• 15/12/2019 9:14 06

Umunyamakuru Phocas Ndayizera yarabuze, ubu hashize iminsi 7

Muhanga –  Kuwa gatatu w’icyumweru gishize mu gitondo nibwo yavuye mu rugo, kugeza ubu umunyamakuru Phocas Ndayizera yarabuze, umuryango we i Muhanga uri mu gihirahiro n’agahinda.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera
Umunyamakuru Phocas Ndayizera

Ndayizera ni umunyamakuru wigenga ukorera inkuru ze BBC ishami ry’ikinyarwanda.

Umugore we Mukarugira Chantal yabwiye Umuseke ko Ndayizera yavuye mu rugo kuwa gatatu mu gitondo agiye mu mugi i Muhanga gukoresha ‘Printing’ y’inyandiko.

Ati “kuva icyo gihe kugera ubu twaramubuze. Telephoni ze ntizicamo. Twashakiye ahantu hose dushoboye twaramubuze. Twanamenyesheje inzego zishinzwe umutekano.”

Mukarugira avuga ko umugabo we ubusanzwe atajya akuraho telephone ariko uwo munsi kuwa gatatu ku gicamunsi zari zavuyeho.

Mukarugira avuga ko nta bibazo mu mibanire n’abaturanyi, mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi azi umugabo we agira.

Nyuma yo kumubura Mukarugira bukeye bwaho kuwa kane tariki 22 Ugushyingo yabimenyesheje urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu mugi wa Muhanga.

Umugore we avuga ko we n’abana ubu bari mu gihirahiro n’agahinda ko kuba nta gakuru ka Ndayizera, baheruka kuwa gatatu.

Modeste Mbabazi Umuvugizi w’uru rwego kuri uyu wa 27 Ugushyingo yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko Ndayizera yabuze bayamenye ariko bagikurikirana ibura rye.

Ndayizera n’umugore we batuye mu mudugudu wa Munyinya Akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe muri Muhanga. Bafite abana batatu bakiri bato.

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Siwe wenyine wabuze muri ibi bihe, hari n’abandi basore bagera kw’10 baburiwe irengero mu karere ka Nyarugenge kandi bakuwe mu ngo zabo batwawe n’abiyita ko bakorera inzego z’umutekano.
    Inkuru zo kuburirwa irengero zikunze kuvugwa mu Rwanda igihugu gifite umutekano, gihamagarira abanyamahanga gusura u Rwanda(Visit Rwanda), ntibisobanuka ukuntu abakerarugendo bataburirwa irengero abaturage akaba aribo baburirwa irengero! Ese ababishinzwe babivugaho iki?!

  • Umva ko ngira ivuzivuzi! Noneho mwumve nkome! Muroge magazi amazi si yayandi!!

  • Umuseke mwakoze gutabariza uyu muryango rwose.Muri abanyamakuru bo gushimirwa buri gihe.

  • U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kwisi umuntu ukuze (atari uruhinja cyangwa umusazi) abura akazimira neza neza nk’urushinge. Kandi ibi bintu subwambere biba n’inkuru twumva buri cyumweru. kandi ubwo abandikwa nabazwi, abatazwi bo wasanga aribo benshi. Iki kibazo ko kimaze gufata indi ntera, kandi nta muyobozi numwe nari numva abivugaho.

    kandi nyuma y’ukwezi tuzumva ngo Polisi iramufite naba akiriho. Nzaba mbarirwa amaherezo y’ibi bintu.

  • Njye nsanga na banyiri ubwite babifitemo uruhare! Wasobanurira ute abantu ukuntu ununyamakuru aburirwa irengero, ntubone inyandiko byibuze 10 z’abanyamakuru bagenzi be bandika bamushyigikira kabone niyo batashyiraho amazina yabo!?
    Aba nibo bagaragara ngo bakora umwuga w’itangazamakuru! Njye utararyize nkabaruta!
    Mbe munyamakuru w’umunyarwanda, iyo mugenzi wawe aburiwe irengero, bakabyandika, ntugire icyo wandika mu rwego rwo gutanga homage kuri mugenzi wawe, ubwo uba wumva uri umunyamwuga cyangwa uba ukorera inda yawe?!

    Eae wibwira ko gutekereza ku bantu bazira ko banditse no kubashyigikira bihera he?! Urandika, ukifatanya n’abandi! Nubwo inzara yo mu Rwanda isigaye ituma tutumva umusonga w’undi, ariko mu bihe nk’ibi, ku nkuru nk’iyi, abanyamakuru mwagombye guhaguruka mukandika. None ni Phocas, ejo nijye, ni wowe ni we…! Ufite amatwi arumve.

  • Ejobundi ukumva mubinyamakuru bimwe ngo inzego zumutekano nizo ziza kumwanya wambere mubyo abaturage bishimiye.Ariko nabo sibo kuko ubuzukwagira agwa neza.Ese RIB ubu iratangaza iki?Iyi minsi yose kandi wamukobwa washakaga gukora igitaramo muri 24h bari bamugejeje mwipingu? Njyewe narashobewe gusa.

  • kuki mutemera ko umuntu yabura

  • No muri East African University Rwanda I Nyagatare, uwitwa Ntegengerwa Straton, Head wa Depatment ya Business administration yabuze kuwa gatanu ushize yaje ku kazi kugeza n’ubu umuryango we ntuzi aho ari warumiwe. Na telefone ye ntiyongeye kuboneka.

  • Cya cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, jye mbona aba mbere bariho bagikora ari abakomeje kunyereza abanyarwanda bakaburirwa irengero. Minister Busingye akwiye kubahagurukira atajenjetse. Niba yabitunyuka. Kuba ibintu nk’ibi biba abo bitarageraho abenshi bagakomeza bakinumira, ni ikimenyetso cy’uko muri rusange banyarwanda turi abanyabwoba butagira iherezo. Kuva kuri Ministri ba Depite, Meya na ba Afandi, abihaye Imana na sosiyete sivile, mbese abayobora n’abayoborwa, twese turi abanyabwoba. Utavanyemo n’abumva batagira umutekano badahabuye abaturage hato na hato. Kuyoborwa n’abantu bahorana ubwoba, ni ibintu biteye ubwoba pe!!

    • hhhhh noneho wowe urabihuhuye!!! Ariko se umuntu abura nk’umwana w’ihene ku mugani?

  • Njye ndumva twategereza icyo iperereza rizatanga tukabona gutanga comments.kereka niba mutizeye RIB.

  • Igihe cyose Leta yacu izaba ikikanga abanyamakuru n’abayibwiza ukuri kwabo ku bibera mu gihugu, cyane cyane abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga, kuko ab’abanyarwanda bo abenshi (simvuzemo Umuseke) birirwa basingiza abategetsi no mu biganiro by’imyidagaduro, igihe cyose uko kwishisha abatanga amakuru ku bibera mu gihugu bizaba bikiriho, ni ikimenyetso simusiga ko hari ibintu bitari byiza Leta ikora ishaka guhisha. Duhishira ibibi n’ibitagenda mu nyungu za nde? Iyo tubihishiriye, biba ari ikimenyetso cy’uko tubikora ku bwende cyangwa nta bushake buhagije bushyirwa mu kubirwanya.

  • Cyakora birababaje cyane ibibera mu gihugu cyacu! Abantu badushizeho neza neza!!!! Abamemenyekana nibo bake! Mutabare!
    Nanjye ntabarije uwitwa MATUJE Aphrodis uherutse kunyerezwa hamwe n´abandi basore batatu. Babakuye i Kamembe mumujyi aho barimo baganira. Amezi abaye ane baburiwe irengero. Umuryango we warashakishije hose waramubuze. Babajije inzego zishinzwe umutekano bose bavuze ko ntanakanunu ke. Twararize twarihanaguye!
    Asize umugore n`abana babiri bakiri batoya cyane!
    Mana tabara uru Rwanda!

  • Biteye ubwoba.Ahanini ni ABASORE barimo kubura.Mu cyumweru gishize twabuze umusore I Rwamagana wakoraga akazi k’ubucuruzi ahitwa “Kwa Hilari”,hafi n’inganda z’i Mwurire.Twaje gusanga umurambo we bawujugunye ahitwa “Ku Matafari” mu gihugu.Nyamara wa mugani amazi si yayandi.

  • Ntegereje kuzumva ko muri za nama z’UMUSHYIKIRANO batubwira zizavuga ku kibazo cyo kuburirwa irengero cyakomeje kuba agateranzamba mu Rwanda!
    Cyangwa muzemere ko muba mwaje kwisangirira ikigage mugani wa Ingabire Victoire

  • NI akamaramaza kabisa ariko ni no gushimira Imana ubwo akiri mu zima ! None se urumva ubwo RIB yari yabanje guhakana ko itazi aho ari wabona uwo mugabo urupfu rwamugeze amajanjariko ku bw’amahirwe ararusimbuka bati reka tuvuge ko ari hano!!!! None se ubwo ni gute wavuga ukuntu ushimuta umuntu hashira icyumweru ngo arimo gukekwaho! Ahubwo ndumva RIB ariyo ikwiriye gukurikiranwaho iterabwoba ryo gushimuta abantu .none se ubwo uwo wavuga ko yatawe muri yombi cyangwa yarashimuswe????? RIB RIB! ni agatangaza kabisa! uwo ahubwo ararusimbutse ariko wenda shobora gufungwa akarya iyo shene ariko gupfa byo ntabwo agipfuye!

    Ariko se icyo nibaza iryo terabwoba uwo mugabo arikorera he ? Mu Rwanda? Nigeria? SOmalia? Bya bihugu biherwa na Stan? ni hehe? Ntabwo byumvikana ! iyo mikorere RIB izanye siyo kabisa yo gushimuta abantu ikabashinja iterabwoba!!!!!!!!!!!!!!!! kandi imitwe y’iterabwoba ariyo ishimuta abantu!!!

  • Birabaje gusa akenshi ibi bikunze kuba kubanyamakuru bandika inkuru za Poltic n’inkuru zicumbuye kuko rimwe na rimwe benshi baba bafite ibyo bahisha badashaka ko rubanda rumenya, bityo abesnhi baba bashaka gushimwa no kuvugwa neza gusa, iyo uvuze ibitagenda birababaza aho kwikosora. Ntagihugu ntanubuyobozi ntunze agatoki, ariko mpamya ko ibi bikorwa n’abafite ububasha, si umuntu uwariwe wese washimuta undi muntu mukuru mugihugu nk’u Rwanda n’umutekano uhari.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *