• 14/12/2019 9:42 38

Umugore yatumye u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside rwongera kubaho

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Intambara yo kubohora u Rwanda, abagabo mu Rwanda bari bake. Aba kandi bari bafite ibikomere byaba ku mubiri no ku mutima. Nubwo aka kigabo katiburira ariko imbaraga zari nke cyane, umugore yafatiyeho agaragaza ko ari inkingi ikomeye y’umuryango, ararera, arubaka, afata inshingano zo kubaka igihugu.

Mme Jeannette Kagame ni umwe mu bagore b’indashyikirwa bagerageza kubaka umuryango nyarwanda cyane ibikorwa bye bigaragarira mu kuzamura uburezi ku bana b’abakobwa no mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abagabo n’abana b’abahungu barahizwe cyane nubwo n’abagore n’abakobwa bakorewe ibyamfurambi, abandi bakicwa. Imwe mu mpamvu zabiteye ni uko abicanyi bifuzaga ko ubwoko bw’Abatutsi buzima burundu biciye mu kurimbura abahungu.

Mu buhamya bujya butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hari aho bavuga ko Interahamwe zageze aho zitegeka ko abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi bareka kwicwa, hakabanza kwicwa abagabo n’abahungu.

Nubwo nta mibare ishingiye ku bushakashatsi Umuseke washingiraho, ariko abari bakuru nyuma ya Jenoside babonye ko umubare w’abagore warutaga cyane uw’abagabo.

Nyuma yo guhagarika Jenoside, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yacyuye impunzi zari zaragiye muri Zaïre, no mu bindi bihugu nka Tanzania, icyura n’izari zimaze imyaka irenga 30 mu buhungiro mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Uganda u Burundi n’ahandi.

Nubwo abagore batahutse muri izi gahunda bari bafite uburyo bwo kubaho neza ugereranyije na bagenzi babo bahoze bari mu Rwanda, uko biri kose hari ibibazo bishingiye ku buhunzi bari bamazemo imyaka myinshi byagombaga kubaherekeza no mu Rwanda.

Ku byerekeye inshike n’abapfakazi ba Jenoside, kubaka ubuzima byari ihurizo rikomeye

Kubona umubyeyi w’umugore asigara yarapfakaye cyangwa yarabaye inshike birababaje. Abagore n’ubwo basigaye ari benshi basigaranye ibikomere binini mu ngeri zitandukanye. Bamwe bafashwe ku ngufu, abandi basigara ari ibisenzegeri kubera ibikomere by’imihoro batemwe, ubu bafite ubumuga bw’akarande.

Abahungiye muri Zaïre bagiye bapfusha abana bakagwa nzira kubera inzara, abandi bakagwa mu nkambi kubera indwara nka Macinya, Cholera ndetse hari n’abagiye baburana n’ababo.

Ubutegetsi bwari bwaraheje bamwe mu Banyarwanda bitum batagera ku iterambere nk’abandi, bituma hari benshi batabona uburezi ngo bige bityo bazibeshejo mu bihe biri imbere, byaba byiza cyangwa bibi.

Umugore yaratwaje yubaka u Rwanda

Mu bizazane byose abagore b’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside banyuzemo ntibigeze badohoka gushaka icyateza imbere abo basigaranye.

Abagore bapfakaye birinze kwihutira gushaka abandi bagabo ahubwo bahitamo kurera abana babo cyangwa abo benewabo babasigiye.

Impuhwe za kibyeyi zagaragaye nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, zashinze ibuye rikomeye ryo kongera kurema umuryango Nyarwanda ufatika.

Hari ingero nyinshi z’abagore bemeye kurera abana b’abandi kugira ngo batandagara. Nubwo byari bigoye kubera ubukene n’agahinda k’ibyabaye, abagore banze gutakaza umutima wa kibyeyi bemera kurerera u Rwanda.

Uyu mutima warushijeho kwerekana ubumuntu ku bagore babyaye abana nyuma yo gufatwa ku ngufu bagaterwa inda n’abicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kurera umwana wabyaye muri ubu buryo agakura kandi neza, ntubimucyurire ni ubupfura butangaje.

Muri Gacaca abagore ni bo bitabiraga cyane kujya kumva imanza. Nyuma y’uko Leta y’Ubumwe isabye abahemukiye abandi muri Jenoside kubasaba imbabazi, abagore bafashe iya mbere barazitanga, abagabo na bo babyumva vuba barazitanga.

Hari impamvu igomba kuba ikomeye yatumye Perezida w’Inkiko Gacaca ku rwego rw’Igihugu yaragizwe umugore, Domitille Mukantaganzwa.

Muri icyo gihe kandi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yari umugore witwa Alysia Cyanzayire. Uyu yabaye n’Umuvunyi Mukuru.

Urebye no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu abagore bagize akamaro k’indashyikirwa. Nyakwigendera Alysia Inyumba ntazibagirana mu kubaka Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bahuje ikerekezo kimwe cyo kubaka u Rwanda. Yarinze atabaruka atarateshuka.

Mu kuzahura ubukerarugendo hari benshi bazi uruhare rwa Rosette Chantal Rugamba.

Christine Nyatanyi na we yakoze akazi keza mu gushyiraho politiki zubaka umuryango nyarwanda.

Muri iki gihe abagikorera u Rwanda ni benshi. Louise Mushikiwabo, Yolande Makolo, abasirikare barimo Lt.Col Jessica Mukamurenzi, ACP Teddy Ruyenzi, ACP Lynder Nkuranga, Oda Gasinzigwa, Hon Donatilla Mukabalisa n’abandi…

Ku isonga ya bose hari Mme Jeanette Kagame, umugore w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Yashinze umuryango Imbuto Foundation wo gufasha abakobwa b’u Rwanda kwiga bakazateza imbere ingo zabo n’u Rwanda.

Yagize uruhare rwihariye mu kongera gusubiza ikizere ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi, abubakira inzu z’amasaziro ziswe ‘impinga nzima.’

Abagore bagiriye u Rwanda akamaro ni benshi kandi n’ubu bagikomeje mu mujyo umwe, badateshuka.

Abongereza baravuze ngo : “Behind every successful man, there is a woman.” Umugore yagiriye,  kandi azahora agirira u Rwanda akamaro gakomeye!

UBWANDITSI

6 Ibitekerezo

  • Nibyo koko,UMUGORE afite akamaro gakomeye cyane muli Society.Nubwo bamwe bamupyinagaza.Urugero,hari aho atemerewe kujya gushyingura mwene wabo,niyo yaba umugabo we.Ariko Abagore berekanye ko nabo bashoboye.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

  • U Rwanda rwongera kubaho!!!! Ah!!! Nari ngiye kwibagirwa ko hagati ya 1962 na 1994 nta Rwanda rwari rukiriho.

  • Umunsi abanyarwanda bose bazabwizanya ukuri kose ku byabaye byose mu myaka 29 ishize, mbona ukiri kure nk’ukwezi. Igihe uwo munsi utaragera, tuzakomeza kujya twumva “narratives” muduhitiramo. Tuzikomere amashyi buke kabiri. Kuramba ni ukuramuka.

  • ibibyose ……wiruhirije ubusa.
    kuko n’ubundi ni FIRST LADY
    kwitwaza abagore bavunitse bakorera igihugu,ugamije kwandika Mme PK,ibi ni UBUCANCURO.

  • ariko abantu mwabaye mute? ngo guca inshuro? none guca inshuro uvuga ukuri bitwaye iki?none si umunyamakuru? akoze inshingano de rwose avuga ibiriho kandi arakoze.

  • Nubwo uyu munyamakuru yanditse biriya njye siko mbibona. Iyo igihugu kivuye mau mage(intambara cg icyorezo amapfa n’inzara)kirongera kikiyibaka. Abaturage, nta vangura ririmo kimwe n’imiryango mpuzamahanga itabara n’ibihugu by’inshuti byafashije u Rwanda kwiyubaka. Si abagore bonyine rero mujye mureka gukabya. Abanyarwanda twese twaracyubatse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *