• 14/12/2019 8:37 00

Umuhanzikazi Tonzi ashishikajwe no gufasha abana bafite ubumuga

Ubwo yari mugikorwa cyo gufasha abana bafite ubumuga bo mukigo ‘Izere Mubyeyi’, umuhanzikazi Tonzi yatangaje ko umugambi we ari guharanira guha agaciro abana bafite n’ubumuga kugirango umuryango nyarwanda ubakire neza.

Tonzi na bagenzi be bashishikajwe no gufasha abana babana n’ubumuga.

Tonzi nk’umuhanzikazi ururimba indirimbo zihimbaza Imana, yashyizeho ihuriro ryitwa ‘Birashoboka Dufatanije’ aho ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu banana n’ubumuga.

Kuri uyu wa gatanu ubwo basuraga ikigo ‘Izere Mubyeyi’ cyo mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, ahari abana baharererwa bafite ubumuga iri tsinda rya Tonzi ryashimiye ubwitange abashinze iki kigo bagaragaza mukwita ku bana baharererwa.

Umuhanzikazi Tonzi ati:”Umurimo aba babyeyi bakoze wo gushinga iri shuri uratangaje, umutima bagaragaje wo kwita kubana nk’aba bafite ikibazo cy’imiterere y’umubiri Imana izabibahembere.”

Imvo n’imvano y’uyu muryango “Birashoboka Dufatanije” washinzwe na Tonzi na bagenzi be, ni umugambi wavuye ku buzima bwite Tonzi yanyuzemo aho yabyaye umwana agahita apfa azize indwara yavukanye y’umutima.

Tonzi ati:”Gushinga iri huriro byaturutse ku gikomere njyewe ubwanjye nagize, mu 2012 napfushije umwana wanjye maze ngira iyerekwa ngira umutwaro cyane w’ababyeyi benshi bafite ikibazo nk’icyanjye babaho, mpita numva ngomba gushakisha uburyo mbakomeza.

Mbaha ubutumwa bwo kubamenyeshaka ko Imana itabibagiwe kandi ko ubuzima bw’abana babo ibufitiye umugambi ukomeye, naho igitekerezo cyo gushing umuryango ‘Birashoboka Dufatanije’ cyaturutse”.

Mu ijambo rye Mukashyaka Agnes umubyeyi uhagarariye ‘Izere Mubyeyi’ yashimiye ‘Birashoboka Dufatanije’ ubushake bagize bwo kuza kubasura ndetse aboneraho mo kubamenyesha ko ‘Izere Mubyeyi’ izahora izirikana igikorwa Tonzi na bagenzi be bakoze.

Ati: ”Ubuzima bw’umwana ubana n’ubumuga nibwo bukwiye kwitabwaho cyane kuko hari benshi bagira ipfunwe n’uko umwana wabo abana n’ubumuga kandi nta ruhare na ruto yagize muguhitamo ubumuga, guha agaciro abana nk’aba n’uguha umuryango nyarwanda agaciro.”

Mu rwego rw’ubukangurambaga Tonzi na bagenzi be bakoze indirimbo ‘c’est possible’, yerekana ko umuntu ubana n’ubumuga nawe ashoboye kwiteza imbere, agateza imbere umuryango n’igihugu cyose muri rusange.

Ishuri ‘Izere Mubyeyi’ ryashinzwe muri 2004 rifasha abana barenga 150 ariko bitewe n’ubushobozi bw’ababyeyi babo, abana bake gusa nibo babona uburyo bwo kugera ku ishuri buri munsi, abasigaye baza rimwe na rimwe baje kugororwa ingingo.

Umwihariko w’abarezi n’ababyeyi bafasha aba bana muri ‘Izere Mubyeyi’, nuko nta mushahara bakorera, imirimo yo gufasha aba bana n’imirimo y’ubukorerabushake.

Kuri ‘Izere Mubyeyi’ harererwa abana babana n’ubumuga.

Basobanuriwe uburyo kwigisha abana bikorwa.
Umuhanzikazi Tonzi avuga ko umuntu wese ari nkundi kandi akwiye agaciro.

Photos/Damyxon@Umuseke

Jean Damascene NTIHINYUZWA
Umuseke.rw

0 Igitekerezo

  • Ibintu mwazanye byo kuryamana na bashiki/basza banyu, mwaba mwihanye akabanga mugashakana na babyara banyu…nibyo bikmoeje uteza iyi cycle y’abana bavukaga bamugaye hanyuma abavutse ari bazima nabo bakamugazwa no gusabiriza, ndahamya ntashidikanya ko aya mafoto yaraye yoherejwe kuri email muri Europe kubo mwita abaterankunga. Tonzi, Tijara,….ngo bita ku bamugaye, hahahahaaaaa !!!

  • ariko se kumugani tijara, tonzi, ubwo wajya kumva ukumva ngo na aline gahongayire ahahaha ndumiwe njyewe ngiye mwijuru ngasangayo abo mvuze haruguru naba nziko nayobeye ikuzimu mpita mwijuru, yego mwa baterankunga mwe!!

  • abana babana nubumuga ntibikivugwa plz.ni abafite ubumuga cg abamugaye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *