• 10/12/2019 8:21 23

Umukambwe Robert Mugabe yatabarutse

Amakuru azindutse atangazwa aravuga ko uwahoze ayobora Zimbabwe Dr Robert Mugabe yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane aho yari arwariye muri Singapore. Byatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa. Uyu mukambwe yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko.

Yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko

Robert Gabriel Mugabe yavutse taliki 21, Gashyantare, 1924.   Yari uwo mu bwoko bw’aba Shona. Yayoboye urugamba rwirukanye Abongereza bari barakolonije kiriya gihugu, muri 1980 kugeza 1987 aba Minisitiri w’Intebe.

Nyuma yabaye Perezida wa Zimbabwe kugeza muri 2017 ubwo yakurwaga ku butegetsi n’ingabo z’igihugu cye ariko zimuha icyubahiro ntiyicwa, ntiyafungwa cyangwa ngo ahunge, ahubwo ahabwa icyubahiro gikwiye umukambwe wayoboye igihugu cye nyuma yo kukigeza ku bwigenge.

Yashinze ishyaka ZANU PF , rikaba ryari rifite amatwara yo guha umuturage wa Zimbabwe uburenganzira ku gihugu cye kandi rikimakaza ubumwe n’ubufatanye by’abatuye Africa.

Nyakwigendera yigeze kuba umwarimu, kandi agira uruhare mu kuzamura urwego rw’uburezi n’ury’ubuzima muri Zimbabwe.

Robert Gabriel Mugabe, Julius Nyerere na Kenneth Kaunda wayoboye Zambia bari mu baharaniye ko Africa yigenga, ikunga ubumwe

Nubwo hari abamunenga ko yirukanye mu bikingi Abazungu bari barigaruriye amasambu manini bigatuma ubukungu bwa Zimbabwe buzamba, hari abavuga ko yatumye isi itangira kubaha Abirabura, ikabona ko bifitemo umutima wo gushaka kuzamura ubukungu bwabo, badakomeje gukurikira politiki za mpatsibihugu.

Mu ijambo yatangiye mu Nteko rusange y’Africa yunze ubumwe muri 2015, Mugabe yongeye kwikoma ibihugu by’u Burayi na USA bidashaka ko Africa igira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, bikayima umwanya uhoraho mu kanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi.

Atabarutse atakibana n’umugore we Grace Mugabe kubera imyitwarire y’uyu mugore.

Ongera wumve ijambo uyu mukambwe yagejeje ku bagize Umuryango w’Africa yunze ubumwe. Hari mu nteko rusange yayo ya 36 yabereye Addis Ababa muri Ethiopia:

 CNA.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

15 Ibitekerezo

  • Igendere Mzee Robert Mugabe.You were a freedom fighter wahanganye n’abazungu kugeza Zimbabwe ibonye Independence muli 1980.La mort,c’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    • RIP Mugabe.Ariko nubwo ntari imana,ndahamya ko utazajya mu ijuru cyangwa mu isi nshya izaba paradizo wa mugani w’abahamya ba Yehova.Wakoze ibyaha byinshi.Wishe abo mutavugaga rumwe barimo abo mu bwoko bwa Ndebele bwa Joshuwa N’komo barenga 20 000,wambura umugore army Colonel,unyereza umutungo w’igihugu,utonesha bene wanyu,etc…Ikibazo nuko ku irimbi bazavuga ko wari umuntu mwiza gusa,ndetse padiri cyangwa pastor avuge ko ugiye mu ijuru !!!

  • Igendere Mzee Robert Mugabe.You were a freedom fighter wahanganye n’abazungu kugeza Zimbabwe ibonye Independence muli 1980.La mort,c’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • vubac cg bitinze abodukunda baba bagomba kugenda RIP Robert

  • Imana Imwakire neza mu ntore zayo.

  • Iruhukire wari umugabo! Urugero rwiza rwo kwanga agasuzuguro k’abazubgu.

  • Uyu mugabo waranzwe no kudacana uwaka n’abazungu(Bagashakabuhake) atabarutse ari intwari. Yahisemo ibintu bibiri:
    1. Kwanga agasuzuguro k’abongereza bari barigaruriye Zimbabwe
    2. Kurwanya abanyenda nini barya utw’abandi bigaramiye.
    Imyaka aramye ni myinshi kandi ntabwo nawe yari azi ko azayirama kuko yashakishijwe kenshi ngo yicwe abazungu birabananira. Iyo Imana igushyize ku ngoma haba hari impamvu niyo mpamvu nta muntu ukwiye kwifuza kuba ku Ngoma keretse abantu Imana yabigeneye bonyine.
    Bwa buzungu bwifuzaga kuzamugeza muri ICC menya bugiye gufunga dosiye. Mugabe yarakoze ndetse Imana ibana nawe. Afurika irahombye cyane nyuma yo kubura indi ntwari Muhamar KADAFI wishwe n’abantu badashyira mu gaciro bafunze amaso yose.
    RIP Mugabe.

    • @ Kazubwenge we,ntimukavuge ibyiza ngo mureke ibibi bakoze.Uzabaze ukuntu uyu wapfuye yishe ibihumbi birenze 2o byo mu bwoko bw’aba Ndebele.Ubaze ukuntu yambuye army colonel umugore we akamurongora (uriya asize),ubaze umutungo w’igihugu yasahuye,abantu yafungaga abahora ubusa.Kaddafi urata,nawe uzabaze abantu 1 000 yiciye muli gereza ya Abu Salim muli 1996,cyangwa underground Laboratory yakoreshaga mu gusambanya abagore n’abakobwa.
      Ntimugasingize African Dictators.Bakoze amahano menshi.Ikibazo nuko ku irimbi uyu wapfuye bazamusingiza gusa ngo yari intwari.Pastor cyangwa padiri nabo bakabeshya abantu yuko yitabye imana mu ijuru !!! Only lies !!!This world is mad.

      • Ibibi se babivuga ngo bifashe nde? Nta muntu udakosa, nta mwere nta numwe.

  • My sincere condolences to the family of HE. Robert Mugabe, all Zimbabwians and Africans. Uyu mugabo yabaye intwari ya Africa, imbwirwaruhame ze zose muri United nations zavugaga kuburenganzira no kwigenga gusesuye bya Africa. He is one of presents who inspired me about panafricanism. Yanze agasuzuguro k’abazungu kandi yaharaniye icyubahiro cya Africa. No one can be perfect at all, we are human beings but Mugabe ni umwe muba politicians bakomeye Africa yigeze gicumbiKira we will never forget his panafricanism speeches, Niyiruhukire yarakoze kubahisha umugabane

    • Ariko se kuki muvuga ibyiza gusa bakoze ntimuvuge ibibi bakoze?Iteka usanga turata gusa umuntu wapfuye,tugahisha amarorerwa aba yarakoze.C’est pas normal.This one is among other Africans dictators.

  • My sincere condolences to the family of HE. Robert Mugabe, all Zimbabwians and Africans. Uyu mugabo yabaye intwari ya Africa, imbwirwaruhame ze zose muri United nations zavugaga kuburenganzira no kwigenga gusesuye bya Africa. He is one of presents who inspired me about panafricanism. Yanze agasuzuguro k’abazungu kandi yaharaniye icyubahiro cya Africa. No one can be perfect at all, we are human beings but Mugabe ni umwe muba politicians bakomeye Africa yigeze gicumbiKira we will never forget his panafricanism speeches, Niyiruhukire yarakoze kubahisha umugabane2

  • Abayobozi benshi bafata ibihugu bakabihindura nk’igipangu biyujurije, bakica abantu intara nzima bakazigira amatongo cyangwa bagakiza abo bita ngo ni amoko yabo. Kera kabaye umunsi wagera nabo bagacaho ubundi ukumva turasingiza ngo imbwiharuhame bavugiye aha n’aha! Byari bikwiriye kuduha isomo ryo kubaha ubuzima.

  • Ese kuguzu ko perezida wacu ntacyo aratangaza? Kandi abandi bose bafashe mu mugongo umuryango wiyi mpirimbanyi? Gusa akaga ka Zimbabwe katewe na Tony Blair wavuze Ngô amassezerano Mugabe yagiranye nabamubanjirije Ngô ntabwo amureba sukumuzibira nomuri European union niwe wabikoze.

    • Tony Blair na Bil Cliton ni ibirura bibi akaga Africa y’ibiyaga bigali ifite ubu ntabandi tubikesha nabo bombi.Ariko rero ntahora gahanze. Gisa ibindi bishimirwa nuko Leta ya Kongo yiyemeje kuzazana umurambo wa Mobutu, Tchombe bagashyingurwa mu byubahiro bagombwa. Ibi ni inzira nziza ziganisha ahazaza heza ha Kongo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *