• 12/12/2019 3:49 19

Umukinnyi wa Film uzwi nka ‘Rwasa’ yitabye Imana

Ku musaha y’umugoroba kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ku Banyarwanda ivuga ko Denis Nsanzamahoro uzwi muri Sinema nka ‘Rwasa’ yitabye Imana.

Denis Nsanzamahoro yari umwe mu bakinnyi ba filimi bafite impano cyane ndetse wakunzwe na benshi mu Rwanda

Rwasa azwi cyane muri film ‘Rwasa’ na ‘Sakabaka’, yanakinnye muri film zizwi hanze y’u Rwanda harimo iyitwa ‘100 Days’, ‘Sometimes in April’, ‘Operation Turquoise’ n’izindi.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Rwasa yapfiriye mu Bitaro bya Kigali CHUK, yari yagiye kubyivuzamo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru. Uwadutangarije aya makuru ntabwo yigeze aduhishurira indwara yari arwaye, hari abavuga ko ari Diyabeti.

Yitabye Imana mu gihe hari film yari yakoranye n’Abanyamerika yari itarasohoka. Ubwo aheruka kuganira na Umuseke yavugaga ko byinshi kuri iyo film azabitangaza ari uko yasohotse.

Uretse kuba yakinaga filime yakoze akazi ko kuvanga imiziki DJ, ndetse yabaye Umunyamakuru kuri Flash FM.

Nta mugore yagiraga yari akiri umusore.

UMUSEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • RIP

    • Turababaye twese.Uyu mugabo yakinaga Films yitanga cyane.Urupfu ruragapfa wamugani wa Byumvuhore.Ariko sinemeranya n’abavuga ngo “Imana imwakire mu bayo” cyangwa ngo “Yitabye Imana”.Twese dupfa kubera Adamu.Imana yifuza ko tubaho iteka.Dufate urugero.Niba usambanye ukarwara Sida ikakwica,ntabwo ari Imana iba iguhamagaye.Uramutse udasambanye nkuko Imana ibitubuza,ntabwo Sida yakwica.Bible ivuga ko iyo dupfuye tujya mu gitaka,nta handi tujya.Niba upfuye warumviraga Imana,izakuzura ku munsi wa nyuma.That is the only truth.Ibindi ni ikinyoma cyazanywe na Satani wabeshye Adamu ko atazapfa.

      • @Munyemana,uvuze ukuri nuko abantu banga ukuri bagakunda ibinyoma.Abavuga ngo Imana imwakire mu bayo cyangwa ngo yitabye Imana,bajye bamenya ko bible ivuga ko upfuye nta handi ajya uretse mu gitaka,agategereza kuzazuka ku munsi wa nyuma niba apfuye yumviraga Imana kandi ntiyibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo akabifatanya no gushaka imana.Niko Yesu yavuze.Roho bavuga idapfa,ni abantu bayihimbye ntabwo ari bible.

        • Kwitaba Imana si litterally kuvuga kujya aho Imana iri, ahubwo ni ka kamenyero kuko uwapfuye yakoraga neza avugwa neza kandi aheza wajya ni ku mana, cyane ko ntawe ndumva avuga ko cyinani yitabye Imana ahubwo yapfuye, nuko mbyumva ubwo inteko y’ ururlimi nibona ari ngombwa izadushakire irindi jambo.

  • Ntibavuga yari akiri umusore bavuga yari akiri ingaragu.Imana imwakire.

  • Imana imwakire mu bayo

  • uyu mugabo namukundaga cyane kubera ubuhanga mu gukina film , ubu ndaranye agahinda kenshi cyane.Imana imwakire mu bayo

  • Yoooo ni incamugongo rwose
    Imana imwakire😇🤲🤲

  • Bjr yari ingaragu ariko afiet abana b ‘abasore rwose Imana imwakire

  • birababaje kubura umuntu nkuyu wingira kamaro RIP

  • Ni ukuri nanjye uyu mugabo yari umwacteur mwiza, Nyagasani amwakire mu be!

  • Aruhukire mu mahoro!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *