• 15/12/2019 1:23 34

Umuhanzi Babo avuga ko kuririmba mu ndimi nyinshi byagura amarembo

Umunyarwandakazi Barbara Horn Teta ukorera umuziki mu Budage ari naho yiga kuri uyu wa Kabiri yasohoye indirimo yise Number One. Iyi ndirimbo yumvikanamo Ikinyarwanda gike, Icyongereza n’Ikidage kinshi. Avuga ko  kuririmba mu ndirimbo nyinshi ari akarusho kuko byagurira umuhanzi amarembo.

Number One ya Babo

Indirimbo Number One igaragaramo abakobwa gusa bambaye kinyafurika.

Umuseke wabajije Babo niba bariya bakobwa aba aribo abwira iby’urukundo aririmba asubiza ko urukundo ari urwa buri wese, hatitawe ku gitsina .

Ati: “Ni indirimbo y’urukundo kuri buri wese,  yaba umuhungu yaba umukobwa.  Bose ni iyabo kuko njye ndi umuhanzi kandi mpangira buri wese. Ninayo mpamvu ntavuga ko ari iyanjye ahubwo ni aya buri wese ufite urukundo!”

Kubyerekeye kuba yakoresheje Ikidage kinshi muri iriya ndirimbo avuga ko we aba ashaka ko  umuziki we ugera ku bantu bose.

Ngo yumva ko  umuhanzi mwiza ari utekereza kure.

Babo avuga ko buhanzi bwe adahangira gusa Abanyarwanda akomokamo ahubwo ko areba kure y’aho akareba uko yakora umuziki n’abandi bumva.

Iyi niyo mpamvu ngo yamuteye gukora indirimbo iri mu Kidage kuko ari ururimi rukunzwe mu Burayi kandi rwigwa henshi.

Ati: “ Ntawamenya umuziki uyu munsi uragenda waguka cyane, ukagera kure nanjye ndifuza kugera kure.”

Teta ( Babo) avuga ko buri gihe aza mu Rwanda arukumbuye kuko ari igihugu cyamubyaye kandi cyamuhaye indangagaciro agenderaho aho aba mu Budage.

Kugeza ubu ngo amasomo ye ayakurikira neza kandi ntibimubuze gukora umuziki we.

Reba indirimbo Number One ya Babo:

 

 

 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *