Umugore wa Dj Miller agiye gusohora Album umugabo we yapfuye agitegura | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:19 41

Umugore wa Dj Miller agiye gusohora Album umugabo we yapfuye agitegura

Umugore wa nyakwigendere Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller, Nigihozo Hope agiye gusohora Album umugabo we yitiriye imfura ye y’umukobwa yitwa “Shani”, yapfuye akiri kuyitegura.

Dj Miller yapfuye tariki 5 Mata 2020 azize uburwayi

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryo ku 23 Ugushyingo 2020, Hope Nigihozo n’inshuti ze bavuze ko ‘banejejwe no kubwira Abanyarwanda n’abandi ko bagiye gusohora Album yitwa ‘Shani’ ya Dj Miller utakiriho’.

Hope ndetse n’inshuti ze zatangaje ko Album yitwa ‘Shani’ izasohoka ku wa 04 Ukuboza 2020.

Hazatangazwa byinshi biyerekeyeho mu minsi iri imbere. Nyakwigendere Dj Miller yavutse mu 1991, yapfuye afite imyaka 29 y’amavuko.

Ni umwe mu bashinze itsinda rya Dream Team Djs yari ahuriyemo n’abandi ba-Djs barimo Karim, Toxxxyk, Dj Marnaud ndetse niwe wari umuyobozi. Iri tsinda rya Dream Team Djs ryashinzwe mu 2013.

Yakuranye urukundo rw’umuziki ndetse akumva arashaka kuba umwe mu bavanga umuziki.

Mu 2012 yahuye na Dj Karim amwerekera uko bawuvanga, urugendo rutangira uko. Mu 2017 yabwiye TNT, ko yinjiye muri uyu mwuga urimo aba-Djs bacye ariko ko wagiye waguka ugira benshi bawitabira.

Dj Miller yacuranze mu magana y’ibitaramo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’ahandi afatanyije na bagenzi be hose agasururutsa ababaga bamuhanze ijisho banamuteze ugutwi.

Yari umwe mu ba Dj b’ikiragano gishya u Rwanda rwari rufite. Mu kwezi kumwe yabaga afite urutonde rw’ibitaramo agomba gucurangamo ndetse agateguza abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Atangira urugendo rw’umuziki yatanze ibyishimo mu gitaramo ngaruka mwaka Rock Events, Waka Warrior yo mu 2015, Umuhango wo Kwita Izina wabaye mu 2015, igitaramo giha ikaze umwaka mushya…

Dj Miller kandi yavanze umuziki mu gitaramo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryamurikiyemo Album mu 2016, anacuranga mu gitaramo cyiswe ‘Jameson Connects Rwanda Party’.

Album yayitiriye akana ke k’agakobwa yasize

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *