• 26/01/2020 11:29 42

Umunyamibare, umunyapoliti, umurokore…umaze imyaka 41 mu gakiza

Dr Charles Murigande umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Rwanda kuva mu myaka 25 ishize, ni umugabo umaze imyaka 41 mu gakiza. Muri week end yatanze ikiganiro mu kigisho rusange aha ubutumwa urubyiruko arubwira ko Imana ariyo mugenga wa byose atari ubwenge cyangwa imbaraga za muntu.

Umunyapolitiki, umwarimu, umuhanga mu mibare, umurokore Dr Murigande Charles
Umunyapolitiki, umwarimu, umuhanga mu mibare, umurokore Dr Murigande Charles

Dr Charles Murigande muri uyu mwaka aruzuza imyaka 61, muri yo 41 ayimaze ari umugabo ‘ukijijwe’, abo bakunda kwita Abarokore. Ubu ni umukristo wa Assembly of God.

Mu kigisho rusange (conference) ngarukamwaka gitegurwa na Nehemiah Minitries na Assemblies of God Youth Team uyu mwaka cyabereye ku Kimihurura ku nsanganyamatsiko igira iti “Nigute umusore yabaho ubuzima  bunezeza Imana muri iki gihe?”, Dr Murigande yagitanzemo ubuhamya n’ubutumwa, cyane cyane ku bakiri bato.

Dr Murigande yavukiye mu Rwanda ariko akurira, aniga mu Burundi kubera ubuhunzi. Kaminuza yayigiye mu Bubiligi arangiza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza n’amanota y’ikirenga (Greatest Distinction/Sum Cum Laude) arakomeza abona impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu mibare mu 1986.

Nyuma yakoreye Institut Géographique du Burundi ( – 1988) hanyuma ajya gukorera Kaminuza ya Howard i Washington DC.

Mu 1994 yiyemeje gutaha akaza gufasha kubaka u Rwanda rukiva muri Jenoside. Yakoze imirimo inyuranye kugeza ubu aho ari Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo.

Dr Murigande, Pastor Rutayisire n'umuhanzi Simon Kabera baganiriza abitabiriye iki giterane
Dr Murigande, Pastor Rutayisire n’umuhanzi Simon Kabera baganiriza abitabiriye iki giterane

Agakiza na Politiki

Ajya yibukirwa ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango, ubwo yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, amubajije niba ibyo amubwiye ku ntambara yabaga muri Congo “ari ukuri kw’Imana”. Yamusubije ko ukuri kw’Imana kutagereranywa n’ukw’abantu.

Kuri uyu wa gatandatu mu kigisho rusange yabwiye abakitabiriye biganjemo urubyiruko ko yakijijwe ari mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kandi icyo gihe byari bikomeye ku muntu ukijijwe kuko ngo yafatwaga nk’umusazi, ndetse ko hari bagenzi be babihowe ku mashuri bakirukanwa.

Pastor Rutayisire na Dr Murigande
Pastor Rutayisire na Dr Murigande

Kuva icyo gihe uyu mugabo yavuze ko atigeze asubira inyuma kandi imirimo yose (yiganjemo politiki) n’ahantu hose yagiye akora yabanzaga Imana, no kubabwira ko ari umukristu ibindi bikaza nyuma.

Dr Murigande yabaye Umunyabanga Mukuru wa FPR, yiyamamarije kuyobora u Rwanda, yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yabaye Minitiri w’uburezi, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ubu ni Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Murigande yabwiye urubyiruko ko Imana ariyo ivana abantu aha ikabageza hariya, ko atari ubwenge cyangwa imbaraga za muntu ubwe, ko Imana ariyo mugenga kandi igena byose.

Yarubwiye kandi ko kuba umukiristo uhamye igihe kirekire bisaba kurangwa n’ikinyabupfura no kumvira abayobozi n’abakuru, abwira urubyiruko ko ikinyabupfura ari ikintu gikomeye mu buzima busanzwe no mu buzima bw’umukiristu.

Urubyiruko rukurikiye abaruhaga inyigisho
Urubyiruko rukurikiye abaruhaga inyigisho

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

22 Ibitekerezo

  • Uburokore bwavanze na politiki biba imvange itari y’agatogo. Bimwe by’ukuri kw’impamo kutari ukuri kw’Imana ubu yabivanye mu mvugo ye noneho? Ubu uwamubaza ukuri kose ku byo azi byabaye mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza u Rwanda no muri iyi myaka 25 ishize yabikubwira ntacyo agukinze?

    • Nkuko n’abandi banditse hano bavuga muli comments zabo,nanjye ndahamya ko Muligande,kimwe na pastor Rutayisire atari abarokore.
      Bivanga cyane muli politike kandi ntabwo politike ijyana n’uburokore.Niba bashaka kuba abakristu nyakuri,nibamese kamwe,bareke politike kubera kwishakira umugati.Twese turemera ko Muligande yabeshye umunyamakuru wa BBC,yuko nta ngabo twohereje muli Congo kandi zari zihari.Twese turabyemera,keretse Murigande wiyita Umurokore.If you want to be a true Christian,please leave politics.

    • Bantu musoma iyi nkuru,nimusoma Comments zo munsi hano,murasanga abantu bose bamagana Murigande.Baravuga ko ari Umunyapolitike aho kuba Umurokore.Ndi Murigande namesa kamwe wa mugani w’abasomyi.This is Hypocrisy.Nta murokore wagiye muli Politike.Nicyo bible yita “godly appearance” (kwigira umukristu kandi utariwe).

    • Dufite abanyamadini bibonekeza cyane muri politiki kuburyo kwizera ibyo bavuga bigoye. Ariko kandi bigatera no kwibaza aho batandukaniye na ba Musenyeri Nsengiyumva bamaganywe mu bihe byashize ngo nuko bari muri MRND!

    • Bangahe bakoze Jenoside ari abihaye Imana (aba padiri, pastor, …) none Muligande arimo kwiyubakira igihugu cyashegeshwe na Jenoside mukumva ko arimo gukosa. ahubwo iyo adakora umurimo ashinzwe hano kw’Isi ntekereza ko imana itari ku mubabarira. Muligande komereza aho rwose kandi Imana iri kumwe nawe.

  • ntabwo kuba umunyepolitike bijyana no kuba umurokore.politike haberamo ibintu byinshi bibi imana itubuza:inzangano,intambara,ubwicanyi,kubeshya,etc…ntabwo se Murigande yemera ko yabeshye uriya munyamakuru wa BBC akamubwira ko nta ngabo twari dufite muli congo kandi zari zihari?politike ni politike nyine.umuhanga yigeze kuvuga ko politike ari amayeri yo kumenya kubeshya abantu.

  • Ubundi yezu yaravuze ngo
    Konja cyangwa ushyuhe
    Ngo niba ubaye akazuyazi ngiye ku kuruka
    Aba rero bo si na akazuyazi muri politike
    Ahubwo ni abapoliticien cyane kuruta uko bari abarokore
    Ikindi
    Ngo ibya kayizari tubihe kayizari
    Ni ibyimana tubihe imana
    Nabasaba
    Kumesa kamwe kuko
    Iyo ukurikiye
    Usanga aba bombi
    Politik yarabatwaye cyane
    Naho kuza kwigisha nabo ni igiceri
    Kirimo na amakuzo baba barwanira
    Ngo bakomeze bitwe ibikomerezwa
    Cyane nka Paster Antoine we ni dange
    Miri iyi minsi ari kurisha iri dini rya abongereza kurenza umwamikazi wubwongereza

  • Nibyo Muligande ni umunyamibare pe! Au propre au figure’. Na Professeur Lyambabaje Alexandre ku bazi amateka ye, yakoze ibirenze ibya Muligande mu rwego rwo guhagarara kubyo yemera. Yigiriye kwigisha statistiques yize politiki irimo amacenga n’itekinika arayireka. Kandi we sinzi ko ari mu biyita abarokore.

  • Na Nkurunziza sinumva avuga ko ari umurokore!! Ikipe ye ntiyitwa Halleluya FC!! Ariko ye! Abaturage n’Imana bitirirwa byinshi bitabafasheho na gato. Nubona umuntu ujya mub’isi ukabona arabyumva kimwe nabo, agahabwa imyanya inyuranye nk’iyo Muligande yanyuzemo yose, ntukirirwe wibaza uwo ari we. Kandi n’Imana iba imureba yo ntacyo wayihisha.

  • Abantu barushanwa gutanga ubuhamya bw’ukuntu bakiriye agakiza, bwacya bamwe muri bo ugasanga baraterana amangumi bapfa amaturo!! Icyakora Muligande we ntayo akeneye ayo maturo. Yagize igihe gihagije cyo gukorera atubutse nk’umunyapolitiki w’inkoramurima wa His Excellency Paul Kagame, dore ko yabaye mu bajyanama be ba mbere urugamba rwo kubohoza igihugu rukirangira, mbere yo gushingwa indi myanya yanyuzemo nka ministri w’ububanyi n’amahanga, uw’uburezi, umuyobozi wa kaminuza, ambasaderi mu Buyapani… Ishusho u Rwanda rufite uyu munsi mu miyoborere no mu mibereho y’abaturage, yagize uruhare rukomeye cyane mu kuyishushanya.

  • ni Nk’uko nseka nkenda gupfa iyo abayobozi bacu bateranye barasenga muri Selena cg ahandi,nta wukeza abami babiri batumiye Rick wallen bigize abatagatifu kdi ….

    ntegereje izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzaza Amen

  • Ariko mwe niba muribo mwarimukwiriye kwirinda guca imanza kuko muri Bibiliya dusanga kudacira abandi imanza

  • Nibarize Doctor Murigande: ko umukristo wakiriye agakiza agomba guhanura ahereye ku bayobozi b’igihugu yishyikiraho kuko ari bo bagena imibereho y’abantu n’imibanire yabo ya rusange, yabo, ashatse kubabera abahanuzi uyu munsi yababwira iki? Nadusubirize kuri runo rubuga.

  • Ese Umurokore ntiyagira uruhare mu miyoborere y’igihugu? harya Imana ntiyamushyiriraho gukiza abari mukaga ?harya ubwo yari kwishimira guhera ishyanga ? What About Joseph in Egypt, David in Israel and Nehemiah? May God bless u!!!

  • Des hypocrites sans renom ni remord

  • Muligande abagize ate ko mumumereye nabi?Ko numva mupinga Politiki kndi nziko twese ariyo itugenga?Ninde udatuye mu kagari,murenge,akarere… Ese abayobozi b’izi nzego nta Gikirisitu barimo?Ko uburokore mushaka kubugira ubumalayika?Ubu se abarumo guca imanza ntimuzi ko Uwiteka atabyemera?Mbatuye akaririmbo ka Mani Martin aho adusaba kwimika urukundo mu mutima tukaririmba amahoro.

  • Abavuga ko politique itajyana nuburokore batubwira aho byanditse ese SALOMON asaba Imana ubwenge si ubwari ubwo kumenya guca imanza zitabera
    Bakozi b Imana nimukomere hari impamvu yatumye muba aho muri aha ni ugusengera politique kdi twese igihugu kitayobowe neza nibaza bitugeraho twese
    Mukorere igihugu kdi mwubahe Imana.

  • :”Emancipate yourselves from mental slavery
    None but ourselves can free our minds”
    ubu busazi bita amadini(bushingiye kubwoba) bugomba guhagarara, ibi bintu ni bimwe mw’isooko rituma abantu baraheze mubuyejye, bashyizwemo nabandi bantu badafite icyo babarusha, ndeste bigatuma abantu bemera gucyena ngo bajyemurire abakoloni; bo bagasigarana ubusa.

    kwizera abantu nkaba ni nko kwizera umugabo utanywa inzoga.

  • Engaging in politics is engaging in good works. God designed and empowers human governemnt. Matthew 22:15-22. Romans 13:1. Is God who appointes authorities believe it or not Romans 13:2-7. God appointed them to minister us with the understanding that they are under his authority. After reading some of your comments I really feel sorry for you nukubabona mwiruka naza Bible musoma mudasobanukirwa. Mwuzuyemo amarangamitima adafite ukuri kwijambo ryimana. In Old Testament,Joseph and Daniel served civil government. In Acts 16:37, 22:25 Paul appeals to his Roman citizenship.There are biblical examples of how membership onthe earthcan be leveraged for furthering the reach of the Heaven. Bavandimwe ubu se President azagaruke koko aze kudusobanurira na Bible tugendana ijoro numunsi ariko tudasomana ubwenge? Ubwami bwijuru buzajyamo nabanyabwenge ndabihamya.

  • nemeye cyane MUSONI Protais na Tito RUTAREMARA ,Imana iba hose ,kandi ntamuntu usengera undi nukuri niba umuntu yasengera undi twese twabona ibyo twifuza kuko abatubeshya ko basenga bagasubizwa n’Imana barahari benshi,buri wese afite uburyo bwe abanamo n’Imana ye ibindi ntimukabeshye

  • Murigande nuko mutabizi niwe muyobozi mwiza u Rwanda rwagize urangwa n’ituze, kwicisha bugufi, umunyamahoro, wuje urukundo n’ubutabera. Mbese afite amatunda y’umwuka wera. IMANA iguhe umugisha Dr Charles Murigande

  • Muraho bavandi ! nsomye iyi nkuru na comentaires zanyu numva muransekeje ! ibyo muri kuvuga ku burokore na Politiki birasa nko kuvuga ngo nywa umufa ( isupu y’inyama ) ariko sindya inyama ! uyu mugabo se muramutera amacumu ngo si umrokore ngo kuko akora na politiki mwabakirisitu mwe Bibiriya musoma muyikuramo iki ? Muribuka abisirayeri bari mu butayu bagana i kanani bavuye mu Egiputa ko Mose ariwe wari ubayoboye akanabacira imanza cy agakemura ibibazo by’abaturage bateraniye hamwe mu ruhame? byatangira kugorana se bukwe Yetiro akamugira inama yo gushyiraho abatware n’abayobozi b’imiryango baribashinzwe gukemura ibibazo byoroheje bitagombye kugera imbere ya Mose ! aho se nyine siho abakururu b’imidugudu,utugari n’imirenge ,uturere gukomeza byahereye? muti abanyapolitiki barabeshya, barica …muzi abo Yosuwa yishe muri ba batsi bari batumwe gutata Kanaani bakazana inkuru y’incamugongo mu ngabo za Isreel? Wasanga murimwe hari n’abatazi ko Yosuwa uyu yari n’umusirikare ukomeye kuko ariwe wari Chef d’opérations militaire twagereranya nk’umuyobozi ushinzwe imirwano! Politiki bivuze kugarura cg gushyira gahunda mu murwa n’aho nta cyaha kuba umunyapolitiki n’umukirisitu cyangwa umurokore nk’uko mubivuga .Dore bamwe mu banya politike kandi banakoreye Imana : Yesaya, Ezila ,Yeremiya ,Nehemiya,LUKA uyu we yari na muganga w’abantu…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *