• 24/01/2020 7:42 57

Umukobwa arashinja Tonny Unique kumwiba “So long” we akavuga ko atamuzi

Umuhanzikazi Tonny Unique yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘So long’  mu ntangiro z’iki cyumeru haboneka umukobwa uvuga ko yayimwibye. We ariko avuga ko yayiguze n’undi muntu uwo mukobwa umushinja ngo nta we azi.

Tonny yari yahagaritse umuziki, ‘So long’ ni iya kabiri nyuma yo kugaruka

Ni indirimbo ya kabiri asohoye aho agarukiye mu muziki.

Iyi ndirimbo itaramara iminsi habonetse umukobwa witwa Aline Popo mushya mu muziki avuga ko ari iye bamwibye.

Avuga ko yayibwe na Producer utunganya amashusho witwa A-B Godwin ari na we wayihaye Tonny.

Aganira na Umuseke Tonny yavuze ko indirimbo yayiguze na A-B Godwin nk’uko n’abandi bahanzi basanzwe babikora.

Uwo mukobwa umushinja kumwiba indirimbo we ngo ntabwo amuzi uretse kubyumva amushinja ngo nta hantu barahurira.

Ati “Kwandikirwa indirimbo ni ibintu bisanzwe ku Isi nanjye barayinyandikiye ndayigura, uwo mukobwa ni we nabonye abivuga ntacyo mbiziho niba harimo ibibazo bo ubwabo ni bo bazabyivuganira bakabikemura, njye ndajwe inshinga no kumenyekanisha indirimbo yange.”

A-B Godwin uri mu bagezweho mu bakora amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda avuga ko iyi ndirimbo ari we wayanditse ayiha Tonny ngo ayiririmbe.

Uyu musore avuga ko uyu mukobwa ubashinja kuyiba ari kubeshya ariko ngo yari yarabanje kumusaba ko ari we wayiririmba arabyanga abona kuyiha undi.

Ati “Indirimbo ni iyange ntabwo ari iy’uriya mukobwa nayandikiye uriya mukobwa mwishyurira na studio nshaka kumufasha nyuma mbona nta mbaraga afite nyiha Tonny.

Yabonye ko nayihaye Tonny afata sample ya mbere arayisohora avuga ko nayimwibye kuko nari narayimuhaye mbere ari kuyumva anayiga neza.”

A-B avuga ko Tonny ari kubigenderamo kuko atazi ibyo byose ngo we nta kosa na rimwe afite kuko indirimbo ari iye.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Uyu producer ibyo asobanura harimo amanyanga.

  • producer wa fake kuko niyo wumvise uburyo tony ayiririmba usanga ntaho ahuriye nuriya popo kuko popo azi kuyiririmba neza cyane

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *