• 20/01/2020 10:57 43

Umunsi w’impyiko: Ibimenyetso 10 byazo ugomba kumenya

Kuwa 14 Werurwe buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impyiko, abazirwaye kenshi ntibabimenya kugeza zigeze ahakomeye. Impyiko ubu ni indwara ya gatandatu (6) mu zica abantu cyane ku isi kuko zihitana miliyoni 2,4 buri mwaka. Ibi ni ibimenyetso 10 ukwiye kwitegereza wabona na kimwe ukajya gusuzimisha impyiko zawe.

Impyiko ni inyama z'ingenzi cyane mu mubiri w'umuntu
Impyiko ni inyama z’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu

Impyiko ziterwa n’impamvu zinyuranye, iy’ingenzi ni ugufata ibiribwa binaniza imikorere yazo kandi ntuzihe amazi menshi ngo azifashe umurimo wazo wo gusukura amaraso.

Niba mu muryango wanyu hakaba harimo amateka y’uburwayi bw’impyiko, umuvuduko w’amaraso n’igisukari (diabetes) ugomba nawe kwisuzumisha impyiko.

Ibi ni ibimenyetso 10 by’uburwayi bw’impyiko ukwiye kwitaho;

  1. Kunanirwa, kubura imbaraga no kugorwa cyane no kwibanda (concentration) ku gikorwa runaka

Iyo impyiko zawe zidakora uko bikwiye ugira ibi bimenyetso. Gucika intege no kubura amaraso ahagije nabyo ni ibimenyetso.

  1. Uruhu rukanyaraye ubundi runaryaryata

Impyiko zivana imyanda n’ibindi bitari ngombwa mu mubiri wawe, zinafasha gukora ‘red blood cells’ z’amaraso no gukomeza amagufa. Impyiko nizo ziha ubutare amaraso, iyo zidakora neza n’uruhu rwawe rurakanyarara rukanaryaryata.

  1. Kunyara kenshi

Ikimenyetso simusiga kandi ko impyiko zawe zirwaye ni ukunyara kenshi. Impyiko iyo zirwaye usanga nyirazo ashaka kunyara kenshi nijoro. Iki kimenyetso ariko gishobora no kuba icy’indwara ya ‘infection mu rwungano rw’inkari cyangwa prostate (cancer y’amabya) ku bagabo.

  1. Kudasinzira

Bishobora no guterwa n’ibindi bibazo binyuranye mu buzima, ariko n’iyo impyiko zirwaye imyanda (toxins) iguma mu maraso ntiyungururwe n’impyiko maze bikabuza umuntu gusinzira. Kudasinzira bigira kenshi abantu bafite umubyibuho ukabije aba usanga bakunze kwibasirwa n’impyiko.

  1. Amaraso mu nkari

Mu gihe ziyungurura imyanda mu maraso ikajya mu nkari impyiko zimeze neza zigumisha utunyangingo tw’amaraso (cells) tw’ingenzi mu mubiri. Ariko iyo zirwaye kuyungurura bigenda nabi maze tumwe muri utu tunyangingo tw’amaraso tukajya no mu nkari umuntu yanyara akabonamo n’amaraso, iki ni ikimenyetso gikomeye.

  1. Kubyimbagana ibirenge n’utugombambari

Impyiko zidakora neza zituma ikinyabutabire cya Sodium kiguma mu mubiri bigatera kubyimba ibirenge n’utugombabari (cheville/ankle) n’intoki, iki ni ikindi kimenyetso ko impyiko zwe zidakora neza.

  1. ‘Imbwa’

Izi si za nyarubwana uzi zirinda urugo, abakora siporo izi mbwa zindi barazizi. Iyo impyiko zidakora neza bituma ibinyabutabire bifite imikorere nk’iy’amashanyarazi bitaringanira, ibi biba mu maraso, mu nyama no mu mitsi. Nk’iyo bimwe muri byo byitwa phosphorus itameze neza na calicium ikaba nkeya umuntu afatwa n’imbwa mu buryo budasobanutse. Ni ikimenyetso ko impyiko zawe zitari gukora neza.

  1. Ifuro ku nkari
Inkari zifite ifuro rikabije ni ikimenyetso
Inkari zifite ifuro rikabije ni ikimenyetso

Abasinzi baratebya ngo “La bière c’est la mousse” ariko abaganga barakubwira ngo niba inkari zawe nazi zifite ifuro rikabije nk’irya byeri si ikimenyetso kiza nk’ifuro ryo mu kirahuri cya byeri. Jya kwisuzumisha kuko ni ikimenyetso ko impyiko zawe zirwaye. Protein zigiriye mu nkari nizo zitera ifuro bikagaragaza ko impyiko zawe zitari gukora neza.

  1. Kubura ubushake bwo kurya

Imyanda (toxins) myinshi mu mubiri n’amaraso igabanya ubushake bwo kurya. Mu gihe nta kindi kintu uzi neza ko kiri gutuma ubura ‘appetite’ isuzumishe imyiko kuko zishobora kuba zirwaye kuko iki ni ikimenyetso,

  1. Uruhu rw’amaso rubyimbye

Iyo uruhu rw’amaso rubyimbye ni ikimenyetso ko impyiko zawe zitari kuyungurura neza proteins kuko zigira mu nkari aho kuguma mu mubiri. Ifuro ryo mu nkari ni ikimenyetso cy’izo proteins ikindi kimenyetso ni ukubyimba k’uruhu rwo ku maso.

Uburyo bw’ingenzi bwo kwirinda impyiko

Kurya ibiryo bikwiriye, irinde ibiryo birimo amavuta menshi ihate ibiryo birimo imboga, imbuto, ibinyamisogwe n’ibindi bitarimo proteins nyinshi n’amavuta akabije. Gabanya umuntu na caffeine kuko binaniza impyiko.

Hari abibeshya ko aribyo biryo byiza bakabirya ubudasiba nyamara ni uburozi ku mpyiko
Hari abibeshya ko aribyo biryo byiza kuko biryoha bakabirya ubudasiba, nyamara ni uburozi ku mpyiko

Ihe igihe cyo kuruhuka kuri kalindari yawe, ukore ibifasha umubiri kumera neza nka Yoga, mediation, massage ndetse yewe n’ikiruhuko kisanzuye neza (vacation).

Kora imyitozo ngororamubiri mu buryo budakabije ariko buhoraho kuko bifasha amaraso n’impyiko gukora neza, zamuka amadarage aho kuzamuka n’ibyuma byabugenewe (elevators), niba ugenda n’imodoka jya uyiparika kure y’aho ugiye usigemo akanya ko kugenda n’amaguru, kimwe n’abatega bus, buri gihe jya uviramo ahantu usigarana urugendo rw’amaguru.

Gabanya ibisukari urya n’ibiryo bitera umubyibuho, horana umutuzo n’ineza muri wowe kuko uko utekereza bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri wawe kandi mu mashini z’ingenzi cyane mu mubiri wawe impyiko iri mu z’ingenzi.

Ntikihererane ibyiyumvo byawe, ganira n’inshuti zawe cyane, sohora imyemerere yawe n’ibitekerezo byawe ku bantu banyuranye harimo n’inzobere mu by’imitekerereze bifasha kubona ibisubizo by’ibyo wibaza bikanaruhura umubiri wawe umujagararo n’impyiko zawe ntizinanirwe akazi kazo.

 

Umva umuziki ukunze wose kuko kumva no geceza umuziki bituma amaraso yawe atembera uko bikwiye kandi bikakurinda kwiyanga, kwiheba no kumva umerewe nabi.

Hejuru y’ibi byose nywa amazi menshi ashoboka kandi buri munsi. Ku muntu mukuru (+18) nibura 2L z’amazi ku munsi.

Twifashishije National Kidney Foundation

“Impyiko zimeze neza kuri twese kandi hose”

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Imyiko barazivura zigakira?munsubize kuko nkeneye igisubizo.nanjye ndikunyara kenshi kdi nkana gira uburyaryate kuruhu.mumfashe .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *