• 12/12/2019 3:18 27

Umunyamakuru aravuga ko yahunze, abo yakoreraga bo ngo yitwaraga nabi

Umunyamakuru Byansi Samuel Baker avuga ko yahunze igihugu nyuma y’uko abantu yita ko “bari bagamije kumugirira nabi” bari bamaze iminsi bamukurikirana haba iwe no kwa mukuru we, ngo hari inkuru icukumbuye yakoraga kuri bamwe mu bayobora Polisi mu Turere twa Nyagatare na Gicumbi ijyanye no kwinjiza ibiyobyabwenge. Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru The Chronicles bushidikanya ku byo avuga ko yahunze, bukavuga ko bwari bwaramuhagaritse ngo yisubireho ku myitwarire idahwitse.

Umunyamakuru Byansi Baker avuga ko yahungiye muri kimwe mu bihugu by’i Burayi

Byansi yakoreraga The Chronicles mu Rwanda, yanakoze mu bitangazamakuru nka Africa News na TV 5 Monde, New Vision Uganda, Rwanda Inspirer, Bwiza.com, TV na Radio 10, ndetse akaba yarimenyereje umwuga kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Yatangarije Umuseke ko aho yabaga i Remera haje abantu babaza mugenzi we niba ahari, undi ababwira ko Byansi adahari yimutse, abo bantu bajya kwa mukuru we utuye i Kanombe bamubajije ababwira ko yimukiye Sonatubes (Kicukiro) naho barahagera bahasanga mugenzi we babanaga, na we bamubajije abasubiza ko atazi aho yagiye.

Icyo gihe ngo yari yaraye i Huye. Uyu munyamakuru babanaga yaramuhamagaye arabimubwira. Icyamuteye amakenga ngo ni uko abo bagabo babiri babazwaga icyo bamushakira ntibakivuge.

Byansi yadutangarije ko ubu uri muri kimwe mu bihugu by’i Burayi. Nyuma ngo yaje kubona amakuru ayahawe n’umwe mu bakora muri rumwe mu Nzego za Leta bahuriye ahantu, amuha agapapuro kanditseho amagambo akomeye yo kumuburira.

Ati  “Agapapuro kari kanditseho mu Cyongereza ngo: “You have a serious danger”. If you have a way out, leave for the safety of your life (Mu Kinyarwanda bivuze ‘Wugarijwe n’ibyago. Niba ufite aho wajya, jyenda ku bwo gukiza ubuzima bwawe).”

Uwo wo muntu wamumeneye ibanga, yahise yigendera Byansi ngo agerageje kumuhamagara na telefoni undi aramukupa.

Nyuma y’icyumweru, Byansi ngo yaje guhura n’undi muntu ukora mu nzego z’umutekano, amubwira ko ashinjwa kugumura abaturage, kwangisha abaturage Leta, no Gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ze kandi ko bishobora kuzamuteza ikibazo gikomeye mu minsi iri imbere.

Ati “Ntiyambwiye byinshi ariko byahise bimpa umurongo.”

Byansi avuga ko yasubiye ku kazi ubuyobozi bwa The Chronicles bumuhagarika by’agateganyo  butamubwiye impamvu. Avuga ko yahagaritswe n’umwe mu Banditsi Bakuru b’icyo gitangazamakuru, ndetse abwirwa ko nta burenganzira bwo kugira icyo abibazaho afite.

Byansi Baker avuga ko yasanze impamvu nkuru itumye ashyirwaho iterabwoba, akanahagarikwa mu kazi ari inkuru icukumbuye yakoraga ku ruhare bamwe mu bayobozi ba Polisi mu turere twa Nyagatare na Gicumbi baba bagira mu kwinjiza kanyanga mu Rwanda iturutse muri Uganda.

Yabwiye Umuseke ko hari ibimenyetso bifatika yari afite kuri iyo nkuru ye.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) buherutse guha abanyamakuru amafaranga yo gukora inkuru zicukumbuye. Byansi Baker na we ari mu bayahawe ayakoresha mu gucukumbura iriya nkuru.

Avuga ko hari umuntu wamuhamagaye amwihanangiriza ko agomba kuzibukira iyo nkuru.

Ati “Uwo muntu yarambwiye ngo iyo nkuru nyireke niba nshaka amahoro kuko aho mba ahazi, ibindi bazabihera aho ngaho.”

Avuga ko nyuma yatangiye kumva ubwoba muri we kandi umuyobozi wa ARJ (Association Rwandaise des Journalistes) Gonzague Muganwa ntiyari mu Rwanda ngo amugezeho ikibazo ke.

Nyuma y’iminsi mbere y’uko Byansi ahunga, wa muntu wamuhamagaye amusaba kureka inkuru ye, yongeye kuhamagara amusaba na none kuyireka.

Icyaje kumukura umutima kurushaho ngo aho yabikaga amakuru (external disc) yariho n’amakuru yakusanyije kuri iriya nkuru icukumbuye yaje kuyibura, abaza abo babana bose bavuga ko nta we uzi uko yabuze.

Byansi Samuel Baker avuga ko ari umunyamakuru wigenga wakoreye ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Icyo ubuyobozi bw’Ikinyamakuru The Chronicles buvuga kuri Byansi

Fred Mwasa Umwanditsi Mukuru w’iki gitangazamakuru, avuga ko badaheruka kuvugana na Byansi kuva bamuhagarika mu kazi tariki ya 8 Mata 2019.

Ati “Twamuhagaritse kubera imyitwarire itari myiza tumubwira kwikosora nyuma akazagaruka agakora akazi. Hashize nk’ibyumweru.”

Mwasa avuga ko hari hashize iminsi ‘bihanangiriza Byansi’. Ati “Ameze nk’umwana usimbuka atazi aho ajya. Twagerageje kumugira inama kuko twabonaga ari umwana.”

Ku bijyanye n’uko yaba yarahunze, Mwasa abyumvise, yabaye nk’ubiseka, avuga ko Byansi yasaga n’ushaka kwishyira mu bintu bimugaragaza nk’aho umutekano we utameze neza mu gihugu.

Avuga ko inkuru icukumbuye avuga, ijyanye n’inkunga ya ARJ, ariko ngo nta kintu yari yakayikozeho cyatuma umutekano we ujya mu bibazo ku buryo yahunga.

Ati “Yashakaga ikintu cyamushyira mu bibazo nk’ibyo arimo. Iyo nkuru yashakaga ko tuzaba ari twe tuyisohora ariko nta kintu na kimwe yari bwakayikoreho.”

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Ndumva ahubwo dossier ye muyimwujurije. Nicyo mwari mugamije. Ibi nabyita ubufatanyacyaha no gusebya inzego.
    Babakurikirane…

  • None se ko uwo ari BYANSI Baker,mwebwe umuseke.com mufite ikihe kibazo gituma murimo kuduha service mbi muri iyi minsi?!

    • Biterwa nicyo wita service nziza niyivuga ibyo ushaka cg niyituka ubuyobozi? Mbega aho muba i Burayi ko uwutukanye bamuburanya kuki muri Africa mwumva itangaza makuru ryaba irituka ubuyobozi gusa. Ngo iburayi itangaza makuru ririgenga!!! Genda uvuga neza Trump urebe ko France24 iguha ijambo, Nubwo wavuga neza Urwanda ntaryo baguha. Ariko uvuge neza France, utuke Trump France24 irakwihamagarira..ibyanyu biragaragara…ubwigenge turabubona. Umuntu uterwa ubwoba akaba yageze i Burayi naze abe Mayibobo kuko no gukubura hasigaye hakubura aba roma na polonais na europe ya east yaramenye abazungu…uwuzana itiku ni 20jrs bakamuta mu mpunzi….nababwira aho atuye muzamusure mutamuteguje mumarane muhamare iminsi 3 muzumirwa…Uburayi byarashaje….baragowe nabo basigaye bibera mw´ideni..uru impuzi warikurahe…..Ariko ashobora Gutuka Kagame akitwa umunya politiki da!!!!

      • Ndimo ndarota, nibyo cg ngo Byansi yahunze? hhhhh ariko ntagitangaza rwose, ahubwo igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega, abazi bye bazi ubu indiscipline bwe yebaba we Byansi we, ariko abifuza kumenya uwo Samu bazashake abantu bo muri Green Party yaba ku banyamakuru bagenzi be cg aba candidat barimo biyamamaza cg abayoboke twagendanaga mu modoka udishya yadukoreraga, Byansi nta hantu nahamwe yamara amezi 3 bakorana neza bataramwirukana ngaho bazabaze bantu bo kuri Good rich TV, uko yahavuye kuko nkimumenya bwambere niho yakoraga ariko nasanze mu mutwe ahubwo ameze nk’utuzuye neza jye nkurikije ibyo nabonaga akora cg avuga, cg niwe ugiye gusimbura Sankara hhhhhhh ariko u Rwanda rwaragowe abantu nk’abo ni abo kubunga gusa, mugani wabakuru wagirango umwana warerewe mu muhanda
        Byansi icyambere nta kinyabupfura, nta kubaha abamuruta aba yumva ko abantu bose abarusha ubwenge ko ntacyo bazi, ko ari umukire…

  • Uyu munyamakuru agira ibigambo byinshi birimo n’ubwiyemezi. Ubu arashaka kujya kubaho uko abishaka muri ibyo bihugu. N’ubundi wari maneko ya HRW ntawe utabizi, genda mukorane ariko ureke kubeshya no guharabika u Rwanda.

    • Nonese washakaga ko acibwa umutwe nka Rwisereka? Ese umunyamakuru uhunze u Rwanda biragutangaje n’uwa mbere uruhunze?

  • Ihungire rata, kuba umunyamakuru nyawe mu Rwanda ntibishoboka, abayozi bigize ibimana ntibashaka kuvugwa.

  • Kucyi yakoze aho hose?! Kucyi bamuuaga akazi?! Aho ntumusebeje?! Kucyi yahawe impamyabumenyi?! Sinanditse byinshi nkawe kuko usoma inyandiko yawe ahita abona ko uganije kumuharabika. Njye simuzi ariko iyo aba umusazi ntaba yaragiye ahabwa akazi aho hose uvuze n’aho bavuze kandi hakomeye.

  • Kuvuga ko yari umwana byo Menya ari ugukabya pe umwana kuki mwamuhaye akazi kandi bibujijwe gukoresha abana? ko numva muvuga ko yanakoze ku binyamakuru bikomeye ra TV 5 monde

    gusa niba yakoraga nk’usimbuka atazi iyo ajya byo ni ikibazo ajye amenya ko dufite amateka atandukanye n’ahandi bisanzura uko bashaka

  • Uko ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda byo bikomeje guteza urujijo. Iki kibazo gikwiye guhagurukirwa n’inzego z’iperereza zitajenjetse.

  • Nubundi nta kuntu ibi biyobyabwenge byinjira mu Rwanda kuri iyi ntera bitinjijwe na bamwe mu ba polisi kandi bakuru kuko ntiwansobanurira buryo ki iki gihugu kurangwamo za cocaine n ibindi kandi umuturage udafite amafaranga yabirangura ate? Birangurwa n abakire ubundi bagakorana n izo polisi bakaziha ku mafaranga ngo babyinjize.

    Birababaje ko abashinzwe umutekano ari bo bawica, uwo muhungu aravuga ukuri kuko ntawe utabyumva, ntago ba gafigiri babinywa aribo babirangura kuko ntayo babona ahubwo birangurwa n abifite ugasanga abicwa ngo batwaye ibiyobyabwenge ari babandi batanabiguze mu gihe uwabiranguye polisi bafitanye amasezerano yo kwica urubyiruko cyane cyane dore ko aribo babinywa cyane usibyeko buriya ntawamenya n abakuze wabona babinywa birababaje wagirango nta butegetsi buzima dufite pe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *