• 15/12/2019 9:47 23

Umujyi wa Kigali urasaba abikorera guha amahirwe urubyiruko rukeneye kwimenyereza umwuga

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abikorera gukomeza gufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu gutanga akazi no gufungurira amarembo urubyiruko rwifuza kwimenyereza umurimo, kuko aribwo rubasha kugira ubumenyi busumbye ubwo mu ishuri rukaba rwanakwihangira imurimo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’Imibereho myiza,Umutoni Gatsinzi Nadine

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine mu nama yahuje Umujyi n’abikorera batandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 niho hatangiwemo icyo kifuzo.

Inama yari igamije gushishikariza abikorera gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ubushomeri bwiganje mu rubyiruko ndetse by’umwihariko kubakangurira kuzitabira umunsi uhuza abashaka akazi n’abaganga (Job net), uzaba tariki ya 3/12/2019.

Umutoni Gatsinzi Nadine yagize ati “Inama twayiteguye mu rwego rw’umunsi umaze kumenyerwa witwa ‘Job Net’, uwo munsi udufasha guhuza abashaka akazi n’abagatanga kugira ngo, ushaka akazi akabone n’abakeneye abakozi bababone. Uwo munsi uza ku itariki ya 3/12/2019.”

Yavuze ko imibare yerekana ko hafi 15% by’Abanyarwanda badafite akazi ariko byagera mu Mujyi wa Kigali bikarushaho, bakagera kuri 19%.

Ati “Bigera mu rubyiruko n’abagore bikaba byinshi kurushaho. Ikibazo k’ibura ry’akazi kirahari.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza yasabye abikorera bitabiriye inama ya none gukora uko bashoboye, asabye kwimenyereza umurimo ntibamusubize inyuma, agahabwa ayo mahirwe kuko iyo akoze neza bimuhesha kubona akazi.

Yagize ati “Icyo dusaba abikorera, ni ukongera gufungura imiryango, bagaha akazi urubyiruko rwacu, bakaruha amahirwe yo kwimenyereza akazi (training on job) kugira ngo urubyiruko ruva mu ishuri n’ubwo Ikigo cy’Umujyi wa Kigali cyo guteza imbere umurimo bahure n’utanga akazi, babashe kukabona cyangwa kugira ubumenyi bwo kukihangira.”

Gerald Mporananayo Umuyobozi wa EYES Rwanda, umuryango ufasha urubyiruko mu kubahugura no kubongerera ubushobozi bakabasha kwihangira umurimo, we asanga urubyiruko nta we ukwiye kurwitesha igihe ashaka ko imirimo ye yihuta.

Ati “Abikorera ndumva bakwegera urubyiruko bakarubyazamo ibyo bifuza kuko hari ibyo bakeneye na rwo rufite. Ni abantu buri wese akeneye haba mu mbaraga rufite ndetse n’ubwenge, nta we ukwiye kubapfobya ko nta burambe bafite kuko n’iyo uberekereye bafata vuba.”

Kuva Umujyi wa Kigali watangiza Ikigo gishinzwe guteza imbere umurimo ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi (Kigali Employment and Service Centre), hamaze kuba umunsi uhuriramo abatanga akazi n’abagakeneye (job net) inshuro esheshatu.

Imibare ivuga ko abagera ku 1179 babonye akazi binyuze muri Jobnet, urubyiruko rugera 1009 rwabonye amahugurwa y’ibyo rwifuzaga bitewe n’uko bitabiriye jobnet bakamenya serivisi zitangwa n’ibyo bigo.

Umwaka ushize wa 2018 urubyiruko 128 rwabonye akazi ako kanya muri jobnet nk’uko bitwangazwa n’Umujyi wa Kigali, igikorwa cyari kitabiriwe n’abagera kuri 755.

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ndumva ibyo kubivuga nk’umuyobozi w’umujyi wa Kigali bidahagije yagombye kuba programme ya leta ndetse ikanafasha abiyemeje guha amahirwe abo bana bavuye mu mashuli kuko u Rwanda si Kigali gusa kuko hari benshi babyibagiwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *