• 28/11/2020 12:45 39

Umunsi nyafurika w’ibarurishamibare: Ni iki rimariye abaturage?

Taliki 18 Ugushyingo buri mwaka Afurika yibuka akamaro k’ibarurishamibare mu iterambere ry’ibihugu byayo. Ibihugu byifashisha ibarurishamibare kugira ngo bikore igenamigambi mu nzego zose z’ubuzima.

Ibarurishamibare ni ingenzi ariko hari aho bigora kuyigeraho

Ibarurishamibare ni uburyo abahanga bakusanya amakuru (cyane cyane mu mibare) yerekana uko inzego z’ubukungu, imibereho y’abaturage n’ibindi ziteye.

Kuba buri gihugu kigira uko ubukungu bwacyo buteye n’uburyo abagituye babayeho bituma n’ibiva mu mibare y’abakora ibarurishamibare itandukana.

Abafata ibyemezo muri Politiki bahera ku mibare bakuye mu bigo by’ibarurishamibare, bakabisesengura, bakabiganiraho n’abashakashatsi muri za Kaminuza nyuma bakabiheraho bafata ibyemezo bya politiki.

Imwe mu ngorane ni uko hari ibihugu bihoramo intambara n’amakimbirane bituma abahanga batagera ku mibare nyayo y’ababituye cyangwa se bigaterwa n’imiterere y’ibyo bihugu, urugero rukaba ari Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Ibi byemezo bya politiki nibyo ibihugu bigenderaho mu myaka ikurikira itangazwa ry’imibare yavuye mu ibarurishamibare.

Mu Rwanda ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda, NISR) cyatangijwe muri 2005.

Ibarurishamibare hari ubwo ritagera ku mibare yose n’ukuri kuyishingiyeho 100% ariko abakora aka kazi bavuga ko ikigero iriya mibare ifatirwaho kiba ari ishusho rusange y’ukuri kwashingirwaho hagira ikemezo gifatwa.

Amakuru atabashije gukusanywa ntabwo aba afite ijanisha rinini ku buryo yagira ingaruka ku byemezo byafatwa mu rwego runaka.

Umunsi nyafurika w’ibarurishamibare wazihijwe bwa mbere muri Gicurasi, 1990.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko intego yacyo mu kwizihiza uyu munsi ari ugufasha abaturage kumenya inshingano zacyo binyuze mu kubagezaho amakuru y’imikorere yacyo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikibazo nuko muli Africa iyo mibare iba atariyo.Urugero,Ikigo cya Statistics kerekana ko ubushomeli buli kuli 3%,kandi wenda ari 40%.Ibiciro byazamutse ku kigero cya 5%,kandi wenda ari 200%.Ni itekinika riba rigamije “kwibonera umugati gusa”.Biteye agahinda.

  • Umunsi umwe nagiye impaka zitarangira n’abantu, bambwiraga ko ngo STATISTICS ari Science ra!
    Niba ari nabyo byaba byiza hateranye inama nko kuri UN new York, NASA,…, bakayivanamo, igashyirwa hamwe n’indimi da (Poems,…). Urugero nkubu wasanga uwayikoresha hano yakwerekana ko imodoka zigaragara mu mpanuka ari izo mu bwoko bwa Toyota, zifite ibara ry’umweru. Uw’inkwakuzi ni uguhita avuga ati muzikure mu muhanda, tugabanye impanuka! Hhhhhhh

  • Uwizeye biragaragara ko udafite ubumenyi mu ibarurishamibare aho uvuga ngo wenda abashomeri bari kuri 40% ngo wenda ngo inflation iri kuri 200% ubundi iyo uvuguruza uhushakashatsi ukora ubwawe ugeranyije na methodology nakoresheje ntawe upfa guhinyuza ubushakashatsi ntabwo yakoze ahubwo duhe icyizere imibare isohorwa n’uRwanda kuko irizewe ku rwego mpuza mahanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *