• 29/01/2020 11:01 14

Umunyamideri Teta kompanyi yo muri Nigeria yamwizeje kumuzamura bihera mu masezerano

Umunyarwandakazi umurika imideri, Teta Christelle wari waragiranye amasezerano na Kompanyi Star Model Africa yo muri Nigeria yaramwizeje kumenyekanisha impano ye, ubu bamaze gusesa amasezerano kuko ibyo bamwijeje batabyubahirije.

Christelle asanzwe amurika imideri mu bitaramo bitandukanye

Kabano Frank ureberera inyungu z’uriya munyarwandakazi wari wasinye ariya masezerano mu ntangiro za 2018, yavuze ko iriya kompanyi itashyize mu bikorwa ibyari biyakubiyemo.

Ati “Twahisemo kuyasesa kuko mu byo bari bemeye gukora nta na kimwe bakoze.”

Teta Christelle na we wemeza ko atagikorana n’iyi kompanyi, avuga ko yatangiye gushaka indi izamufasha kumenyekanisha impano ye.

Aisha Bello wari yahisemo Teta Christelle ngo akorane n’iriya kompanyi, muri 2018 ubwo yamutoranyaga, yavugaga ko afite umugambi wo kuzamura abanyarwanda bamurika imideri akabageze ku rwego mpuzamahanga.

Icyo gihe yavugaga ko hari kompanyi zo muri USA, UK no mu Bufaransa zamusabaga abanyafurika bafite impano mu kumurika imideri.

Gusa ngo uyu Aisha Bello ibyo yari yijeje uriya munyarwandakazi nta na kimwe yakoze.

Teta christelle amaze igihe gito atangiye kumurika imideri ariko ubu ibyo akora bishimwa n’abantu batandukanye
Sano Teta amaze kumenyekana mu bijyanye no kumurika imideri mu Rwanda

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *