• 21/01/2020 11:22 52

Umunyamakuru P.Ndayizera azasomerwa kuwa gatanu mu ruhame

YAVUGURUWE saa saba:

*Abareganwa na we ntibari bunganiwe

We n’abandi bagabo 12 bararegwa ibyaha by’iterabwoba, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu cyumweru gishize, iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uyu munsi ryatangiye mu muhezo. Rirangiye batangarije Umuseke ko urubanza rusomwa mu ruhame.

Ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge
Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge

Mbere ya saa tatu abaregwa bazanywe mu modoka ya MiniBus bategereza abacamanza, saa tatu abaregwa binjiye mu cyumba cy’iburanisha.

Hinjiyemo kandi itsinda ry’abacamanza bane (4) b’uru rukiko, abunganizi batatu bunganira abaregwa n’abashinjacyaha babiri.

Usibye aba nta wundi wemerewe kwinjira mu cyumba cy’Urukiko, abacunga umutekano w’abafunze na bo barawucungira hanze y’icyumba cy’Urukiko.

Ku rukiko hari abantu bacye cyane bo mu miryango y’abaregwa, barimo n’umubyeyi (nyina) w’umunyamakuru Phocas Ndayizera.

Iburanisha ryamaze hafi amasaha ane (4) rirangiye Umuseke watangarijwe ko abareganwa na Phocas 12 bose baburanye batunganiwe, abunganizi batatu bari mu rubanza bose bakaba bunganiye Phocas Ndayizera.

Ntibemerewe gutangaza ibyaburanyweho byose imbere mu rukiko gusa batubwiye ko byemejwe ko gusoma uru rubanza bizaba ku wa gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 kandi bigakorerwa mu ruhame.

Ubwo RIB yamwerekanaga, Ndayizera yavuze ko ibyo ashinjwa we atabizi n'ibyo biturika ntabyo azi
Ubwo RIB yamwerekanaga, Ndayizera yavuze ko ibyo ashinjwa we atabizi n’ibyo biturika ntabyo azi

Uyu munyamakuru wigenga rimwe na rimwe inkuru ze zitambuka kuri BBC ishami ry’Ikinyarwanda umuryango we wari wabanje kumubura mu gihe cy’iminsi irindwi guhera tariki 21 Ugushyingo kugeza yerekanywe n’Ubugenzacyaha tariki 28 Ugushyingo bubuga ko yafashwe aje gufata ibintu biturika i Kigali. Ubusanzwe aba i Muhanga.

Ndayizera yahakanye ibyo yarezwe, avuga ko n’ibyo biturika ntabyo azi.

Abareganwa na we ni abagabo 12, Ubugenzacyaha bwavuze ko bafashwe mu mugambi umwe na Ndayizera.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Barugumije mu muhezo se nubundi ko bataruhashyize mbere Ahaaaaaaaa cyakora ibyimanza namabanga

  • Kuburirwirengero kuburanira mu muhezo gukatirwa muruhame guhuzagulika kurutuko nukuhe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *