• 18/01/2020 2:38 18

Umunyamakuru Phocas Ndayizera afunzwe na RIB

Umunyamakuru Phocas Ndayizera abe babuze kuva kuwa gatatu w’icyumwru gishize kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo yeretswe abanyamakuru, afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo ari gukorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba akekwaho.

Ndayizera avuga ko ibyo ashinjwa we atabizi n'ibyo biturika ntabyo azi
Ndayizera avuga ko ibyo ashinjwa we atabizi n’ibyo biturika ntabyo azi

Ejo Umuvugizi w’uru rwego yabwiye Umuseke ko amakuru yo kubura k’uyu munyamakuru bayamenye ariko bagikurikirana.

Phocas Ndayizera usanzwe ukorera unatuye i Muhanga, rimwe na rimwe akaba akora inkuru za BBC isami ry’Ikinyarwanda, yeretswe abanyamakuru ku biro bya RIB i Kigali ku Kimihurura ahagana saa cyenda z’amanywa.

Yari yambaye amataratara, ishati ya karokaro n’ipantaro ya coton. Yavuye iwe kuwa gatatu mu gitondo ntiyongera kuboneka kuva ubwo kugeza ubu yerekanywe.

Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi yavuze ko Ndayizera akekwaho ibyaha by’iterabwoba ubu bari gukoraho iperereza.

Modeste Mbabazi ati “Twamufatiye i Nyamirambo yagiye gufata ibintu biturika. Ntituzi aho byari gukoreshwa cyakora we n’ababimuhaye barahazi.”

Avuga ko Ndayizera atabuze nk’uko byavuzwe mu binyamakuru, ngo we ubwe yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho ndetse ku cyumweru cyashize binamenyeshwa abo mu muryango we.

Phocas Ndayizera akerekwa abanyamakuru, yavuze ko atabuze ko ahubwo yafashwe mu rwego rw’iperereza asaba abantu gutegereza rikazagaragaza ko ari umwere cyangwa umunyacyaha.

Gusa yavuze ko atamenyeshejwe ibyo aregwa ndetse ko n’ibintu biri mu ikarito Umuvugizi wa RIB yabwiye abanyamakuru ko ari byo yafatanywe biturika, we atabizi.

Ndayizera yavuze ko agitabwa muri yombi uburenganzira bwe bwibanze bwubahirijwe, ngo ntiyigeze ahutazwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yavuze ko hakiri gukorwa iperereza kuri ibi byaha uyu munyamakuru aregwa, yongeraho ko yafashwe nk’ukekwaho iterabwoba kandi ngo abakekwaho ibyo byaha bagira uko bakurikiranwa.

Yavuze ko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, gihanisha uhamwe n’icyaha cy’iterabwoba igifungo kiri kuva ku myaka 15 kugera kuri 20.

Ibiturika bavuga ko bamufashe aje gufata, ibi bintu yavuze ko ntabyo azi
Ibiturika bavuga ko bamufashe aje gufata, ibi bintu yavuze ko ntabyo azi
Modeste Mbabazi asobanura ku ifatwa rya Ndayizera
Modeste Mbabazi asobanura ku ifatwa rya Ndayizera

Photos©A E Hatangimana/Umuseke

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW

42 Ibitekerezo

  • Ahh!Kandi mu gitondo hari inkuru mwatangaje ko Umuryango we wamubuze hakaba hashize icyumweru baramuburiye irengero !!!None abonetse uno munsi Nyuma ya saa sita!!Biratangaje kandi Umugore we yari yarabajije RIB Ikavuga ko Igiye gushaka aho yarengeye kumbi yarimwibikiye!!!

  • Kare kose se !? Kuki muburagiza imiryango muyibeshya ko mutazi aho ababo baherereye kandi ari mwe mubabitse ?? Icyumweru cyose !?

    • Ikigaragara muri izi comments zose ni kimwe: version ya RIB ndabona ntawe uyemera!

  • Leta yacu yaba ishobora kuregwa ibyaha byo gushimuta abantu nk’uko bikorwa na Boko Haramu?!

    Ubwo rero na babandi baburiwe irengero Leta nisobanure aho bagiye!

  • Haba hagikorwa iperereza @Egoko urumva ntabwo bagomba kuvugisha ukuri kose

  • Ibi bintu byo gushimuta abantu bikwiye kwamaganwa bigahagarara burundu. Ni imikorere ya kinyeshyamba. Inzego z’umutekano zirashinja abantu iterabwoba, ariko wareba uko zibakurikirana ugasanga nazo zitabaza ibijya gusa naryo. Umuntu amara icyumweru abazwa iki nta avocat afite? RIB ntizi ko ibiva muri bene izo interrogatoires nta gaciro biba bifite mu nkiko? Ni gute umuntu afungwa nta mandat d’arret yitabajwe, umuryango we ntugire icyo umenyeshwa? RIB ifite ububasha bwo gufunga abantu inzego n’ubutabera zitabizi? Umuntu yabuze yagiye gukoresha printing i Muhanga none ngo yafatiwe i Nyamirambo!! Ko abanyarwanda Leta ifitiye ubwoba bagenda baba benshi cyane ra, aho nayo ntikwiye kwikebuka, ikareba niba ibiyitera ubwoba bifite ushingiro? Nizere ko uriya munyamakuru atazagera mu rukiko ngo usange ikirego cyahindutse nk’uko bimaze iminsi bigenda ku bantu benshi.

    • Ibi uvugira inyuma ya clavier wagombye kuba waragiye kubivugira mu Nteko-y-Abagore-Nshinga-Mategeko umunsi bashyiragaho itegeko riha RIB ububasha bwo guafata umuntu cg kwinjira mu rugo rwe nta mandat d’arret, ikamubika igihe cyose ikimushaka kandi aho ishatse n’uko ishatse. Kubivugira aha ku rubuga ntacyo bimara. Ububasha bw’abaturage buba mu nzu zabo, muhanda, muri parlement no mu gasanduku k’amajwi y’itora. Aho uko ari 4 iyo wahafunze umuturage ahinduka nk’imbwa yakutse amenyo.

      • Ntabwo twari twamenya kuba ibyihare niyompamvu twihisha inyama ya Clavier kandi ntawutinya ishyamba atinya….uhorane imana mwana sa mama

  • Dufite ikibazo gikomeye cy’abategetsi bahorana ubwoba bw’abaturage kurusha icy’ababutera. Kuki iryo terabwoba riregwa ahanini abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta?

  • Umva, ibi birarambiranye disi weeee!!! Mudufata nkibigoryi mugakabya!! Ngo mwaramufashe mumenyeshwa umuryango we, hanyuma umugore we akavuga ko yamubuze hose yabaririje kandi mumufite??? Muti araregwa iterabwoba?? Vous etes vraiment ridicule!! Ubwo bwoba buzanabica ahubwo mbabwireeee!! Ayo makinamico yanyu n’iterabwoba arimwe turabirambiwe!!! Dukeneye ubuhumekero, on en a marre.

    • mufite ikibazo wowe nande?ikindi niba ari RIB yamugaragaje uracyabyita gushimuta?

  • Igihe cyari kigeze ngo abantu bashimutwa muri ubu buryo batangire kurega Leta bake indshyi z’akababaro. N’abashinzwe umutekano biyemerera ko ari bo babikora bakurikiranwe mu nkiko, kuko nta tegeko na rimwe ribibemerera.

  • Speechless!!! None se kubwira umuryango we ko arimwe mumufite hari ibyo muri kumubaza byakwica gute iperereza mwo kabyara mwe aho kubeshya ko namwe mutazi aho ari!!! Uko mbibona tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve ahubwo abasenga musengere abayoboye izi nzego kuko bari mu ba mbere batorohewe. Amahoro bavandimwe!!!

  • Bjrababaje kuba RIB yakarengeye abantu, ariyo ibarenganya.ariko nkubwo criminal procedure izubahirizwa bigenze gute.harahagazwe.

  • Oya Abategetsi bashizwe kuturindira umutekano. No kurinda ibyagezweho. Buriya baba babiteye imboni.

    Ubudasa sha

  • Igitekerezo cyawe

    Ese ubwo komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu imaze iki ko ntacyo iba yabivuzeho,
    ibi bintu birababaje abantu bari kuburirwa irengero nzaba ndora iherezo ryabyo

    gusa kubeshyera abantu kubahimbira ibyaha mbona byeze muri iyi minsi.

  • Mbega agahinda!!!!! Ubwo bamaze icyumweru bamwica urubozo bamutegeka ngo yemere ko yabikoze nta kindi, ndi we nakemera ngapfa ariko nkashyira ukuri hariya, yewe mubivuze ukuri mufite ubwoba!!!! Rwanda Rwanda ntabwo mbona ejo hazaza ni ukuri. Ibi bintu International Community igomba kubihagurukira kuko birakabije.

  • Iyi si imikorere, RIB yabaye Rushimusi kuva ryari … birababaje.

    • ubwo se wowe ushingiye kuki uvuga ko ari ukumuhimbira.wategereje inkiko zigakora akazi kazo.ntabwo nshigikiye ko haruwarenganywa gusa nanone reka dutegereze urukiko rukore akazi karwo.
      ikindi abantu bakora politike nibayikore badaateje akaduruvayo mugihugu.

      • Vana itiku aho nawe ngo batèlerez ubucamanza inkiko ejo uzatubwirako umuntu naturalisé tuzajya duceceka tugategereza ibyo RIB izatubwira? Ejonawe ushobora kubAri wowe utahiwe nyamara kuko idasakaye.

  • Harya ngo RIB yasimbuye CID mu rwego rwo kunoza ubugenzacyaha! Ndabona ibyayo bijya gusa n’ibya DASSO yasimbuye LOKODIFENSI. Abagereki babyita “tomber de Charybde en Scylla”. Ariko impinduka nyamukuru yakozwe mu Kwakira 2016 na Cabinet, nuko noneho RIB ari urwego ruri muri Ministeri y’ubutabera rutabarizwa muri polisi nk’uko byari bimeze mbere kuri CID. Bigasobanura ko amakosa yose akorwa n’uru rwego noneho azajya aryozwa mbere na mbere Ministri w’ubutabera. Minister Busingye se buriya we ntabizi? Sindagura ariko…. Humm. Ngo uhigimye aba avuze.

  • Ahh….ndabona basigaje gufunga abanyarwanda twese….mwibeshya ngo yafatiwe nyamirambo..imodoka ya mujyanye yamukuye imbere ya ICK Niko ntitaye kumenya ibyao njyewe naramwiboneye phocas.on est assez

  • Mureke gurucira hano badi!! Ribu ibatakoze akazi ishizwe. Ahubwo tubaze Evode, expert muri law icyo amategeko avuga kugufunga umuntu muburyo nkubu.

  • Ibi byo gushimuta abantu bikorwa n’abizeye impunity. Baba bibwira ngo: n’ibitari ibi twarabikoze kandi nta nkurikizi. Nyamara iyo ibintu bihindutse, abanyabubasha b’isi batanga iyo impunity kubo bishakiye, ni nabo batanga amakuru yose atuma abo bavanyeho amaboko batabwa muri yombi, bamwe bakaruhukira i La Haye mu rukiko mpuzamahanga. Aho haziye Internet na telefone zica kuri za satellites, byo noneho byabaye agahomamunwa. Ikinyuzeho cyose umunyamerika aba akizi. Umurusiya n’umushinwa bagakoresha aba hackers babo nabo bakabimenya. Umunyaburayi we ari aho yibombaritse, nawe byose abizi, ngo adakoma rutenderi. Nyamara imitiba ubanza izabyara imyibano amaherezo.

  • Ibi biteye isoni n’ikimwaro ku gihugu cyacu ! ndumiwe

  • Ikiporosi ngo cy’umwuga kirigisa abantu? Igihugu gitekanye kurusha ibindi kwisi abantu bahora baburirwa irengero????

  • Imikorere y’a RIB wagirango bayigiye muri Bokoharamu. Ibaze urwego rwa leta rushimutaa umuturage umuryangowe ukabaza ashwi. Ibibintu bizacika mu Rwanda ryari?

  • Haryango abaturage bishimiye imikorere yinzego zumutekano? Inzego zinyereza abantu umunsi kuwundi? Hari nabandi banyerejwe nabo mubageze imbere yitangazamakuru muvuge aho bafungiye basurwe nimiryango yabo. Ngo dufite ngo za sosiyete civile ziharanira uburenganzira bwa muntu ngo tugira transparenci internationale? Byahe se? abantu baranyerezwa bikarangirira aho ngo tugira abadepite bagombye kugenzura imikorere yizindi nzego? Reka baba bibereye mu gicuku uzumva hari numwe ugiricyo avuga. Shwiii. Wagirango biba byabereye mu Burundi.

  • Okay, noneho bimaze kwemezwa ko RIB ari urwego rushya rwashyizweho rushinzwe GUSHIMUTA, nako gufata da! Abanyarwanda bakekwaho ibyaha? nabandi bose babuze urutonde ni rurerure cyane, mugomba kuvuga aho bagiye. Niba barapfuye cyangwa bakiriho. kandi uri inyuma yibi byose amenye ko byanze bikunze umunsi umwe azabibazwa.

  • Njye mfite ikibazo , ubu nka minisitiri w’intebe uw’ubutabera na president ubwe iyo bicaye mu nama bagasoma iyi nkuru y’UM– USEKE bumva bameze gute?

    • @kayijamahe Tito,
      Uri ikibwa kabisa. Ngo bumva bamezegute? Bameze neza ubu c iyi nkuru irimo iki cyabuza umutegetsi kuryama agasinzira!
      Niba utabizi za champagne na divayi ziranyobwa akaguru ku kandi. Nta n’umwanya wo gusoma bene izi nkuru ntekereza ko waboneka. Ishakire umugati ugutunga niba haraho ukeka wawukura dore ko mbona nabyo bikaze naho ibyo guhangayikira abagezeyo ubireke.

  • Niba mufite ubuyobozi nimubugumane ariko muduhe liberte

  • Ibi bintu birarambiranye rwose. Ibi ni ukwica uburenganzira bwa muntu, kwica itegeko nshinga n’andi mategeko.umuntu ni intayegayezwa . Iyo ufashe umuntu rero ukamushimuta witwa ngo uri Ribu uba uri kwerekana imiyoborere mibi. Ndasaba RIB kumurekura.that is an illegal detention.

  • Shame on RIB.nanjye sinjya niyumvisha ukuntu umu police yiha gufata umuntu nta arrest warant afite.uziko mudufunga mukadufungura nki nzugi zibyumba byanyu sha.kera bacaga umugani ngo nta mugabo udafungwa!!!!!!

  • Mu minsi iri imbere tuzumva n abanyamakuru b ,Umuseke baburiwe irengero kubera bavugira rubanda rugufi.ubundi mu Rwanda tugomba kuvuga ko ibintu byose bimeze neza nta nzara ,nta bukene,nta bushomeri ubwo uzajya avuga ibinyuranye n ibyo azajya gusura Mageragere.

  • kandi ubu hagize ikibazo kiba nkuko bategaga za grenade bamwe bakabura abavandimwe ntanumwe wavuga. RIB yego yamufashe muburyo butemewe. ariko my friends terorisme kwisi yose ntihaba kujenjeka. no kurasa bararasa.niba mutabizi muzarebe ama operation aba europe aho bakeka iterabwoba.

  • none wowe urabona bagombaga kumureka?
    Nimba barimo kumukekahom icyaha bamureke arimbure abantu ngo ni human right.kandi ubu ejobundi aramutse aturikije ibyo bisaasu bikamara abantu mwaba muvuga ngo leta irimo gukora iki.

    • Nibyo ifatwa rye ntirisobanutse nkuko ibyo aregwa byasobanukirwa n’uwabikurikiranye, iterabwoba ni icyaha gitegurwa bikomeye cyane kdi ntigitegurwa na rubanda rugufi icyokoze nibo bagikoreshwa, bityo rero ntibyari koroha kuvuga ko bamufite kandi bagishakisha abaguze biriya bikoresho kuko siwe wabiguze ahubwo we kimwe n’abandi yari gukoreshwa. Gufata abo baherwe/banyamurengwe rero baba bakibipanga . Tugirire ikizere inzego zacu kandi abasanzwe mubyumva neza ntimuyobywe n;aba bahezanguni baba babonye aho kuvugira. Ikindi U Rwanda n’urwambere mumutekano kuko ruba rwabafashe mbere y’igihe, iyo adafatwa mbere bigaterwa cg hagakorwa ibindi bihungabanya umutekano nibyo bibi kuko ntirutuwe n’abamalayika ariko rutuwe n;abareba kure bagakorera igihugu bitanze nibi bikamenyekana ,

  • Imana niyo mucamanza abantu bo bashyiramo amaranga mutima ark kand ninayo izi byose izamurengera njye ndabyizeye koko nizinarye Niko riri ni ndayizera izamubera maso reka dutegereze nanjye ndimo ndamusabira knd ndabyizeye bizarangira

  • Harya umuntu ukekwaho ibyaha ashyikirizwa itangazamakuru, cyangwa ashyikirizwa umucamanza?

  • Iyi ngengabitekerezo y’ikinyoma izasenya ibyo twari tumaze kugeraho byinshi. Urwego rwa Leta (soma RIB) rushimute Umunyarwanda umuryango nubaza bati uwo muntu ntawe dufite. Nihashira iminsi bamwereke abanyamakuru. Kandi ngo ibyo byose bikurikije amategeko. Ayo mategeko yemerera urwo rwego GUSHIMUTA Umunyarwanda akaburirwa irengero igihe kingana gutyo yagiye ho ryari? Yatowe na nde? Ibibazo Abanyarwanda bibaza kuri iyi nkuru byagombye kubonerwa ibisubizo bidatekinitse. Nizere ko ayo mategeko y’ubushimusi atabaho ko ahubwo ababikora babiryozwa bataranduza abandi. Ahasigaye tugakomeza mu iterembere ryacu. Murakoze.

  • Huuuu muhore mwihorere ntimwirirwaga se kandi muririmba ubuyobozi bwiza.ntacyo murabona.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *