• 13/12/2019 9:45 39

Umukobwa yamfashe ku ngufu avuga ko namuteye inda… Ndagisha inama

Muraho nitwa John (amazina ntimuyatangaze), ndi umusore w’imyaka 32, Ndi umukozi wa Leta mu Rwanda n’ubwo ubu ntahari kubera nagiye hanze gukomeza amashuri. Ndaremerewe pe!!  Munyemerere mbagezeho ubuhanywa burebure bw’uburyo umukobwa yamfashe ku ngufu, uko yambwiye ko namuteye inda n’ibyakurikiyeho ari nabyo byatumye mbandikira nsasaba inama zanyu.

Mbandikiye ngirango mumfashe mungire inama  munampe ubunararibonye cyane cyane nk’aba maman n’abakobwa baba babizi yenda kurusha abagabo.

Mu buzima sinigeze ngira experiences zo gukundana n’abakobwa kuko nakuze nkunda kwiga cyane pe kandi n’igitsure cy’ababyeyi nticyari kubinyemerera.

Muri 2012 naje kumenyana n’umukobwa w’umuganga musanze kukazi aho yakoreraga, dukomeza kuzajya tuganira iby’imibereho itandukanye mbese turamenyana bihagije pe, nk’abavandimwe kuko yari amaze kumenya imyitwarire yanjye nanjye bimwe nari mbizi kuri we.

Twajyaga tunaganira ku bijyanye n’inkundo ariko ntitwigeze dukundana, rimwe rero aza kumbwira ariko ngirango ni ibiparu bisanzwe ati ariko buriya nta mukobwa wakwiba umwana ? Nti gute se ? ati nyine mukaryamana ukamutera inda. Ndamusubiza nti kuri njye numva bitashoboka kuko ibyo nakora naba nabiteguye neza ndetse nabitekerejeho, bityo rero nteye umukobwa inda ubwo yaba ari umugore wanjye kuko sinywa inzoga  ngo yenda zizankoreshe ibyo ntateguye, Ibyo byarangiriye aho.

Muri 2014 rero naje kugira amahirwe ku kazi mbona Boursse yo gukomeza amashuri I Burayi ibyo nabimubwiye muri Decembre 2014 haburaga nk’iminsi ibiri ngo njyende nk’umuntu twari tuziranye, maze nawe ansaba ko yaza akamfasha gukora baggage ndetse akazanamperekeza, nanjye nti oya shenge si ngombwa pe.

Ubwo hari ku cyumweru ndi bugende kuwa mbere nijoro nari mvuye mu misa bisanzwe aba arampamagaye ngo aranshaka byihutirwa nimusange aho yabaga, Najye nti ko ntahazi se ndahabwirwa n’iki ? ati fata Moto umpe umu Motar tuvugane ahakugeze.

Nahise ntaha njya Guparika Imodoka mu rugo, ubwo mfata moto, njya aho yabaga mubajije icyo anshakira ati nagirango dusangire ibyo natetse mbere y’uko wigendera nanjye nti ni byiza cyane nta kibazo dore ko nari nisonzeye.

Twabanje kuganira ibyo kumeza bitaraza ngiye kubona mbona arimo arijomba akantu ku rutoki n’akandi akagashyira mu kanwa ngira amatsiko mba ndamubajije nti utwo ni uduki ?   ati ni HIV rapid test( udukoresho dupima ubwandu bwa sida ako kanya) najye nti egoko sha sinari nkazi pe !! ati nkaguhe wipime ? Mbanza kubyanga kuko numvaga nta mpamvu ariko nyuma ndatekereza nti atankeka ukundi nti ntakibazo araza arampima nyine nk’umuganga ubudi arambika aho hashije akanya aranyereka ati dore nta bwandu ufite, nawe azana kakandi ke aranyereka ati dore nanjye ndi muzima. Ndamubaza nti ariko ubundi ibi ubikoze ngo bimare iki ? aho kunsubiza araseka cyane ati hari icyo bigutwaye se ? Ndabyihorera turakomeza turaganira ubwo aba azanye ibyo kurya tumaze kurya ajya muri frigo azana Jus y’agashya yansukiye ku kirahuri arampereza.

Jus nayinywaga nitonze pe nk’umushyitsi gusa ntababeshye nagiye kuyimara numva mu mubiri nahindutse ukuntu nkumva ndashaka gukora rapports sexuels cyane!!  nawe arabibona atangira kunyiyegerza,  ariko ndihangana mwigizayo, bigereho ntangira kureba nabi mpita mpaguruka nihuta ndamubwira ngo ndatashye ahita akubitaho urugi ati ntiwagenda umeze gutyo banza uruhuke ho gato, ubwo hari nko muma saa kumi z’umugoroba ngerageza guhatiriza ngo nsohoke ahita yirukira mu cyumba cye asigayo urufunguzo agaruka yambaye ukuntu ansanga aho muri Salon najye ubwo nari meze nabi pe numva nshaka rapports sexuels ngerageza kumwirinda biranga birangira ankuruye tujyana mu cyumba cye icyo nibuka twararyamanye ndetse bimara umwanya munini cyane kuko byamaze nk’amasaha atatu aribyo turimo gusa, sinzi niba twaranikingiye kuko njye nari meze nk’uwataye ubwenge, birangiye  nahise ngwa agacuho ndasinzira nakangutse muma saa munani z’ijoro nsanga yicaye mwegamyeho ari kumpanaguza igitambaro kirimo ibintu ntabashije kumenya kuko nari ndimo kubira ibyuya byinshi, abonye nkangutse ampa amazi yarimo ibintu ntabashije kumenya mbanza kuyanga arambwira ngo ni mubabarire yibeshye ampa jus ampera mu kirahure cyarimo umuti watumye mera gutyo ngo ariko ninywe ayo mazi ndamerwa neza (ngo ni: Anti dote).

Narayanyoye hashize nka 30 minutes mererwa neza ndamubaza nti kuki utayimpaye (Anti dote) mbere ukibona ko wibeshye ukampera Jus muri kiriya kirahure araceceka ahubwo ansaba imbabazi narahagurutse mubaza aho yanshyiriye imyenda arayinyereka, nahise nambara, ambaza ngo ugiye he niba ari ubwiherero ko abufite mu cymba ndamubwira nti oya ndatashye, ati ntibishoboka!! Nanjye nti ndatashye yewe aho naberereye sindarara mu gasozi gutya en plus mu bakobwa !! ansaba imbabazi ndamubabarira ariko mubwira ko nshaka gutaha, aranyinginga ngo ndyame ngende mu gitondo ndanga agezeho arafungura ndagenda iryo joro ngeze imbere ntega moto ndataha.

Natekereje kujya kumurega cyangwa kugira uwo mbibwira mbona ntacyo byamarira uretse kwiha urw’amenyo ikindi kandi nta n’umwanya nari ngifite dure ko nari mfite indege y’uwo musi nijoro.

Naragiye ntitwongeye kuvugana ngeze I Burayi hashize nka 2-3 mois umukobwa anyandikira ambwira ko namuteye inda.

Ntababeshye numvise ijuru ringwiriye ariko kuko nkunda abana cyane kandi numva umwana ari uburenganzira bwe kubana n’ababyeyi be bembi iyo bariho ikindi kandi bourse twari dufite zatwemereraga gujyana n’uwo mwashakanye kubabafite.

Namubajije niba yakwemera ko tubana n’ubwo tutigeze dukundana arabyemera. Namubwiye ko ngiye kugaruka I Kigali kugirango tubitegure birangire nko muri 2-3 semaines mbona aratunguwe, nafashe indege ngeze I Kigali Umukobwa muhamagaye Telephone ndayibura mara icyumweru cyose idacamo nkanamwandikira ntasubize.

Mfata imodoka ngo njye kumureba hahandi iwe yabaga ariko sinahamenya dore ko nahageze rimwe nkanahava mu gicuku niriwe mpashakisha umunsi wose ndahabura kugeza ubwo mbonye essence yenda kunshiriraho ndataha mpita mfata icyemezo cyo kwisubirirayo ntamubonye.

Naragiye ndiga ndarangiza muri 2016 nagarutse mu Rwanda nsubira ku kazi ndamwandikira ko nagarutse gusa ntacyo yasubije ndamwihorera mbona ko ashobora kuba ari imitwe yantekagaho.

Muri 2017 mu kwa cumi rero naje kubona indi Bourse nayo hanze y’U Rwanda yo gukomeza PhD, ntabyo namubwiye kuko kuva nagaruka mu Rwanda twari tutaravugana ariko uko biri kose ashobora kuba yarabimenyaga kuko hari ukuntu umuntu ashyira zimwe muri events ze kuri socials media.

Nditegura bisanzwe ntega indege ariko nagomaga kurara Nairobi. Ngeze Nairobi Nijoro mbona aranyandikiye ati urashaka kubona umwana wawe ? Nanjye n’uburakari bwinshi nti vana imitwe aho !! yahise anyoherereza amafoto menshi ye bigaragara ko atwite anyoherereza n’ay’uruhinja numva ngize ubwuzu nshaka gusubira i Kigali ariko nibutse ibyo yankoze ubushize mbona ko n’ubundi ari imitwe nikomereza urugendo. Gusa ndamubwira ngo namufotore ifoto y’ako kanya ayinyoherereze. Mbajije umudamu umwe ambwira ko uwo mwana dusa cyane ariko mubajije uko abona angana arambwira ngo araboba afite nk’amaezi 6. Sinabyitaho cyane dore ko numvaga ari iyindi mikino yapanze.

Ntiturabonana ariko kuva ubwo anyoherereza amafoto ye n’uwo mwana yita uwanjye (Mu nyumve neza sinakwihakana umwana kuko no mubyo namubwiye byose sinigeze mubwira ko uwo mwana atari uwanjye) gusa namwe impamvu nkoresheje iyo mvugo murayumva.

Aho niga rero mbona ibyo niga birenze cyane post nakoragaho nk’iri I Kigali, ubu mba nishakishiriza aho nabona ibiri ku rwego nzaba ngezeho nindangiza kwiga.

Mperutse kubona Offre y’Akazi mu Muryango mpuzamahanga aho n’uzuzaga documents zisabwa hari ahuzuzwa  niba hari aba dependents ufite (Umugore cg abana),  ntekereza wa mwana ariko mubwiye kunyoherereza documents ze z’amavuko ambwira itariki y’amavuko gusa ibindi wapi ntabyo yampaye !! Byarangiye ntamwanditseho namwe murabyumva.

Gusa ikinteye impungenge noneho kurusha ejo bundi yagize atya ati ko ngiye kwirongorerwa kandi umuntu ugiye kunshaka akaba ashaka no kwiyandikishaho umwana urabyemera ?

Namubwiye ko ntabyo nemera arambwira ngo ubwo rero ninze mpite mwiyandikaho, gusa njye n’ubwo ntabimubwiye nashakaga ko nkurikije ibyabaye byose nabanza nkakoresha ibizamini bya ADN(DNA) dore ko inaha ari ibintu byoroshye cyane,  ariko we ambwira ko ninza simpite mwiyandikishaho azahita amwandikisha kuri uwo bashaka kubana.

None rero nagirango mungire inama ku buryo bukurikira cyane cyane abagore, abakobwa n’abandi mufite experiences cg logique kuri ibi bintu:

  1. Mukurikije ibyo nanyuzemo murumva amahirwe yo kuba narabyaranye n’uyu mukobwa ari angahe ku ijana ?
  2. Ese birashoboka ko umuntu yaterwa inda akanga kubonana n’uwayimuteye imyaka irenga 2 yose ?
  3. Ese murumva ibi uyu mukobwa ambwira bifite ukuri kuri kucyihe kigereranyo ?
  4. Ese birashoboka ko umuntu yakwiyandikishaho umwana nyuma yazasanga atari uwe akamwiyandikuzaho ?
  5. Ese birashoboka ko namureka akabigenza uko abimbwira byazaba aribyo koko ko uwo mwana ariho kandi ari uwanjye nkazasubizwa uburenganzira bwanjye ?
  6. Ese niba koko umwana ari uwanjye igitekerezo cyo kubana na nyina nagikomeza kugirango umwana agire uburenganzira bwo kubana n’ababyeyi be bombi n’ubwo tutigeze dukundana rwose ?
  7. Ese murumva mwampa nama ki zihariye kuri iki kibazo ndimo ? Nihe naba narakosheje cg nagombaga kwitwara nte muri ibi byose byambayeho ?, Ese ni iki nakora ngo mbikosore ?

Ndateganya kuza I Kigali mu minsi ya vuba ariko ababishoboye mwangira inama hano ku rubuga cg kuri  E-mail: mpezi130@gmail.com

Murakoze

0 Igitekerezo

  • Jyewe ndi umumama w’imyaka 55 kuki utumva ko uwo mukobwa ari umutekamutwe koko? Umwana si uwawe kandi nuwo mukobwa nta mugabo yashaka ahubwo akazi ke nako kurya abagabo gusa nubwo arakubeshya. nta kosa wakoze nkugira inama wamwirinda agahindura adresse zose ashobora kukubonaho kuko yaguteza ibindi bibazo cg ujye kumurega areke kuguma kuguharabika naho ibyo kubana nawe yoooo!uwo ni ikirya abareze

    • Mbanje kugushimira uburyo utandukanye n’abahungu babyara abana “bakabihakana”.Ni bake cyane babemera muli Africa.Gusa kuli wowe,uyu mukobwa-gore (fille-mere),arateka imitwe gusa.Kuba yanga ADN test,byerekana nta gushidikanya ko umwana atari uwawe.Ni umwe muli ba bakobwa bakunda sex cyane,hanyuma bakagenda bateka imitwe.Mwihorere,niba koko umwana ari uwawe kandi umushaka,ADN test is a must.Niho umutegeye.Musore,keep quite.Ikomereze amashuli,humura uko bigaragara,umwana si uwawe.
      Cut any relashionship with her.She is a crook.Nk’umukristu,ndibutsa abantu ko imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Nkuko bible ivuga ahantu henshi,ntabwo abasambanyi bazabona ubuzima bw’iteka muli paradis.Kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukugira ibitekerezo bigufi.

  • sinakugira inama yo kubana n’umuntu umeze gutyo, urugo rutubakiye ku rukundo mntacyo rwageraho, byongeyeho ubucakura nkubwo rwose wapi, ugomba kubanza ADN exam uko byagend akose kuko bizagukomerera kumusubiz anyina nuramuka umutwaye, niba adashaka ko mubonana nuko hari icyo yishinja, nta mpamvu nimwe mbona ypo kubana nawe ndakurahiye bitari ibyo uzavomera mu rutete, ibitangiye nabi irangira nabiiiiiiiiiiiiiiiiiii. iryo ni ihame, icara usenge ubanze utuze wirinde kugendera ku marangamutima ufite. nge niko mbibona

  • none se kuva 2014 kugeza 2017 umwana afite amezi atandatu urumva bibaho, ese uwo urumva yaba umugore koko kweli?

  • Niba iki gitekerezo ari impamo shaka uburyo wamvugisha inbox ngufashe. Urakoze

  • NTAGO NAKUNDAGA GUKORA COMENTAIRE ARIKO MBONYE HARI ICYO NAVUGA KURI IYI NKURU, NASOMYE NEZA KO BOURSE YAMBERE WAYIBONYE 2014 ARI NABWO WARYAMANYE NURIYA MUKOBWA MBERE YUKO UGENDA, URIGA UGARUKA 2016. UBONA INDI BOURSE 2017 YO GUSUBIRA HANZE KANDI MURI CYAGIHE CYOSE WARI UMAZE MURWANDA WAVUZEKO UTONGEYE KUMUBONA, AHUBWO AKWANDIKIRA AKUBWIRAKO YATWISE NDETSE YANABYAYE, ARIBWO YAGUHAGA AMAFOTO. IFOTO YAKO KANYA YAGUHAYE UMUBYEYI WAYERETSE YAKUBWIYEKO UWO MWANA AFITE NKAMEZI ATANDATU, TUTATAYE KUBYO KUVUGA NGO MURASA. EST CE QUE UMWANA WO MURI 2014, MURI 2017 YABA AKIGERERANYWA N’ UWAMEZI ATANDATU?? IBYO SIBYO KERETSE NIBA IFOTO YAGUHAYE ATARI IYAKO KANYA. INAMA RERO NAKUGIRA IBYO KUGUKANGA NGO NUDAHITA WANDIKIISHA UMWANA AZAMWANDIKISHA KUMUGABO BAGIYE KUBANA SIBYO, WOWE MUTWARE NEZA UNAMWEMERERE KO UGIYE KWANDIKISHA UMWANA WAWE NURANGIZA UMUNSI MWEMERANIJE KUMWANDIKISHA UZABE WABIBWIYE UBUYOBOZI UKO IKIBAZO KIMEZE, HANYUMA BAPIME DNA UMENYE UKURI.

  • Umva muvandi, uwo mukobwa ni malhonnete. Ndi umudamu for almost a decade and I am 38. Dore ibisubizo byanjye:
    1. Amahirwe yo kuba wabyarana nawe sunaguha a certain % ariko it is very possible. Remember she is a nurse, she probably timed her ovulation and got some pills for increase her chances of getting prego.

    2.Birashiboka cyane ko yakwanga kubonana nawe for so long kandi waramuteye indi kubera “shame”.

    3. Uzi kubara nawe ubare. Pregnancy imara 9 mois. Do the maths.

    4.Birashoboka ko wamwiyandikisha ho hanyuma wasanga atari uwawe ukabihinduka. But why on earth would you acknowledge the child without DNA testing especially considering the circumstances under which all this happened?

    5. Cyane birashoboka. Wowe ubike all the evidence. Ubundi umunsi uzashaka umujyane mu rukiko.

    6.Ndabyumva wifuza ko umwana abana n ababyeyi bose but but really? Open up your eyes bro. This woman is dishonnest and selfish. Ubwo mwabana mute? She is actually a narcist. She is treatening you. Mwazahora mu nduru, uwo mwana aho gukurira mu nduru yatuma akura aziko afite ababyeyi babiri batabana ariko nta nduru. Uzi ingaruka umwana ukuriye mu nduru agira? Just do not do it. Ask your mum!

    7. Icyo wagombaga gukora kwari ugusubika urugendo ho 2 weeks…birashoboka…ubundi ukamurega. So since utabikoze, icyo ugomba gukora ni ugusaba DNA test umwana yaba uwawe ugasaba your rights as a father if you wish to. Ubundi wishyire mu mutuzo ukomeze ubuzima bwawe. She is manipulative girl and you should not allow her to disturb you.

    8. I hope Umuseke checked this story to be real…

  • Iyi nkuru iratangaje kandi irasobanutse rwose!
    -Nta mukobwa w’umunyarwandakazi waterwa inda, yanabigambiriye (ni we wafashe ku ngufu) ngo yange kubonana n’uwayimuteye.
    -Nta mubyeyi ubyara abishaka, ngo ahishe umwana se kandi se yamweretse neza ko ashaka kubona umwana we.
    -Umwana azitwa uw’umugabo uzamushaka mu mategeko (niba azamushaka koko atari iterabwoba ritanafite umumaro, kandi niba koko n’uwo mwana ahari), ariko ntibyabuza se w’umwana gukoresha ADN ngo amenye niba koko umwana ari uwe.
    -Kubana n’uwo mukobwa utamukunda ngo ni uko mwabyaranye gusa, ubyikuremo. Ni bibi cyane. Urugo rwanyu nta rufatiro rwaba rufite. Mwaba mwubakiye ku musenyi. Imibanire yanyu mibi kandi yagira ingaruka mbi ku bana bakurira muri urwo rugo rudakundana.
    -Icyo nkwijeje ni uko uwo mwana, nyina yabishaka cg atabishaka, igihe kizagera agakenera kumenya se. Nyina ntaho azabihungira!
    -Uwo mukobwa ntakunda umwana we. Iyo aba amukunda, ntiyamugira igikoresho cy’iterabwoba nk’uko arimo kubigenza. Aramwima uburenganzira bwe bwo kubona se kuki?
    -NDAKEKA: uwo mukobwa ari bene ba bakobwa baba batendetse abasore benshi. Yaba yamanjiriwe, akarebamo uwamwumva vuba , akaba ari we ajyaho.
    -Kwiyandikishaho uwo mwana bubi na bwiza, ntacyo bizamwungura kandi nawe “se” ntacyo bizakungura. Bigendemo gacye. Nkurikije uko nasomye iyi nkuru, ndabona ari wowe uhangayitse, umukobwa nta kibazo afite! Umwana yamugize iturufu hagati y’abagabo babiri. Ntanabona ingaruka bishobora kugira kuri uwo mwana.
    -Kugira ngo udahera mu gihirahiro, iyambaze ubutegetsi, cg uce mu muryango (uwe n’uwawe), ukoreshe Test ya ADN, nusanga umwana ari uwawe wumvikane n’uwo “mubyeyi” uko mwafatanya kurera umwana wanyu, ariko ntimubane.

  • Uyu mukobwa ni ishyano gusa pe! Gukoresha imiti ku musore????? Imana imukurinde uko yakoresheje iriya miti, yazanagushakira ikwica cga ikugira ikigoryi bitewe n’icyo agamije. Umwana we ndakeka atari uwawe, ariko ADN niyo yabyemeza buriya.

  • Si njye wahera, hahera umugani!!

  • Uyu mugani uraryoshye!
    A PhD candidate? lol

  • njye nshigikiye ibyo Starfish yavuze, rwose umwana nkurikije uko uwomukombwa yabanje kwipima nawe akagupima HIV nuko yari yabipanze neza, rero yarabipanze neza, yaragukundaga ariko abikorana ubuswa reka mbivuge gutyo, nyuma abonye utashye ubabaye mwijoro nawe biramubabaza, yibaza ibyo yakoze, rero kukwihisha nibindi byose nikimwaro yagize, iyo umubabarira ubundi ukarara ukagenda mugitondo yari kugira umwanya wo kumenya neza ko wabasha no kumukunda ariko icyizere yagitaye umunsi aguhohotera, rero nawe kubana ntiabyemera kuko azi ubuhemu yakoze, rero umwana we ndemera 95% ko aruwawe, kumva waba igitambo cye ngo arerwe neza siko bimeze ahubwo itonde uvugana na mama we muzaganire umubabarire, ubundi umureke arere umwana, uzakoreshe test ariko mwamaze kuvugana, reka kubigira ikibazo nibyago wahuye nabyo ninkuko umukombwa afatwa kungufu nawe akemera akarera umwana, umwana numugisha kandi azirinde kuzira ibyabaye, kandi nuwo mukombwa yari yarabuze aho aguhera ubwenge buke bwe bumukoresha amakosa

  • Iyi nkuru ni impimbano si iy’ukuri kuko uwayihimbye yivuyemo umwana wakagombye kugira imyaka itatu ntabwo yaba ameze nk’uwa mezi atandatu.

  • Birashoboka kuko baryamye mu mpera za 2014. Niba umukobwa yarabyaye mu kwa 8 2015, yagize amezi 6 muri 2016 mukwa 2.

  • Kanguka ncuti, naho ubundi aragutesha amahirwe yose na gahunda nziza zose uriho urageraho mu Buzima. Reka gukurikira ayo macenga ye, ubwa mbere yaraguhohoteye, ubwa kabiri arakwihisha yanga ko mubonana ngo urebe uwo mwana utanazi ko ari uwawe, none reba akomeza agukinisha uko yishakiye! Ikibazo hano nuko uriho umuha rugari mu mafuti yose n’amanyanga ategura woe rero muveho nushaka na number ye uyisibe, nyukomnegere gu communica nawe, panga gahunda zawe umwibagirwe!

  • Ni gay uyu mugabo kuko kubanza bamushakira pills nabyo ntibisobanutse.hahah

  • Just another idiot ? Kuki mwiga ariko ntimujijuke, imiti yagiye mu gitsina ihita ijya no mu gice cy’ubwonko bwonko kigenga REASON se ? Gushaka sex binyura muri parasympahtetic, umuntu wanyoye viagara cg ibindi ashobora kurongora another crooked idiot y’umukobwa ariko akarangiriza hanze, agahita anikura agataha ! Wowe rero uri weak in character and physics !
    Ko wari umaze kubona ibimenyetso bidasanzwe (kuba waragezeyo ntahite akuzimanira icyo kunywa ahubwo akakuzimanira kugufata amaraso, ibya jus bikaza nyuma mwembi mumaze kumenya ko muri sero -ve) kuki ibi byose bitakweretse ko uri muri DANGER ZONE ?

    Inama: JUST FORMAT THE HARD DISK (minimum x4 passes, DoD level); nutabikora gutya uzahura n’ibibazo mu buzima !

    Just in case iyi nkuru ari ukuri, nabonye Umuseke Ltd ufite expertise mu guhimba inkuru populaire.

  • abantu bose ndabona iyi nkuru bayitinzeho kandi biragaragara ko ariyo bahimbye irimo ibintu byinshi bitari ukuri

  • niba u Rwanda rufite abantu biga PhD badafite kwicyemurira akabazobgato nkaka biteye isoni how a man with PhD agisha inama mu itangazamakuru and how umuntu wumugabo …mshiiii gusa ndabona ari inkuru nka zimwe dusoma mu bitabo….
    conclusion: uyu muntu yakwandika inkuru zikaryoha ahubwo ntapfushe talent ubusa.

  • ANYWAY WOWE WAHIMBYE IYI NKURU WARAGERAGEJE PEE GUSA NTABUSHISHOZI WASHYIZEMO CYANE NKIGIHE CYIMYAKA NUTUNDI NAGIYE MBONAMO GUSA URUMWANDITSI MWIZA WAVAMO UMUNTU WANDIKA FILIME NIBINDI .NAHO UBUNDI HHHHHHHH UM– USEKE MURI HATARI

  • Urugo Si rift sha!!ibyo byambayeho nyuma nza gukoraDNA test!nsanga narashutswe!tuza rero!hari abakobwa bakunda gusambanya abahungu!cyane ko yari yumvise uri ikirezi nkuko nange narimeze!
    Umwana Nina ari uwawe azizana

  • Iyi yavamo casestudy nziza ku bashakashatsi…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *