• 13/12/2019 11:16 13

Umunsi w’Umugore wanizihijwe muri Gereza y’abagore ya Ngoma

Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza y’Abagore ya Ngoma ku wa gatanu tariki 8 Werurwe bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, basaba imiryango yabo kubasura kenshi.

SSP Marie Grace Ndwanyi uyobora gereza y’abagore ya Ngoma yavuze ko bagerageza kubigisha uko bazitunga nibarangiza ibihano ariko ngo ikibazo nuko imiryango yabo itabasura

Abagore bafunze bavuga kutabasura bibagiraho ingaruka, hagasaba ko habaho ubukangurambaga ku miryango ikajya ibasura yenda bagakira ihungabana.

Ubuyobozi bwa Gereza y’Abagore ya Ngoma nabwo busaba ko imiryango y’imfungwa n’abagororwa yitabira gusura aba bantu kuko kugeza ubu abasurwa bari ku kigereranyo cya 15% gusa.

Gereza ya Ngoma ubuyobozi bwayo buvuga ko abagore bahagororerwa hari ibyo bagenda bafashwamo bijyanye no kwiga imyuga kugira ngo nibafungurwa bazabashe kwihangira imirimo, cyo gutereranwa n’imiryango yabo nk’uko SSP Marie Grace Ndwanyi Umuyobozi wa Gereza abyemeza.

Ati “Bigishwa gusoma no kwandika kuko ari ishingiro ribafasha kwiga imyuga, ariko turacyafite imbogamizi kuko gahunda yo kugororwa igende neza iyo abafatanyabikorwa babyumva bose, ariko imiryango ntisura abantu bayo bikagira ingaruka kuri gahunda yo gusubiza abana mu miryango, aho n’umwana adusura umubyeyi.”

Bamwe mu mfungwa n’abagororwa twaganiriye na bo bemeza ko ikibazo cyo kudasurwa gihari kandi kibatera ihungabana.

Umwe ati “Hari igihe umuntu amara umwaka umuryango we utamugeraho, birasaba ko abafatanyabikorwa babidufashamo cyangwa se mukabidufashamo (itangazamakuru), kudasurwa bitera ihungabana.”

Undi na we ati “Kubera ko raporo zingeraho (ni Umuyobozi) abasurwa usanga batagera no mu ijana mu bantu basaga igihumbi, ukabona rero ko bitera ikibazo gikomeye cyane.”

Mukansoro Odette umuyobozi w’umuryango Dignité en Detention (DIDE) mu Karere k’Ibiyaga Bigari yari mu bizihije uyu munsi, avuga ko muri gahunda bafite harimo kwegera imiryango y’abagororwa badasurwa bakabashishikariza gusura ababo bari muri Gereza y’Abagore ya Ngoma.

Ati “Tugiye gufatanya n’abari muri Gereza n’imiryango yabo tubakangurire kubageraho babasure.”

Muri Gereza y’abagore ya Ngoma abasurwa ni 15%, uyu mubare ukaba ari muto ugereranyije n’abagore bahafungiye bagera ku 1073.

Insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore uyu mwaka ni “Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu 1975, ariko muri rusange umaze imyaka 100 utangiye kwizihizwa ku isi.

Mukansoro Odette umuyobozi wa DIDE yabijeje ubuvugizi mugukangurira imiryango yabo kubasura
Barasaba imiryango yabo kubasura kenshi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *