• 28/11/2020 12:31 27

Umukinnyi Haruna Niyonzima yarokotse impanuka

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, akaba n’umukinnyi wa Yanga Africa SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yarokotse impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, amakuru y’iyi Mpanuka yemejwe na Ndayishimiye Eric Bakame yari avuye gusura.

Imodoka Haruna Niyonzima yari atwaye yangiritse cyane

Amafoto agaragaza ubukomere bw’impanuka, imodoka yari atwaye yangiritse cyane.

Impanuka yabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h00’) ubwo yari avuye mu Karere ka Bugesera ahitwa ku  Gahembe, bivugwa ko yari yagiye gusura mushiki we akaba n’umugore wa Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Haruna yari kumwe n’umugore we muto aherutse gushaka. Bivugwa mu modoka yari kumwe n’abantu batatu.

Impanuka yabaye ageze mu Mugi wa Nyamata, amakuru avuga ko imodoka ye yagonzwe na Fuso irangirika ariko nta muntu wigeze akomereka cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Uwajyanywe kwa muganga yahise asezererwa.

Ndayishimiye Eric Bakame yabwiye Umuseke mu kiganiro twagiranye kuri telefoni ko impanuka yabaye ariko Haruna ameze neza.

Ati “Haruna ameze neza, uretse imodoka yangiritse n’umusore bari kumwe wakomeretse ku munwa ariko na we yajyanywe kwa muganga ahita ataha.”

Niyonzima Haruna w’imyaka 30, yamenyekanye akinira Etincelles FC y’i Rubavu mu 2004, ari nabwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’abakiri bato.

Mu 2006 yerekeje muri Rayon Sports, gusa ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ahava ajya muri Yanga SC mu 2011, iyi yavuyemo mu 2017 yerekeza muri mukeba Simba SC.

Mu mpeshyi ya 2019 yagarutse mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu akinira AS Kigali, yongera kugurwa na Yanga SC ubu akinira.

Iyi Fuso bivugwa ko ari yo yagonze iriya modoka

AMAFOTO @Social Media

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Pole sana Haruna. Ariko hagati ago azimuke aze muri version city. Ubu si ubwa kabiri akoze impanuka muri uwo muhanda imana igakinga akaboko?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *