• 19/01/2020 10:37 24

Umunyamideli Djazira wifotoza yambaye ikariso ati “n’umukanishi ahora asa nabi”

Munyaneza Djazira wamenyekanye mu kumurika imideli hano mu Rwanda ubu akaba aba muri Nigeria, anenga abibaza impamvu yifotoza yambaye ikariso kuko abikora kubera ko ari akazi. Ati “Ni nko kubaza umukanishi impamvu ahora yanduye.”

 

Ngo abamubaza impamvu yifotoza yambaye ikariso ni nko kubaza umukanishi igituma ahora asa nabi
Ngo abamubaza impamvu yifotoza yambaye ikariso ni nko kubaza umukanishi igituma ahora asa nabi

 

Uyu munyamideri w’umunyarwanda ukiri muto ariko umaze gukura mu ruganda rw’imideri kuko yashinze kompanyi y’imideri yitwa Djazira Model Management, avuga ko azagaruka mu Rwanda aje gutegura ibitaramo by’imideri.

Akunze gushyira hanze amafoto yambaye imyenda y’imbere (isutiya n’ikariso), rimwe na rimwe ntibyakirwe neza n’abanyarwanda bavuga ko ari uguta umuco nyarwanda.

We ngo si ko abibona kuko abikora kubera akazi ariko iriya myenda (ikariso n’isutiya) adashobora kuyambara ngo agende mu muhanda.

Ngo ababimubaza bakwiye kumva impamvu yabyo akaba ari yo baha agaciro. Ati “Ni nko kubaza umukanishi ngo kuki ahora yanduye, na byo abantu babibona nabi gusa ntacyo yabikoraho kuko aba ari mu kazi.”

Uyu munyarwandakazi uvuga ko azirikana bagenzi be b’abanyamideri, avuga ko iriya kompanyi ye azaza kuyibamurikira kandi ko yiteguye kuyifashisha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo kugira ngo na bo bagere ku rwego mpuzamahanga.

Aho aba mu murwa mukuru wa Nigeri, i Lagos ngo ari kuhigira byinshi bikomeje guteza imbere umwuga we.

Ati “Muri Nigeria hateye imbere mu bijyanye n’imideri kuri njye buri munsi ni ukwiga haba hari ibintu bishyashya.”

Djazira i Lagos amaze kumenyekana yitabira ibitaramo bikomeye
Djazira i Lagos amaze kumenyekana yitabira ibitaramo bikomeye
Munyaneza Djazira ngo arashaka kuzamura bagenzi be b'abanyarwanda
Munyaneza Djazira ngo arashaka kuzamura bagenzi be b’abanyarwanda

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Yego rata njyewe nkunda umuntu ukunda umwuga we
    Akawemera akawuha agaciro ?? big up my girl
    Nta dr ujya kuvura nta steto or tensiometre
    Nawe bikini niyo nyundo nu umwiko wawe shenge
    Njyewe ndagushyigikiye
    Hakenewe abakobwa baba bafite intumbero mubyo bakora
    Gusa ikitonderwa?Sinshyigikiye abakobwa bigira indaya mu mwuga wanyu
    Niyo mpamvu usanga abenshi babarwanya
    Nuko mwinjiriwe
    Naho ubundi mukore akazi kanyu neza
    Mukuramo abo babanduriza umwuga
    Ubundi mbifuriza ibyiza bana ✊✊✊

    • A ce que Pontus a dit, je n’ajoute rien.

    • N’uburaya nabwo ni umwuga utunze abawukora, kandi bawukora bawishimiye. Ngirango urabizi ko aho iwanyu iburayi musigaye munabaca imisoro, ntabwo waca musoro umwuga utemewe.

  • Courage kbsa,ufite ubwenge bw uzuye naho ureke ababigana batazi ibyo barimo.umurimo wose ugira imiterere yawo n imyambaro yawo.

  • abamuvuga nabi bamushakire akandi kazi, kila mtu na kazi yake

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *