengera abasirikare ba Kinani bagiye ku rugamba.Bakababwira ngo nibajye kurwana kandi bazatsinda kubera ko Imana iri kumwe nabo.Nyamara baratsinzwe ku manywa y’ihangu.None ubu abanyamadini bahinduye uruhande !! Impamvu babikora si ukubera Imana,ahubwo ni umugati utubutse bavana ku Banyepolitike.

    • Yeah iyo myumvire yawe ntitandukanye n’iy’abumva ko politiki ari ikintu kibi gusa
      Kubera imyaka myinshi ya politiki mbi muri Africa, n’imyaka myinshi mubwirwa ko Abapadiri bera, n’iby’Imana mu mujyo umwe
      Mwumva ko ibyo byombi ntaho bigomba guhurira. Gusa ndabumva kubera ayo mateka yanyu.
      Umuzungu yatwishe aho hombi

    • Uvuze neza RUTEBUKA we.Les Religieux ont change le fusils d’epaule.Bagiye ku ruhande rw’indi Leta.Nyamara mbere ya 1994,abanyamadini bose basengeraga president Habyarimana ngo yashyizweho n’Imana!!! Kimwe nuko basingizaga president Kayibanda.Ndibuka indirimbo y’Abadiventists yavugaga ngo “president Kayibanda Imana yamutumye gushinga Ishyaka rya Parmehutu ngo rikure abahutu mu buja bw’abatutsi”.Iyo ndirimbo uyishatse wayibona kuli Tapes zo muli RBA.Amadini ni hypocrite.Baba bishakira umugati gusa.

  • @ Rutayisire Antoine: Ndemeranya nawe ko gusengera igihugu n’abayobozi nta kibazo kirimo ni nk’uko tunasengera n’abandi bose kdi iyo babaye amahoro tubigiriramo inyungu ariko twoye kuvanga ibintu bitavangika kuko Politiki y’ino mu isi ihabanye n’iyo mu ijuru. Igihugu kirindishwa inkota si ugutega umusaya bagakubita inshyi ugahindura umusaya bakakongeza nk’uko Yesu yabivuze. Ndumva inkota uzi icyo ivuze urabizi ko ntawe uyitwarira ubusa. Ese uribuka ko Imana yo ubwayo mu mategeko yatanze harimo ngo ntukice? Intambara si ugutaha ubukwe Antoine we!!!!

    Nagukunze mu ngero watanze wavuzemo na Moses: Ese uribuka ibyo yakoreye umwegiputa k’ubw’ishyaka ryo gukunda igihugu cye na Benewabo? Antoine wo gacwa weeeeee uyu mugabo Moses ushobora kuba utamusobanukiwe yari umugome butwi (soma Kubara 31:1-17) rimwe ngo bavuye mu ntambara bamuzaniye abagore n’abana bafashwe nk’iminyago we ubwe azabiranywa n’uburakari yibaza impamvu batabatsinze mu ikotaniro hamwe n’ abandi maze ategeka we ubwe ko bicwa. Umubi nibura ni n’uw’ uwavuga ati reka tubagire abacakara nk’uko byari bisanzwe mu muco ko ntawica abana n’abagore.!!!

    Garuka aha utubwire ko ubu bugome wabushobora Antoine cg ko hagize mukozi w’Imana ubukora kuko ari umunyapoliti wenda ariko imiterere y’umurimo we ubimusaba wamukomera amashyi??? Maze kubona ko Bibiliya iri mu bintu byigisha ubugome ndengakamere. Umwana wumva bavuga ko Moses yari intwari n’aya mahano yose isomo bimuha ni ukumva ko kwica kubera ishyaka ari sawa bityo akazakura yigana Moses akigana n’ibibi bye byose. Uyu muzimu ni nawo ugihagamye mu Burasirazuba hariya muri ba bandi bemera ko iyo wishe abo mudahuje ukwemera wambikwa amakamba.

    Impamvu aba bantu bakoraga gutya barwanaga ishyaka ry’igihugu si ishyaka ry’Imana barayibeshyera kuko Imana ntiyaba yatanze itegeko ngo ntukice mu kandi kanya iheke imyambi mu bitugu cg iherekeze abagiye kurimbura imbaga. Iyi Mana yaba iri questionable ku rwego rwo hejuru inamaze guhakana ubumana bwayo kuko Imana ari urukundo nk’uko mubyigisha.Nge ishyigikira abica ku mpamvu izo arizo zose ntaho nyizi kdi iyo sinzayiramya.

    Kuvuga ko Yesu ari Umwami w’Abami ni imvugo y’ikigereranyo yo kuvuga ko mu babayeho bose ntawe umusumba si uko yatamitse imyambi cg akububa nijoro ajya gukina za polotiki na ba Kayizari akiyamamaza akamarana arwanira intebe z’aha mu isi.

    Ntekereza ko iyo abishaka ntawe uba yaramukomye imbere.Antoine aze kutwereka niba ibyo aho ibyo byarabaye aho byabereye. Yesu we ubwe yasubiyemo kenshi ko ubwami bwe atari ubw’iyi Si ngira ngo urabizi neza. Umenya ahari wabivuze ngo ushimishe ba bosses ariko nawe urabizi neza ko ubeshya.

    • Abazi Rutayisire bamushake bamubwire asome izi Comments bamwanditseho.Ndakeka ko yakumva ko ibyo akorera abanyepolitike bitandukanye n’ibyo Yesu yasabye abakristu nyakuri.

  • Noneho iyo bavuze FPR uhita wumva igipindi? Si ngaho nabimbere yingoma baziko tubeshejweho nibipindi? Burya ukuri kwishakirinzira yako iteka ryose.

  • Uyu mugabo asobanura ibintu bye ukumva birumvikana ku bwanjye. Ari muri mood y’ibyishimo n’insinzi (rya jambo ry’ikirundi, kuko mu kinyarwanda bisobanura ikindi gitandukanye). Ariko wamenya ikiri mu ndiba y’umutima wa Rutayisire ari uko urebye uko yifata igihe ubutegetsi yibonamo hagize ubuhungabanya. Muri 1994, nibwo twabonye isura idasanzwe y’abenshi mu basenyeri bayoboraga idini abarizwamo mbere ya 1990. Bavuye hasi pe!! Nyamara buriya umubajije kugira icyo avuga ku bwitange bw’abasenyeri biciwe i Gakurazo, banze gutererana impunzi zari zahungiye i Kabgayi, batabuze imodoka n’amavuta n’uburinzi byo kwambuka umupaka, nibwo yagutera inimero ukumirwa, akakwereka ko ari umunyapolitiki uzi icyo akora. Iyo avuze ko ibintu bye yabitangiranye na Muligande muri 1994, ndumva bisobanutse pe!

    • MACHIAVEL,analysis yawe niyo kabisa.Kimwe n’iya Rutebuka Edison.Anglican Church muli 1994,yerekanye ko ikora Politike cyane.Baronze amoko karahava.Abasenyeri 7 bayo bose bari abahutu gusa.Batatu muli bo bashinjwa Genocide.Harimo Bishop Nshamihigo Augustin,Bishop Ruhumuriza Jonathan na Bishop Musabyimana Samuel wafungiwe muli gereza ya Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye life imprisonment y’umwihariko.Unfortunatly yaje kugwa muli gereza muli 2003 azize sida.Pastors and Priests are highly politicized.
      Bashaka uburyo bwinshi biyegereza Politicians.urugero ni iriya bya National Prayer Breakfast ya Rutayisire.

  • Rutayisire ari gutunganya isi kuko aracyayituyeho, mwe murayitera umugongo kandi mukiyituyeho. Igitangaje ni uko mwifuza ibyiza ibyiza biyiriho:Inzu nziza, amashuli meza, akazi keza, kuyobora amatorero, ibyubahiro by’uburyo bwose, amafaranga ni ibindi!!!! Niba mwifuza ibi byose kandi ndabizi abamunenga, murabyifuza byose cg bimwe muri byo, nimunamufashe gutanga umusanzu wanyu kuko Yesu yahaye Isi umusanzu we mwe murayinenga kandi muyiriho namwe mubarwa muri yo

  • Icyo banenga si isi cyangwa kuyituramo/ho. Ahubwo niyo dualisme. Ni gute waba umukizwa en meme temps umunyapolitike? Ntibyavamo njye uko mbibona. Kuko ukuri niko kuzatubatura kandi simpamya ko kuba muri Politike. Njyewe ndumva abapastori bajya bajya kwigisha ingoma y’ijuru bakareka n’abanyapolitiki bagakora akazi kabo. Naho kuvuga ngo Mayor yaba na Pasteur cyangwa umudiyakoni i don’t think so. Buri wese akore ibyo yahamagariwe kuko byombi ntibibangikanywa. Haba na mba.

  • Mbere yo guca urubanza muge mubanza musome :Rom 13:1-2,4-7
    [1]Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.
    [2]Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.
    [4]kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhōresha umujinya ukora nabi.
    [5]Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana.
    [6]Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bītangiye gukora uwo murimo.
    [7]Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n’abo kubahwa mububahe.

    Ubundi ko abantu tutazi gukorera Imana icyo aricyo nta mwuga n’umwe umukristo atakora kdi iyo ari umukristo abikora neza bivahesha abandi umugisha , twabonye ingero nyinshi z’abasirikare bagiye bakora ibikorwa byiza bifasha abantu haba muri biblia haba no mu Rwanda , muri politike hashobora kubamo abantu babi kimwe n’uko harimo n’abantu b’Imana , none twese nitureka politique igihugu cyacu kizabaho gute? Mwumva se cyabaho kitagira ubuyobozi? Ahantu hose habamo abantu beza n’abantu babi yaba muri politique , business,abayobozi b’amadini n’indi myuga yose uzi Imana wayikora neza , icyokora Umuyobozi wawe uwo ari wese iyo agutegetse ikibi ukagikora uzagirwaho n’urubanza,ariko uyu musaza mumureke ibyo avuga niko abyumva kdi niko kuri , turi mu isi tugomba kuyikorera nk’abazayiragwa ariko tugakorera ijuru nk’abazaritaha ejo :gusa iki kiravuna gisaba ubwitange n’ubunyangamugayo, muri byose duharanire kugira urukundo rwa kivandimwe turi Abanyarwanda , twakabaye tuba n’abavandimwe kugirango n’abazadukomokaho bazabe mu Rwanda rwiza , umusanzu wa buri wese urakenewe si ibya Pasteur Rutayisire s’inibyabayobozicg abanyapolitique ni ibya buri wese.

  • Iyo ukunda igihugu cyawe uragisengera kikagira amahoro, kandi iyo hari amahoro n’abagituye abageraho.Pastor wacu azi inyungu zo gusengera igihugu .Ahubwo uwaba atuye mu gihugu atagikunda ntiyibuka kugisengera.Nimureke abasobanukiwe imbaraga z’amasengesho babikore kuko nibo babizi.Naho kubipinga utazi uburyo Imana ikurinda amanywa n’ijoro ntacyo bivuze birutwa n’uko waceceka aho gupinga ibyo abandi bavuze.

  • Muraho mwese, politique ntikwiye kubonwa mu bikorwa bibi gusa. None ninde wanenga izi gahunda: Gira inka munyarwa, Mituelle de santé, VUP, ubudehe, kurwanya igwingira… izi gahunda zitekerezwa n’abanya politiki beza kandi mwese muzi ko hari ikintu kini zimariye abanyarwanda.
    Rero tureke kwitiranya ikorwa bibi by’abanya politiki. Abihaye Imana ubu bararegwa gusanya abana ndetse n’ibindi bikorwa bibi none tubyitirire abihaye imanana bose n’amadini yose? Icyaha ni gatozi.

  • Yesu yaje mw’isi kugirango akize buri kiremwa muntu cyose, n’abanyapolitike barimo 1 Tim 2:1-4.hari abanyapolitike babi n’abasatani barangwa n’ibibi,n’abanyapolitike beza n’ab’Imana barangwa n’byiza.ibyo Paster Rutayisire yavuze n’ibyo,tugomba gusengera Igihugu cyacu.kandi Imana yarakoze ibitangaza mu Rwanda,utabibona arantangaje.

  • abantu bakagombye kwirinda kwizera umugabo utanywa inzoga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *