• 27/01/2020 2:34 37

Umukanishi w’ubwato MV Nyerere bwahitanye 225 yasanzwe ari muzima

Umwe mu bakanishi b’ubwato MV. Nyerere buherutse kurohama mu kiyaga cya Victoria bugahitana abasaga 200 yatabawe agihumeka ariko amerewe nabi cyane ajyanwa kwitabwaho.

Ubwo abatabazi barohoraga umurambo w’umwana mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa mbere

Amakuru aravuga ko uyu mukanishi w’ubwato bwakoze impanuka yari mu cyumba kimwe cyabwo mu bijyenewe abayobora ubwato, ngo yageragezaga guhondagura ibyuma ari imbere kugira ngo abatabazi bamwimve ari na ko byaje kugenda baramutabara.

Uyu mugabo bamugezeho ahumeka ariko atabasha kuvuga nyuma y’iminsi hafi ine yari amaze ari hasi mu mazi.

Ibikorwa byo gutabara abari muri buriya bwato bwakoze impanuka ku wa kane mu masaha y’igicamunsi birakomeje, hari undi mubiri w’umwana warobwe mu masaha ya mugitondo ubwo abahanga bakigerageza gushaka uko baroba buriya bwato bukazamuka hejuru y’amazi.

Ibikorwa byo kugerageza kuzamura buriya bwato bwakoze impanuka ku wa kane hakaba hamaze kwemezwa abasaga 225 bitabye Imana mu bari baburimo, byatangiye gukorwa ejo ku cyumweru tariki 23 Nzeri.

Sosiyete yitwa Songoro Marine niyo iri gukora iyo mirimo ibifashijwemo n’igisirikare cyo muri Tanzania.

Kuri uyu wa mbere ukuriye imirimo yo kuroba ubwo bwato, witwa Meja Songoro yabwiye Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa wasuye ikirwa cya Ukara kiri ahabereye impanuka ya buriya bwato, ko bisaba kubanza gushyira umwuka muri buriya bwato kugira ngo bigizeyo amazi.

Meja Songoro yagize ati “Ubwato bukomeza kureremba ku mazi kuko imbere haba harimo umwuka. Igihe bwibiraga bwanjiwemo n’amazi, birasaba ko twinjizamo umwuka ukigizayo amazi tukabona kuroba ubwato.”

Yavuze ko buriya bwato nibumara kujya hejuru bazabukurura bukajya ku cyambu.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, CHAMA cha Mapinduzi (CCM) ryatanze miliyoni 10 z’Amashillingi y’icyo gihugu ku baturage bafite ababo baguye muri iriya mpanuka kuri kiriya kirwa cya Ukara.

Ayo mafaranga yatanzwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Engr. Isaack Kamwele n’Umunyamabanga Mukuru wa CCM, ushinzwe ibikorwa byo gushaka abayoboke b’ishyaka, Humphrey Polepole bari baherekeje Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa wasuye icyaro cy’ahitwa Bwisya ku kirwa cya Ukara, kuri uyu wa mbere tariki 24 Nzeri.

Uyu ni umwe mu bari abakanishi ba buriya bwato MV Nyerere warohowe akiri muzima nyuma y’iminsi ine yari amaze mu mazi hasi

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *