Umukozi wa REB n’uwashakaga akazi k’ubwarimu bafunzwe bakekwaho ruswa | UMUSEKE
  • 18/01/2021 11:44 55

Umukozi wa REB n’uwashakaga akazi k’ubwarimu bafunzwe bakekwaho ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bashakaga akazi k’ubwarimu, bakekwaho ruswa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu Habinshuti Salomon usanzwe ari umukozi wa REB akekwaho kwakira ruswa yahawe n’umwe muri bariya bakandida “kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.”

Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko uru rwego rukomeje gukora iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye “batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.”

Uru rwego kandi rwaboneye gutanga ubutumwa, rugira ruti “RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.”

Tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée ndetse na Tumusiime Angelique, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB na Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko aba bayobozi bo muri REB “bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.”

Mu minsi ishize ubwo REB yashyiraga mu myanya abarimu bashya, hazamutse impaka ndende zishingiye ku kuba hari abavugaga ko batashyizwemo nyamara baragize amanota menshi.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Muli Kenya,mu mwaka wa 2019,Abakozi ba Leta banyereje asaga miliyari 1200 Frw.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

  • Mureke twirinde utuntu n’iyo twaba dutoya gute ,ariko amategeko atatwemerera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *