• 28/01/2020 8:18 19

Umuhungu na mushiki we basenyewe inzu bamaze ibyumweru bibiri mu itongo

Kiberinka Soleil na Hitamoyesu Chance batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro niho bavukiye ni naho bakuriye mu nzu nyirarume yubakiye nyina, uyu nyina arafunze, nyirarume na we yaguye mu Bufaransa aho yahungiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batuyemo abafatanyije n’abashinzwe umutekano barabasenyeye, bamaze ibyumweru bibiri barara ku gasozi mu itongo.

Chance na Soleil bamaze ibyumweru bibiri batuye mu itongo ry’iwabo

Mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Mme Jonovieuve Uwamahoro afatanyije na DASSO n’Inkeragutabara z’Umurenge bagose inzu ya Mukayisenga Ancilla wafunzwe, basohora abana babiri be n’umwuzukuru we w’imyaka ibiri, ubuyobozi bushaka abantu 10 basenya iyo nzu bishyurwa Frw 35 000.

Umuseke wasuye  Kiberinka Soleil na Hitamoyesu Chance, umwe afite imyaka 19 undi afite 23, bategereje uzabakura mu binonko by’itongo ryabo, bahitamo kwikinga izuba munsi y’ibati bakoze nk’urutara, aho ni naho bamaze ibyumweru bibiri bararana n’uwo mwana w’imyaka ibiri.

Bavuga ko igihe basenyerwa nta muturage wemerewe kugera aho, nta wafataga amafoto.

Intandaro yo gusenyerwa kwabo ngo iva ku makimbirane ari mu kibanza batuyemo, aho umugore wa Nyirarume uba mu Bufaransa, yiyandikishijeho inzu bavukiyemo nyina yari yubakiwe na musaza we, bakavuga ko bikorwa ku kagambane k’umuyobozi wa Nyarugunga.

Isambu yabo iri mu kibanza iyo nzu yubatsemo ngo ihingwa n’umukozi w’Akagali ka Kamashashi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Muri muri bo ati “Ikibazo gikomeye dufite, tumaze ibyumweru bibiri turara hanze nta buyobozi butugeraho.”

Uyu muhungu w’imyaka 23, Hitamoyesu Chance avuga ko mu 1989 aribwo musaza wa nyina, yamuhaye hariya hantu batuye ariko nyuma ya 1994 yaje guhungira mu Bufaransa apfirayo.

Umugore bashakanye witwa Margaritte Barutwanayo NKWAKUZI muri 2012 yagarutse mu Rwanda abwira nyina wa bariya bana ko ashaka kumubikira ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo bitazangirika, ngo yamubwiraga ko nubwo musaza we yamuhaye ubwo butaka, ariko yasize umwana bityo ko hakwiye kurebwa icyo bamukorera.

Icyo gihe ngo bumvikanaga ko igihe ubwo butaka bwagurishwa uwo mwana wasinzwe na musaza wa Ancilla yagira icyo agenerwa kuri ubwo butaka.

NKWAKUZI Margaritte amaze kubona ibyangombwa by’ubutaka ngo yahise ajya kubwibaruzaho bujya mu mazina ye, kandi mbere ya 2012 bwari bwanditse ku mazina ya MUKAYISENGA Ancilla.

Margaritte ngo yari yasezeranyije Mukayisenga ko namuha ibyangombwa by’ubutaka azajya amufasha kurera abana.

Aba bana basaba ko ikibazo cyabo kigenzurwa neza. Bavuga ko basenyewe n’ubuyobozi bw’Umurenge kandi nta Rukiko rwabifasheho umwanzuro bagasaba kurenganurwa, kuko ngo ikibazo cyabo kimaze imyaka irindwi.

 

Abaturanyi b’uyu muryango babona ko wakorewe akarengane

Kanyuyo Saidate uturanye n’aba bana basigaye mu itongo yabwiye Umuseke ko kuva muri 2001 yabaye muri uriya muryango nyuma yaho umugabo we wahoze ari umusirikare aguye ku rugamba. Yahavuye muri 2008, akavuga ko ibibabaho byose byatewe n’inda nini yateye.

Ati “Nibahamagare Margaritte aze yihakane aba bana, nibabona ari ngombwa babahe imperekaza z’igihe bamaze hano.”

Kayitesi Josiane uturanye na Ancilla kuva muri 2007, we avuga ko abana bavukiye muri iriya nzu kandi ko nyina wabo yabananye neza n’abo baturanye.

Ati “Abasenye inzu bakodeshejwe mu Kajagari abandi bari banze kuyisenya kubera uko bazi nyirayo, Umuyobozi w’Umurenge yarabahagarikiye bayisenya banakubita umwana w’umuhungu ngo yabimye imfunguzo, ntiwamenya icyatumye basenyerwa, ni inda nini, ndasaba ko abana bubakirwa kuko kubabona hariya natwe nta mutekano dufite.”

MUSHIMIYIMANA Claudine we avuga ko ibyo abona birimo akagambane kubera ko ubutaka bwabo buhingwa n’umuyobozi w’Akagari wungirije.

Ati “Mbirebye harimo akagambane nta wundi ukari inyuma ni Gitifu wacu, kuko n’uhinga aha ni Social w’Akagari, Nyina w’aba bana iyo bamujyanye ntituba tuzi icyo bamujyanira, bamushinja icyaha nyuma tukabona aragarutse, ubushize uyu muhungu yarakubiswe, navuga ko barengana, ibyo bakoze byo gusenya numvaga bitabaho nari nzi ko ubuyobozi bushaka umutekano wa bose.”

Uyu muturage uri mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe akaba atangirwa mituelle avuga ko ubuyobozi bwanayireka ariko akavugisha ukuri azi.

 

Ubuyobozi bwo burabivugaho iki?

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga uvugwa muri iki kibazo yaduhaye, yavuze ko ubutaka Mukayisenga Ancilla atuyemo bwari bubaruye kuri Barutwanayo NKWAKUZI Margaritte, kandi ngo yasabye Umurenge kumufasha agasubirana ubutaka bwe.

Uwamahoro Jonovieuve uyobora Nyarugunga avuga ko iki kibazo kimaze igihe, ngo NKWAKUZI Margaritte utuye mu Bufaransa yaje gukurikirana impamvu ikibazo ke kitarangira kuko cyatangiye muri 2012. Ngo iyo aje mu Rwanda, Mukayisenga Ancilla ubutaka arabusubiza, NKWAKUZI yasubira mu Bufaransa Mukayisenga ubutaka akongera akabusubiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugunga avuga ko ku wa 16 Nyakanga 2019 aribwo Margaritte NKWAKUZI yasubijwe inzu n’ubutaka, ahita afata ikemezo cyo gusenya inzu Mukayisenga avuga ko yubakiwe na musaza we mu 1989.

NKWAKUZI ngo yayisenye kugira ngo Mukayisenga n’abana be batazayisubiramo.  Gusa abana bari mu itongo bavuga ko inzu yabo yasenywe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga.

Uwamahoro Jonovieuve uyobora Nyarugunga  avuga ko bariya bana badakomeza kuba mu itongo, ngo ubuyobozi bw’Umudugudu batuyemo burabakodeshereza indi inzu mu gihe cy’amezi abiri aho kuguma kuba ku gasozi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga buvuga ko iyi nzu yasenywe na Margaritte uba mu Bufaransa, abana bari mu itongo bo bakabihakana
Aba bana (nubwo bafite imyaka y’ubukure babanaga na nyina), bamaze ibyumweru bibiri ari aho baba
Bavuga ko ikibazo cyabo gikwiye kumennyekana bakarenganurwa
Iyi nzu bo bemeza ko nyina yayubakikwe na musaza we wahungiye mu Bufaransa mu 1996 nyuma akaza kuhagwa
Inzu yabo iri hafi y’umuhanda
Abaturanye n’uyu muryango bavuga ko uriya mugore witwa Ancilla ajya afungwa ku mpamvu batazi
Uyu muhungu ngo ubwo basenyaga inzu yabo yabimye urufunguzo aranakubitwa

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

30 Ibitekerezo

  • Nakamaramaza ubuyobozi nibutunganiriz abo bana ariko uwo margaritte ava mu bufaransa aje guteza umutekano muke nkuko umengo ntafise ahaba abayobozi ntibahendwe namahera barab ineza yabaturag bos

    • Mwaretse Gitifu agakora ubu commissioneri ko aribyo bigezweho cyane cyane muri Kicukiro!

  • Mu Rwanda hari inyamaswa nyinshi burya zitari ziriya zomuri pariki ndumva nazo zitakora ibintu bibi nkibi.

  • Nkumuyobozi ukora ibyo kuko abamwimitse batamweguza?niba numuturage WO mukiciro cya mbere avuga kuriya….ariko rero kiriya kibanza mbonye kiri nahantu heza pe…imari nziza rwose

  • ariko buriya absyobozi(abo aribo Bose)bajya bibuka ko bashyirwaho na Prezida wa Repubulika watowe n’abo bagirira nabi?koko buriya uyoboye umurenge yumvaga kwangaza imfubyi azituza mw’itongo uwabikorera abo abyara by’umwihariko yaranapfuye yumva byanezeza ubibona?ka meme!Nyakubahwa President azakemura ibibazo byose kdi muhari?none se buriya aje yabikemura kuriya?jyewe ntegeka uwakoze biriya nabimubaza,nizere ko Min Shyaka atazabyihorera kuko n’abireka bitinde bitebuke Umukuru w’igihugu azabimenya kdi azabitungana

    • Byagombaga gukemurwa n’inkiko batsindwa bakabaha igihe cyo kuvamo, naho buriya barabahemukiye, mugihe tugezemo ntamuntu wo gusenyerwaho inzu.

  • Byari byaranyobeye rwose aba Bantu mpora mbacaho mumasaha y’ijoro bari muriri tongo bikanyobera! Ariko nyumvira iyo ngirwa nyobozi ngo ni gitifu ibyo irimo ivuga ntanisoni! Kuki se yemeye ko basenyerwa kandi batarabona aho baba! Abayobozi nkaba mu Rwanda baracyabaho kweri! Cyakoze niba ari wamugore nabonye uyobora nyarugunga ntagitangaza kuko asuzugura kubi aba afite isesemi ipima nkibiro ijana!

  • Byari byaranyobeye rwose aba Bantu mpora mbacaho mumasaha y’ijoro bari muriri tongo bikanyobera! Ariko nyumvira iyo ngirwa nyobozi ngo ni gitifu ibyo irimo ivuga ntanisoni! Kuki se yemeye ko basenyerwa kandi batarabona aho baba! Abayobozi nkaba mu Rwanda baracyabaho kweri! Cyakoze niba ari wamugore nabonye uyobora nyarugunga ntagitangaza kuko asuzugura kubi aba afite isesemi ipima nkibiro ijana!

  • ARIKO NJYE NDUMVA GITIFU NTA KOSA YAKOZE NIBA INZU YANDITSE KURI NKWAKUZI, IKABA YARUBATWSE N’UMUGABO WE NABO BABYIYEMERERA, AKABA ASABA KURENGANURWA SE UBWO IKOSA GITIFU YAKOZE NI IRIHE. Erega uriya mudamu nawe ni umupfakazi nawe akeneye kurera umwana umugabo yamusigiye. Bariya bana barakuze nibashake akazi bakora niyo kaba gacirirtse ariko baziyubakire iyabo. ubu koko umusore ungana kuriya yarakwiye kuvuga ngo ubuyobozi bumwubakire. uru rubanza ni urucabana rwose

    • Byagombaga kukememuka biciye mu nkiko hakarebwa niba ibivugwa n’uruhande rumwe cg urundi bifite ishingiro hakubahirizwa umwanzuro w’inkinko

      • Imana ikubabarire..ntuzi ibyo uvuga pe,..gusa urushinyaguzi kimwe nkuwatanze itegeko ryo gusenya inzu.

    • Imana ikubabarire..ntuzi ibyo uvuga pe,..gusa urushinyaguzi kimwe nkuwatanze itegeko ryo gusenya inzu.

  • Umuntu ushobora gukora ibintu nk’ibi koko wakwemeza gute ko akunda abanyarwanda?

    • Ni gute ES yabyubahutse koko ko ari umugore ubundi ushishoza?
      Ntago n’imanza zijya zirangizwa gutya!
      Gukemura ikibazo uteza ikindi si ubu muntu namba!

  • None se bose barara kuri iriya matela bavukana? Damn! Rwanda uratengamaraye kabisa

  • Njyewe nsanga imvuru zambere mu Rwanda zizaza zishingiye kubutaka. Ibi nibintu abantu babona bakabika kuko nta kundi babigenza ariko ntibibagirwa nicyo kibazo kizahora gikomereye abanyarwanda ubutegetsi iyo bubyimye amaso bukumvako nta kibazo kirimo birushaho kuba bibi mu mitima ya bake. Mfite ikibazo kimwe gusa, uwo muntu uhuruza gitifu na Dasso n’inkeragutabara urumva adafite akaboko karekare? Ese ibi byanyuze mu nkiko? Oya byanyuze mu bucuti bushingiye ku nyungu uyu muyobozi afitemo.Niyo mpamvu yashyizemo ingufu zumurengera mu gusenyera aba bana. Ikinyamakuru Umuseke njyewe ndabakunda mutara amakuru buri muntu wese akamenya.

  • kwiyubakira iyabo sicyo kibazo ikibazo nukubibabwirira mwitongo ubu c warara mutongo ugatekereza iki
    cg nawe mufite aho muhuriye ?
    kuko sinumva umuntu muzima washima ko abantu nkawe barara ahantu nkahariya kumpamvu idafatika

  • Sorange usenge cyane, kugira ngo uwitwa uwawe atazatungurwa nawe bikamubaho, kuko bariya baba wita bakuru nta numwe ukora, nyagasani agufashe.

  • Solange we imyaka ufite sinyizi ariko ndumva ufite ubumuntu bwinshi

  • Ikiniga cyanyishe peee,ndibuka ko nabatahutse muriyiminsi yavubaha bavuye Tanzania barangije gutuzwa none koko gitifu yaremeye arya ruswa kugirango yangaze umuryango mugihe turi kurwana nabandi bakiri mumanegeka nabandi batishoboye turimo kuremera mana wee wumve abawe nyakubahwa perezida wa leta yacu dukunda udufashe pe kuko ababantu babayobozi nkabariya ntibakunda igihugu ndetse nabanyarwanda

  • Birababaje kdi biteye agahinda,ntanokugira umutima Wa kimuntu kweri,nubwo byaba arukur ,cg bitarukurii,babanza bagashaka ubundi buryo bwaho bari bube,arko umuntu ntarare mugahinga tujye twubahana mubyo dukora,warangiza ngurayoboye,ubuse abana nka bariya barazira iki kweri,uyu Muyobozi yarakwiye kuvaho ,kdi nabwo akabiryozwa..

  • uriya muyobozi w’umurenge wa Nyarugunga nge mbona ameze nkutuzuye sintukanye ariko hagize undi ubona uburyo afata imyanzuro ahubutse nuburyo asubizamo ibibazo ubona ameze nkutazi iyo ari sha ararwaye pe. nabonye na Marie Immacule wa Transparency ikibazo cyuyu muyobozi yarakibonye. gusa bazamupimishe bazasanga atari tayali

  • Umuntu uba muri France .aracyari umuhutukazi ntabwo araba ndi umunyarwanda.Njye nta gitangaza kuko ntampuhwe n’agira .Ibaze kugirara nabi bene wabo.Ubwo ntacyo mupfana urumva atakwica.Harakabaho His Ex Paul Kagame naho ubundi….

    • Wowe Nkubito uzanye ibyubuhutu nubututsi nubutwa ukabisanisha naka kaga aba bana bibereyemo koko ushingiye kuki? Umuntu wese ugira nabi mufate nk’umugome. Niba yagiriye nabi undi ari mu Rwanda ari umunyarwanda mufate nk’umugome w’umunyarwanda. Iyi nkuru njyewe yambabaje cyane. Nsigaye nibaza u Rwanda tubamo niba nta muzimu waruteye.

  • Mbega umuyobozi uzi kubeshya weeeee..ngo uwo mugore yaraje avugako agomba gusenya iyo nzu mbere yo gusubira mu bufaransa. Uwo muntu uva mu bufaransa akazana za dasso ninkeragutabara uwo muntu ko numva ahubwo afite ingufu ziruta izuwo muyobozi ra? Ibi bintu biteye kwibaza niba koko mu Rwanda aruku inzego za leta zikoreshwa aha ndavuga dasso ninkeragutabara.

  • Muraho mwese,

    Jye igisobanuro cy’icyo gikorwa ndimo kukibona muri Bible :

    Jye nsanga igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka muri Bibiliya: 2 Abami 3: 16-28
    Abagore 2 baburanaga uwan, Salomoni agira ubushishozi bwo kubagerageza ngo abagabanye umwana amuciyemo ibice 2.
    Uwahuguzaga umwana yarabyemeye, nyina w’umwana yanga ko yagabanywamo 2 nuko umwami Salomoni amenya ko uwo ariwe Nyina aramumuha.

    None se bishoboka bite ko nyirubutaka yafata icyemezo kigayitse cyo kubutesha agaciro asenya inzu yari iburimo ibufashe ?

    Jye mbona ubuyobozi bukwiye kujya burushaho gushishoza mbere yo gufata ibyemezo bikomeye nk’ibyo.
    Ese niba atari icyemezo gihubukiwe, kuki batasohoye ibintu, hanze y’inzu bakayifunga, bakareka gufata icyemezo gikomeye kandi gihubukiwe cyo kuyisenya ?

    Ko inzu zisenywa ari izubatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko, iyo yasenyewe iki ? Bagirango bagure umurima bahngamo ?
    Nyamara abayobozi nk’abo badashishoza bakora amakosa.

    Amahoro

  • Umuseke murakoze ahubwo murebe ukuntu mwatugezaho nimero z’aba bana kuko bakeneye ubufasha bitavanaho ko ubuyobozi bufite urubwa kuriki gikorwa. Nari nziko inkeragutabara ari abantu basobanutse bavuye ku rugerero niba aribi rero basigaye bakora ndabamaganye iryo zina uzongera kurimbwira nzarwara ikintu.

  • Minister Shyaka(Minaloc)rwose gira icyo ukora muri uyu murenge kuko niba mukurukira amakuru yandikwa cg atambuka kuri za radio na TV uyu muyobozi afata ibyemezo bikakaye birimo gusenyera abadafite kirengera kdi nzi neza ko gahunda ya leta y’ubumwe bwa abanyarwanda ari ugufasha abaturarwanda babaha service nziza sinibaza ukuntu umuyobozi w’umurenge asenyera abana 3 badafite iyo berekeza ngo aracyemura ikibazo sinzi ko mu miyoborere myiza umuntu akemura ikibazo ateza ikindi ,sinzi niba ataba ari gutiza umwanzi w’urwanda akarindi kuko za RNC niho zihera zivuga ko mu rwanda hari imiyoborere mibi ndetse akaba ari naho bahera bashuka urubyiruko rwacu barujyana mu bikorwa bibi nyabuneka mugire icyo mukora Transparency yaramuvuze kuri Radio ,TV ,ibinyamakuru byandika niwe bavuga rwose aveho abashoboye barahari kdi abo bana bahabwe amahirwe yo kuburana inkiko zifate umwanzuro naho gusenya gutyo nkuko interahamwe zanyega muri 94 rwose sibyo bikarangira ushinzwe imibereho myiza ku murenge ajya guhinga mu isambu yabo bana rwose ni ikimwaro kuri bo no gusebya leta yacu iba yabashyizeho .

  • Nukuri ibyakorewe bariya bana birababaje birimo ikintu gisa no guhubuka.Ariko ntabwo bitangaje kuko umuyobozi wa nyarugunga watanze order yo kubasenyera nubusanzwe ata mutima w urukundo agira. Twe mu nama adukoresha mu kagari yaraduhabuye ngo tujye tumwitondera ntabwo tuzi uko yaje. Ngo afite gitifu ukomeye umukuriye mu kazi ngo yaje mu murenge guhagararira inyungu z’Akarere . Ubwo rero minisitiri SHYAKA niwe wadukurikiranira abayobozi nkuwo Jeneviyeve hakamenyekana ibyo bishingikiriza bakandamiza abaturage aka kageni bikageza no kubasenyera no kubangaza. Abana basenyewe bararenganye rwose. Ubu se meya wa Kicukiro iki kibazo umwamzuro afata wo kugikemura ni uwuhe bagenzi bange?

  • Solange UMURERWA, uri umubyeyi? Ndagusabira ngo uzasige abana bawe nabo bamere nka bariya wumve uko umwana ababaza. N’ubwo bafite imyaka y,ubukure se kugusenyeraho inzu uzi icyo aricyo. Yegoko bagore Nyakubahwa yizeye. Si icyo yari abatezeho murabeshya. Yari azi ko umubyeyi ari umunyampuhwe, ntiyari azi ko mwamira bunguri abana. Ibisimba gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *