• 08/12/2019 4:04 47

Umunyamakuru wa Radio na TV One yarabuze, RIB ngo iri gushakisha

Abakoresha b’umunyamakuru wa TV na Radio 1 witwa Constantin Tuyishimire, umuryango we n’uwo babanaga ku kazi mu karere ka Gicumbi babwiye Umuseke ko bamaze iminsi baramubuze. Ku kazi bamuheruka kuwa kabiri. RIB ivuga ko yamenyeshejwe ayo makuru, ubu yatangiye kumushakisha.

Tuyishimire Constantin yakoreraga TV na Radio One mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru

Umwanditsi mukuru wa Radio na TV One witwa Olivier Ngabirano yabwiye Umuseke ko aheruka kuvugana nawe mu gitondo cyo ku wa Kabiri amuha amabwiriza y’akazi ariko ngo ntarongera kumubona haba kuri telefoni cyangwa ahandi.

Ngabirano ati: ” Mperuka kuvugana na we ejo bundi kuwa kabiri mu gitondo 7h 54 nyuma naramubuze”

Avuga ko atamenya niba yarabuze kubera inkuru yakoze cyangwa ikindi yaba akurikiranyweho ku giti cye.

Uwo babanaga i Gicumbi aho yabaga yagiye mu kazi mu minsi y’imibyizi yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa Kane  yagiye kubwira RIB ko umuntu yajyaga acumbikira yamubuze.

Ati “Ibi nabikoze kugira ngo ejo hatazagira umbaza aho yarengeye kuko arinjye wamucumbikiraga.”

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko ejo ari umugore wa Tuyishimire yaje gutanga ikirego kuri RIB, avuga ko atazi aho umugabo we yarengeye!

Ndetse ngo n’umwanditsi mukuru wa Radio na TV One iki kibazo yakigejeje kuri RIB.

Ati “ Abagenzacyaha bakibimenya bahise batangira gukurikirana iby’ibura rye kugeza ubu hakaba ntayandi makuru araboneka..”

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Nta gikuba cyacitse nimutuze. Nka nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri, polisi cyangwa RIB bazababwira ko bamufite, babamenyeshe n’ibyaha bamurega.

    • Ese niwe wakoze kuri ya nkuru ya bantu barenganya abaturage bo muri NGALI,Rwanda weee

  • Nibayarakoze inkuru kuri Sankara, agakora inkuru kuri 25ans yo kwibohora, kuri dosiye ya Bannyahe, ubwo ntimushakire kure.Nkuko Muhakwa abivuze birashoboka cyangwa tukazamusanga muri Rweru. cyangwa ahandi hantu yiyahuye numukandara we yambaye ubusa mwishyamba.

    • Ni ibisanzwe rero niyihangane mu RWANDA si ahantu ho gukinira cg se kuvuga ibyo ushaka byose kandi nawe arabizi neza kuko ni mukuru ikindi kandi ni n’umunyamakuru …ikizaba cyose umuryango we uzacyakire ,kuko umutekano wo mu RWANDA urahari ku muntu uwushaka .

  • Muhakwa ngo nta gikuba cyacitse?!ese arumuntu wawe ubwo wowe waba umerew ute?!yewe RWANDA

    • Gaby, ibi biramenyerewe ariko. Kandi twese tubikomera amashyi buri munsi. Wigeze wumva hari umudepite intumwa yawe agira icyo abaza? Umusenateri?

    • @ GABY
      Ibyo Muhakwa avuze nukuri kwambaye ubusa. RIB izatubwira ko yarimufite nka nyuma yukwezi kandi inatubwire ibyaha aregwa nkuko ashobora no kubura burundu. Ubwo wowe niba utaramenya uko systeme ikora nakazi kawe…

  • None muragira ngo mbabwire iki?! Ejobundi Diane Rwigara yasohoye ibaruwa(nanibaza impamvu ikinyamakuru UMUSEKE)kitigeze kiyikomozaho) yandikiye HE avuga ku mpfu n’iburirwa irengero ry’abantu. Nzi neza ko ibyari biyikubiyemo byababaje abantu ndetse benshi barayihanahana kumbuga nkoranyambaga. Nyamara ababivuzeho kuburyo bweruye wababarira kumitwe y’intoki. Uyu munyamakuru si uwambere cg uwanyuma twumvise waburiwe irengero. Ndetse na Police/RIB bagatangaza ko batazi aho aherereye, nyuma akazazanwa na Police/RIB ifite ibyo imushinja . ikibazo mfite ni uguceceka kw’abanyarwanda no gusimbukana ubikomojeho. Ijisho rinini rikanuye burya ntiriba rinihishe imiyaga n’imigogo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *