• 08/12/2019 10:30 02

Umuhanda wa Karembure uzubakwa nyuma y’iyo twatangiye – Mayor Nyirahabimana

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu hagamijwe kubamenyesha uko Akarere ka Kicukiro kesheje imihigo muri uyu mwaka, Dr Jeanne Nyirahabimana ukayobora yabwiye Umuseke nyuma y’uko umuhanda wa Karembure bawucishijemo imashini bitegura kwakira Perezida Kagame mu myaka ishize, ubu ukaba warongeye kwangirika ngo Akarere  kazawushyiramo kaburimbo iyo batangiye nirangira. Ngo gukorera ibintubyinshi icyarimwe bituma hari ibidindira.

Dr Nyirahabimana avuga ko umuhanda wa Karembure uzashyirwamo kaburimbo nyuma y’uko iyo batangiye irangiye

Muri 2018 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije imirimo yo kubaka ishuri ry’ikitegererezo mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga nyuma ajya gufungura Stade y’umukino wa Clicket yubatse i Gahanga.

Mbere ya gato y’uko ajya i Karembure, umuhanda uva ku isoko na Gare bya Nyanza ukamanuka ugana Karembure wacishijwemo icyuma gikora imihanda kugira ngo imodoka zitwara Umukuru w’igihugu zizahace hameze neza.

Abaturage icyo gihe babwiye Umuseke ko bidakwiriye ko ubuyobozi butunganya umuhanda kuko uzanyurwamo n’Umukuru w’igihugu.

Bibazaga niba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera abaturage cyangwa bukorera Umukuru w’igihugu.

Nyuma y’urugendo rwa Perezida Kagame ubu umuhanda wongeye kwangirika mu rugero runaka.

Mayor Nyirahabimana yabajijwe niba batarawukoze huti huti, avuga ko bitakozwe huti huti ahubwo byabayeho mu rwego rwo kwitegura umushyitsi w’Imena.

Ati: “ Mu Kinyarwanda iyo umushyitsi aje kugusura urakubura ukamwitegura… Urushaho kumwitegura rero iyo ari Umukuru w’igihugu.”

Yavuze ko n’ubwo uriya muhanda wongeye ukangirika mu rugero runaka, bateganya kuzawukora mu gihe kiri imbere ukajyamo kaburimbo.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko mbere yo kuwukora bazabanza kuzuza indi mihanda batangiye. Ngo iyo utangiriye imishinga icyarimwe hari ubwo imyinshi idindira, abantu bakibaza icyabuze ngo irangire.

Dr Nyirahabimana avuga kandi ko umuhanda uremwa cyangwa ukagurwa bitewe n’ibikorwa biwukikije, abantu bawuturiye n’ibindi.

Ngo iterambere rya Karembure rizatuma biba ngombwa uriya muhanda ugana ku ishuri rigezweho riri kuhubakwa ushyirwemo kaburimbo.

 

Imihigo ya Kicukiro ngo yagezweho ku kigero gishimishije…

Dr Jeanne Nyirahabimana avuga ko uyu mwaka bahize imihigo 57. Muri iyi imihigo 23 iri mu nkingi y’ubukungu, imihigo 22 ikaba mu nkingi y’imibereho myiza, imihigo 12 ikaba iri mu miyoborere myiza.

Avuga ko imihigo bayishyizeho bashingiye ku byifuzo bw’abaturage, nyuma hagatoranywa ibyo bazakora hashingiwe ku mafaranga ahari n’ibyo babonaga byihutirwa kurusha ibindi.

Bimwe mu byo bakoze harimo guhuza ubutaka mu murenge wa Masaka, uwa Gahanga n’uwa Kigarama.

Mu bworozi ngo bongereye umukamo w’amata y’inka binyuze mu kuzitera intanga no kuzikingira.

Hakozwe kandi imihanda itandukanye mu mirenge imwe n’imwe ya Kicukiro harimo umuhanda uva muri Gahanga ugana ku kibuga cya Stade ya Clicket.

Bakoze kandi ruhurura yavaga muri Remera ikambuka umuhanda wa kaburimbo uri hafi ya Godiyari( Good Year) ikamanukira mu murenge wa Niboye akagari ka Nyakabanda.

Iyi ruhurura mu myaka ishize yaguyemo abantu barapfa barimo abana babaga bavuye kwiga.

Iramanuka ikagera ku mudugudu wa Gikundiro muri Nyakabanda.

Kuba itwikiriye bizarinda abantu kugwamo kandi itume abaturage batanukirwa.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ( EICV 5)bwAgaragaje ko abatuye akarere ka Kicukiro aribo bafite imibereho izamutse kurusha abandi mu Rwanda.

Imwe mu mpamvu ituma Kicukiro ibamo abaturage bafite imibereho iri hejuru kurusha abandi mu Rwanda ni uko batuye badakodesha.

Ibi bituma amafaranga yabo bayashora mu bindi birimo ubucuruzi hirya no hino mu tundi turere tw’Umujyi wa Kigali.

Imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo uva Kagarama-Muyange. Ureshya na kilometero 6 n’igice.
Ishuri rya G.S Karembure igice cyaryo cya mbere cyaruzuye ubu cyigirwamo Igice cya Kabiri cyaryo imirimo iri hafi kurangira
Poste de Sante ya Karembure ikorana na Mitiweli yafashije abaturage bakoraga urugendo runini bajya kwivuza
Umuhanda Rubirizi -Busanza- Ikigo cy’ingabo cya Kanombe waruzuye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Ni byiza ariko rero niba hari ishuli rimeze gutya rizakira abarenga 300 ugereranyije ukongeraho n’abaturage batuye aho usanga iyi poste de santé yagombye kwagurwa. Nahubundi ni byiza.

  • Nibyiza kujya tugira managment orienté résultats kuko gufata imishinga myinshi rimwe hari ingongana kuko budget ari imwe.

  • Kicukiro district nitangire guteganya uburyo imihanda yo muri centre ya Kabuga imwe nimwe yashyirwamo kaburimbo.

    • Mayor wa Kicukiro azatabare abaturage bo muri Gahanga umudugudu wa Nunga bikatiye ibibanza bikorera imihanda bakirya bakimara ngo bature neza ariko bakaba barabuze inkunga y’akarere kaba karebera gusa. Babuze n’umuhanda koko bakorerwa?Mayor abitekerezeho

  • Ese Kicukiro nk’akarere kagiye kumvikana n’abantu batuye mu ma quartier amwe n’amwe nabo bagatanga inkunga y’abo nako kakongeraho make umuhanda ugakorwa kuburyo bwa vuba, cg hakabaho no kubaguriza ariko bakagira ibikorwa remezo byihuse. Ugero nko muri Gatenga ahantu hitwa Bisambu hari guturwa, kubera ko abaturage baho aribo bikatiye imihanda usanga ari byiza ariko amazi n’amashanyarazi usanga bitanoze. Ikindi umuntu wese utuye hafi n’umuhanda mugara atanga miloyoni yo kubaka kaburimbo iva ku i Rebero. Kuki Akarere ka Kicukiro abantu nk’aba katabegera kdi bari mu bagafasha kwesa imihigo!

  • Mayor wa Kicukiro ntagakorere ku jisho azige gukora igikenewe. Ibikorwa remezo byaramwihishe. Yananiwe guha umusada abaturage ba Nunga bikoreye quartier y’icyitegererezo bakabura umuhanda. Baramunenga bikomeye

  • Iyo mihanda yindi yatangiwe ningahe? Itegannywa kuzarangira ryali?

  • Agakiriro ka Gahanga dore ko kegeranye n,inganda karushaho gutera imbere habonetse kaburimo iva Gahanga Centre ikanakomeza muri Site ya Nunga. Nyakubahwa Mayor mwazabitekerezaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *