Umuhanzi wahoze muri Islam yabaye umukristu ubu yitwa Tony

Uyu muhanzi wasohoye indirimbo yitwa ‘Kumusaraba’ ngo yahoze asengera mu idini rya Islam aza kuyivamo ajya muri Chorale mu idini y’Abakiristu, ubu mu ndirimbo akora zo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Tony Ernest.

Tony Ernest yahoze azwi cyane nka Asman
Tony Ernest yahoze azwi cyane nka Asman

Ubu yitwa Ndungutse Tony Ernest ariko ngo abantu benshi bakunze kumwita Asman kuko ariryo zina yakuze ahamagarwa gusa ubu ngo ni umuntu wamenye Kristo aho asengera mu idini ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

Uyu musore yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka irindwi ngo kuko nyuma yaho gato ari nabwo yatangiye kuba umutoza muri Chorale yaririmbagamo.

Muri 2014 yatangiye guhimba indirimbo ku gite cye ava muri Chorale yari amazemo igihe aririmbana nayo.

Ati “2014 nibwo natangiye kuririmba ku giti cyanjye, ubu maze gukora indirimbo zirenga eshatu harimo iyitwa, Nzamusanganira, Intama z’ uwiteka na Kumusaraba ari nayo nshyashya mfite.”

Iyi ndirimbo ye nshya ngo yayiririmbye kubera ko kera atemeraga iby’umusaraba n’urukundo rwa Yesu/zu.

Ati “ ubu maze kunyurwa n’urukundo rukomeye rwa Yesu Kristo n’ubuntu bwe numvise amarangamutima yanjye nayashyira hanze”.

Ngo nubwo ari indirimbo yakoze kubera amarangamutima ye avuga ko ubutumwa bwayo yanabugeneye abataramenya Kristo.

Iyi ndirimbo ye mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Fazzo amashusho yayo akorwa na Fayzo.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Tony nizina ribi ryabagabo borestwe nuburaya .

  • Mutubwiyeko yijiye muri choral nyuma yimyaka 7 nonese ubwo yari umusilam koko? Kumyaka 7 umuntu agira idini?

  • Uyu musore yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka irindwi ngo kuko nyuma yaho gato ari nabwo yatangiye kuba umutoza muri Chorale yaririmbagamo.

    KUMYAKA 7 YARI UMUTOZA WA CHORALE….NONE YAVUYE MURI ISLAM UBU NI UMUDIVE……..EJO WASANGA ARI AHANDI..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *