• 01/11/2020 4:08 05

Umukino w’amagare ukeneye guhabwa imbaraga nyinshi- Hon Bernard Makuza

Makuza Bernard wabaye  Minisitiri w’intebe akaba Perezida wa Sena, yakoranye imyitozo n’ikipe y’amagare ya Bugesera. Mu ijambo yahaye abakinnyi biriya kipe yabashimiye umuhati wabo muri iriya siporo kandi asaba ko ubuyobozi bwakongera imbaraga muri uyu mukino kuko nawo uha ishema u Rwanda.

Mu bari baherekeje Makuza Bernard

We n’abakinnyi bo muri iriya kipe yitwa Bugesera Cycling Team bikoranye imyitozo bagenda ibilometeri 44.

Uru rugendo rwa kilometero 44 rwavaga ku biro by’Umurenge wa Ntarama rukagera ku kigo cya gisirikare kiri i Gako, bagahita bagaruka mu nzira imwe bakagera ku biro by’Umurenge wa Ntarama bagakomeza bagasoreza mu kigo cya “Gasore Serge Foundation.”

Ni igikorwa cy’imyitozo yo gukora siporo itari rusange kuko yari ikipe ya Bugesera Cycling Team (abakobwa), abatoza bayo ndetse na Nkuranga Alphonse Visi Perezida wa mbere w’ Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).

Hon Makuza avuga ko abakobwa bakora iriya siporo bagomba gushyigikirwa kandi ngo  uriya mukino ukeneye imbaraga nyinshi‘ bitewe n’umusaruro utanga.

Ati: “Nishimiye kuba muri abana bato bakunda siporo mukaba mumaze kumenya akamaro kayo. Muri abana banjye kuko hano ndi umubyeyi ntabwo ndi umuyobozi runaka kuko mungana  n’abana nabyaye.”

Avuga ko  bariya bakobwa  bakwiye gufashwa mu iterambere ry’impano zabo bagakina ariko bakibuka no kwiga bagatsinda.

Yasabye ko umukino w’amagare mu Rwanda ukwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi kuko umusaruro utanga ugaragara.

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo babiri bakiri bato.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *