• 29/01/2020 12:12 46

Umuhanzi Jeff Ajay arashima abamufashije kwemerwa muri Groove Awards

Jeff Ajay ni umuhanzi ukizamuka. Aherutse kwemezwa mu bahanzi bazahembwa n’abategura Groove Awards.  Arashimira abantu bose bagize uruhare mu kumenyakana kwe hamwe n’abategura  igihembo cy’indirimbo  kizatangwa taliki 28, Ukuboza, 2018.

Siboniyo Youssouf witwa Jeff Ajay yishimira intanbwe yateye ariko agashima ababigizemo uruhare bose

Indirimbo yatumye atoranywa mu bazitatoranywamo uzahabwa kiriya gihembo ngo yitwa ‘Iby’isi ni ubusa’ yakoranye na mugenzi we ukora rap witwa MD Dieudonne.

Kuba yaratoranyijwe byamweretse ko ingufu yashyizemo zitaba impfabusa kuko hari abazihaye agaciro.

Ati: “ Ikinshimishije kurusha ibindi muri make ni uko nashyizwe ku rutonde rw’abazahatanira kiriya gihembo. Muri make byerekana ko nkora kandi ngashima abanyamakuru n’abateguye ririya rushanwa kuko babonye umuhati wanjye.”

Ajay ni umuhanzi umaze umwaka umwe akora muzika. Yabanje kuririmba indirimbo zisanzwe harimo n’iyo yahimbiye Rayon Sports.

Ubusanzwe akora umwuga wo gutunganya imisatsi y’abagore.

Amaze gukora indirimbo esheshatu. Ngo arabura ebyiri kugira ngo azasohore album iriho indirimbo umunani.

Mbere yo kuyisohora azabanza yitonde ashake abandi bafatanya kugira ngo izaze ikoze neza.

Uyu muhanzi ubusanzwe Youssouf Siboniyo akora business yo gutunganya imisatsi y’abagore.

Avuga ko azakora uko ashoboye akitwara neza muri ririya rushanwa

Indirimbo ye yise Igicuku cya nyuma:

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *