• 15/12/2019 7:58 43

Umunyamakuru Phocas Ndayizera ubutaha azaburanira mu muhezo

Uyu munsi Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku munyamakuru Phocas Ndayizera. Mu rukiko yari kumwe n’itsinda ry’abantu barenga 12 bareganwa nawe ibyaha by’iterabwoba. Urubanza rwabo rwahise rusubikwa ariko ngo nirusubukurwa ruzabera mu muhezo.

Ubwo RIB yamwerekanaga, Ndayizera yavuze ko ibyo ashinjwa we atabizi n'ibyo biturika ntabyo azi
Ubwo RIB yamwerekanaga, Ndayizera yavuze ko ibyo ashinjwa we atabizi n’ibyo biturika ntabyo azi

Phocas Ndayizera umuryango we wari wabanje kumubura kuva kuwa gatatu tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 28 Ugushyingo 2018 ubwo yerekanwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko yafatanywe n’abandi bantu i Nyamirambo yagiye gufata ibintu biturika.

Uyu munsi mu rukiko Phocas Ndayizera yari kumwe n’itsinda ry’abantu 12 bareganwa nawe.

Mu rukiko harimo abantu benshi bo mu muryango wa Ndayizera n’abo mu muryango w’umugore we.

Umugore we na we yari ahari n’uruhinja rwabo rw’amezi macye.

Urubanza rutangiye bamwe mu baregwa bavuze ko batazi ibyo baregwa, abandi bagavuga ko batunganiwe, abunganiwe nabo abunganizi babo bavuga ko batabonye umwanya wo kuganira n’abakiriya babo ngo bababwire ibyo baregwa.

Phocas Ndayizera afite umwunganiye mu mategeko.

Abenshi mu ruhande rw’abaregwa basabaga ko uru rubanza rusubikwa ngo bitegure.

Ubushinjacyaha bwahise butanga ikifuzo ko uru rubanza rwazabera mu muhezo kuko ruvugwamo ibirego bikomeye.

Urukiko rwemeye ubusabe bw’Ubushinjacyaha rutangaza ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa mbere tariki 17 Ukuboza, rukabera mu muhezo.

Phocas Ndayizera ni umunyamakuru wigenga ukorera inkuru ze BBC ishami ry’ikinyarwanda.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Gufata umuntu umushimuse, byasakuza ukamwereka itangazamakuru ukaba ari ryo ubwira ibyo umurega, ngo witeguye ko nawe abyishinja ntabikore, yagera mu rukiko ngo naburane mu muhezo!! Harya buriya kuki umuntu akorwaho iperereza, agafungwa kuko ababishinzwe babonye ibimenyetso simusiga by’ibyo ashinjwa akurikiranyweho, ariko yagezwa mu rukiko aho kuburana urubanza mu mizi akaburana ifunga n’ifungurwa, bivuga ngo ubugenzacyaha buracyashaka ibimenyetso? Ni bya bindi by’ubudasa byacu koko? Ubwo umwaka uzashira abamufashe bavuga ko bagikusanya ibimenyetso!! Byumvuhore ati: ibi ndabirambiwe, ndambiwe ibi birambiranye !!!

  • ahhhh!!!Umuhezo!! nzaba mbarirwa ni Umwana w’Umunyarwanda

  • Ko urubanza rutaraburanwa mu mizi hakiburanwa ifungwa n’ifungurwa, ibintu bikomeye bituma umugenzacyaha asaba ko rubera mu muhezo umucamanza akabyemera ni ibiki? None se umugenzacyaha afite ububasha buruta ubw’uwo baburana? Aya mategeko yacu akoze ate ra?

  • Umuhezo wo kuburanisha umunyamakuru!! Kandi wakoranaga n’igitamgazamakuru mpuzamahanga nka BBC!!
    Icyakora yabakinnye umutwe muramwerekana ntawari uzi aho yarengeye. Ibyo kuzimira burundu ntibigishobotse. Cyeretse natoroka nka ba Twagirimana wa FDU. Cyangwa akibeshya akaraswa agerageza kwambura imbunda umupolisi. Hari ibyemezo abacamanza bacu bafata, ukibaza niba barigiye amategeko muri Nayini (9YBE).

  • Njye sinishimira iryo bura ry’abantu ribanzirizwa kugezwa imbere y’amategeko.Hari uburenganzira buteganywa n’amategeko uwo uba yafashwe aba yavukijwe. Rwose ibyo ntibikwiye.

  • Ndumva noneho Phocas yemeye ibyo aregwa, mu gihe ubushize yeretswe abanyamakuru akavuga ko ataramenya icyo yafatiwe.

    • Ubibonye he wowe John we? None niwe ejo ashobora kuba wowe. Ntabwo isakaye. Ese wemerako gufatwa ninzego z’umutekano ukaburirwa irengero bikurikije amategeko agenga u Rwanda cyangwa nugukora bunyeshyamba nkuko umuyobozi ejobundi yabyivugiye avuga ba notaires?

  • Imanza zo mu Rwanda zigira ubudasa bwazo bwihariye. Ari nabyo kenshi abantu bakunze gushinja ubutabera bwacu kudakorera mumucyo.
    Imanza z’itrrabwoba ntiziburanishirizwa mu muhezo. N’iburayi bazishyira ahabona abantu bakumva impande zose. Kenshi iwacu ubutegetsi nyubahirizategeko bwivanga mu miburanishirize y’imanza. Ibi kandi abacamanza bacu usanga babikora batitaye ku ngaruka bishobora kuzagira haba kuri bo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Ariko kubera ko imanza zicibwa mw’izina ry’abaturage bituma bemeza ko ibyo bakoze babikoreye abaturage kabone niyo bo bataba bazi ibyo bakoze cyangwa batemeranywa nabyo!

    Ese abo bareganwa n’uyu munyamakuru bo bafashwe ryari?!
    Ese imiryango yabo abanyamakuru baba barayegereye ngo bababaze igihe ababo baterewe muri yombi?! Sinyobewe ko nabo ari abantu(abanyamakuru(bashobora kugira ubwoba bwo kubaza)aho rero nta kinyamwuga kiba kikirimo. Ubu iyo aba ari Diane cyangwa mama we, tuba twamenye n’imyenda baje bambaye. Ni akumiro

  • Phocas ndamuzi neza no mubitekerezo bye ibyo bintu ntiyabitinyuka… Icyo azize nta kindi gusa uretse kuba umunyamakuru wa BBC.Ibi turabirambiwe rwose.

  • Ariko ibyo muvuga murabizi neza? mujye mureka guca imanza kandi mutabifitiye ubushobozi. hari ubutabera mu Rwanda kandi twese twemera utarwemera nawe ari muri babandi bahora muri negative ikindi kandi mujye mumenya ko umuntu ari mugari cyane utamenya icyo abitse ku mutima cg gahunda ze zose. uriya mugabo arimo guhakana ariko bizarangira yemeye nkuko nabandi byagenze bikarangira banasabye imbabazi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *