Umugore wa Dr Byamungu warokotse impanuka yabashije kuza no kuvuga abasezera

Yanditswe na Jean Pierre Nizeyimana
7 Ibitekerezo

Mu ntege nke afite kubera impanuka ikomeye yakoze igahitana urubyaro rwe rwose n’umugabo we, Dorcas Mukagatare yaje kubasezeraho ndetse mu rusengero rw’Abangilikani rwa St Peters i Remera mu Giporoso abashaka kugira ijambo ahavugira.

Dorcas Mukagatare yiyandayanze aza gusezera ku muryango we. Ati:” Mugabo wanjye wambereye mwiza ibihe byose.”

Amagambo yavuze abasezera yari akomeye, yari yicaye mu kagari k’abamugaye. Yababwiye urukundo yabakundaga ko kugendera rimwe bamusigiye agahinda gakomeye cyane.

Ati: “ Warakoze kumbera umugabo mwiza. Twari hafi kumarana imyaka 20 ariko ugiye itaruzura. Wakoze ibyo wagombaga gukora byose nk’umugabo mu rugo rwe”.

Yavuze ko ubwo aharuka guherekeza abantu benshi bitabye Imana ari igihe yaherekezaga abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

avGusa uga ko Imana iba ariyo izi impamvu z’ibintu, bityo ko atayirenganya.

Avuga ko umugabo we yamukundaga cyane n’abana be ndetse na murumuna we wabaga iwe.

Yashimiye umugabo we ko yamukunze ndetse akiri ku ntebe y’ishuri akamurihira yarangiza kwiga bakabana.

Ati: “ Nta kindi nakubwira uretse gusaba Uwiteka akaguha iruhuko ridashira.”

Dorcas yabwiye abari bateraniye mu rusengero rw’Abangilikani mu Giporoso ko yari afite abana beza ku maso no ku mutima.

Umwana we Manzi ngo yari indashyikirwa mu gukunda amasomo.

Ngabo ngo yangaga ibintu byose bidafite agaciro,  mu rugo bamwitaga IT kuko ngo yari azi gukora ibintu byinshi akoresheje mudasobwa na Internet.

Umuhungu we wundi Nziza ngo yakundaga Nyina cyane. Hari bamwe bari baramwise umuhungu wa mama ‘Mummy’ boy’.

Bucura bwe bw’umukobwa bitaga Bless yikundiraga Imana k’uburyo bari baramuhimbye Bless of God  aba bose bapfiriye rimwe na se mu mpanuka muri Uganda.

Ikibabaje kurushaho ni uko mu mwaka ushize mu ntangiriro zawo nabwo kandi umuryango wa Dr Byamungu wari wapfushije imfura yabo, umukobwa yitwaga Charity.

Dorcas Mukagatare yavuze ko amaze kumenya ko atwite umukobwa yumvise ko ari Imana imushumbushije kuko yari yarabuze imfura ye y’umukobwa.

Ati: “ None reba nawe Imana iramwisubije. Ariko byose ibikora izi impamvu zabyo.”

Ngo yifuzaga ko bajyana ariko ntibyakunze, ati “Imana ibahe iruhuko ridashira.”

Ababyeyi bari baje guherekeza ba nyakwigendera

Inshuti n'abavandimwe baturutse hirya no hino baje gutabara uyu muryango wagize ibyago bidasanzwe

Inshuti n’abavandimwe baturutse hirya no hino baje gutabara uyu muryango wagize ibyago bidasanzwe

Ambroise Ruboneza wigeze kuyobora Akarere ka Gatsibo nawe yatabaye umuryango wa Dr Byamungu

Ambroise Ruboneza wigeze kuyobora Akarere ka Gatsibo nawe yatabaye umuryango wa Dr Byamungu

Hatabaye abantu benshi batandukanye

Hatabaye abantu benshi batandukanye

Prof Silas Lwakabamba nawe yaje gufata mu mugongo abagize ibyago

Bururutsa imirambo ya ba nyakwigendera ku rusengero mu Giporoso

Bururutsa imirambo ya ba nyakwigendera ku rusengero rwa St Peters mu Giporoso

Kubasezeraho mu rusengero byabereye mu Giporoso ku rusengero rw’Abangilikani

Abasore barurukije imirambo y’umuryango wa Byamungu

Bagejeje imirambo mu rusengero ngo isezerweho

Pasiteri Antoine Rutayisire asabira iruhuko ridashira ba nyakwigendera

Murumuna wa Dorcas nawe yarerewe mu rugo rwa Byamungu

Ni agahinda gushyingura abantu bawe bane icyarimwe

Dr Livingstone Byamungu. Imana imwakire mu bayo

Manzi

Nziza

Dorcas ntarashobora guhagarara ngo atambuke agendera mu kagare

Yasezeraga buri wese asoma ifoto ye

Mu rusengero rw’Abangilikani niho imirambo yasezereweho

Pastor Antoine Rutayisire wasengeye ba nyakwigendera

Photos@Daddy Sadiki RUBANGURA

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

Karoli 13/01/2019 1:18 21 - 1:18 21 am

Ibi byo birenze ubwenge bw’umuntu mana wee mbega agahinda now i am speechless ??

Subiza
BWENGE 13/01/2019 4:44 07 - 4:44 07 am

Ihangane mubyeyi mwiza. Il est impossible d’échapper au destin.

Subiza
Emerthe 13/01/2019 6:49 08 - 6:49 08 am

Mubyeyi ,Uwiteka akomeze kukuba hafi kuko niwe ushobora byose.

Subiza
Ujeku 13/01/2019 12:05 52 - 12:05 52 pm

Imana ishobora byose ibakire mubayo kndi ihe kwihangana uyu mubyeyi usigaye…Murukundo dukundana nk Abanyarwanda tuzakomeza kugusengera

Imana izi impamvu yabyose! Amarira yawe yose uwiteka azayahoza mubyeyi mwiza!

Subiza
Slave 13/01/2019 3:09 23 - 3:09 23 pm

Ya Allah, turagusaba ko waha ukwihangana uyu muryango by’umwihariko uyu mubyeyi. Mukuri ni wowe mumenyi w’ibigaragara n’ibitagaragara.
Inna lillah wa Inna Ilayhi Radjiuna.

Subiza
Twizere 14/01/2019 9:50 29 - 9:50 29 am

Abantu bahura n’akageragezo gato bagacika intege,bafatire urugero kuri uyu mubyeyi ukomeza kwizera kandi ababajwe nka Yubu. Kwizera Imana ni byo biduha gikomera. Nyagasani agukomeze mubyeyi. Ni We byose.

Subiza
bc 14/01/2019 10:47 21 - 10:47 21 am

ihangane ihangane birababaje gusa le destin de l’homme est inevitabble

Subiza

Tanga igitekerezo