• 29/01/2020 5:50 16

Umugaba w’ingabo za Ethiopia YISHWE n’uwamurindaga

Ni amakuru mashya amenyekanye avuga ko Gen Seare Mekonnem yishwe n’amasasu yarashwe n’umwe mu ngabo zimurinda. Amakuru yari yabanje kuvuga ko yakomeretse gusa. Gen Seare yaguye muri bimwe mu bitaro biri Addis Ababa. Hari abandi bakozi ba Leta ye bishwe barasiwe mu gace ka Amhara ahari kubera imyigaragambyo ikomeye. Aba kandi ngo barashwe na bagenzi babo bari bari kumwe mu nama.

Abaraye barashe umugaba mukuru w'ingabo za Ethiopia bari guhigwa bukware na Police
Abaraye barashe umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia bari guhigwa bukware na Police

Amakuru kandi aremeza ko ubu muri Ethiopia murandasi yahagaritswe.

Ibiro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya USA byatangaje ko hari amakuru bifite y’uko no mu murwa mukuri Addis Ababa naho haraye havugiye amasasu.

Ku byerekeye iraswa ry’Umugaba mukuru w’ingabo za kiriya gihugu, General Seare Mekonnen, Min Abiy yari yavuze ko yarashwe n’abacanshuro ariko ntiyagira byinshi amutangazaho.

Ikindi Dr Abiy Ahmed avuga ni uko bariya bakozi bandi ba Leta barashwe na bagenzi babo ubwo bari mu nama mu cyumba k’imwe mu nzu mberabyombi kiri muri Amhara.

Umuvugizi we witwa Negussu Tilahun yavuze ko abarashe ariya masasu bari mu gaco gashaka guhirika  Ambachew Mekonnen usanzwe ayobora intara ya Amhara.

Tilahum avuga ko ubu Police n’ingabo bari guhiga bukware abagize uruhare muri biriya byose.

Umwe mu barimu bo muri Kaminuza yo muri Bahir Dar yabwiye The Reuters ko imirwano yamaze amasaha ane.

Kuva Dr Abiy Ahmed yaba Minisitiri w’Intebe umwaka ushize, yagerageje kurangiza imyiryane hagati y’amoko muri kiriya gihugu abinyujije mu kurekura zimwe mu mfungwa za Politiki, gukomorera amwe mu mashyaka yari yarakomanyirijwe kubera impamvu runaka no guhana yihanukiriya abayobozi bagaragaweho ruswa.

UN ivuga ko n’ubwo ibi hari icyo byafashije mu kuzamura Demukarasi, hari abo bitashimishije bituma batangiza imyigaragambyo n’ubushyamirane yemeza ko byatumye hari abaturage bagera kuri miliyoni 2.4 bahunga uduce bahoze batuyemo.

General Seare Mekonnen ngo yarashwe n'abacanshuro ariko ntiyapfuye
General Seare Mekonnen ngo yarashwe n’abacanshuro ariko ntiyapfuye
Mu ntara ya Amhara ngo hari umutekano muke
Mu ntara ya Amhara ngo hari umutekano muke

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Afurika ubu koko tuzayigire gute?
    Ubuse kandi kudatera imbere kwacu, tuzongera kwitwaza abakoloni? Aho bakolonije naho batakolonije ibihabera bitangiye gusa

  • abajeneral bo muri afurika bahawe imyanya yo hejuru usanga bakunda gusuzugura umukuru w’igihugu wabahaye akazi cg bagakorera abanyamahanga mu gukora za cout d’etat ahubwo perezida wa Ethiopia ndamwemeye ntabwo wagambanira igihugu ngo bikugwe amahoro

    • ubwo se ntabakigambanira kandi bagatsinda amahoro agahinda ………..byihorere

      • None umukuru w’igihugu niwe ubaha akazi!? Njye numva ari aho ahubwo ikibazo kiva,
        Bose ari abo ba Generale na Peresident baba bakorera igihugu, kandi baba bakwiye kugirauko bashyirwaho mumucyo bikurikije amategeko.
        Reba nko muri USA rimwe Obama yegeze kwinjirira umupolici ashaka nko kumusebya mukazi ke kandi umupolice ibyo yakoze yubahirizaga inshingano ze, byabaye ngombwa ko Obama amusaba imbabazi kubwo gushaka kwivanga mukazi ke?

  • None umukuru w’igihugu niwe ubaha akazi!? Njye numva ari aho ahubwo ikibazo kiva,
    Bose ari abo ba Generale na Peresident baba bakorera igihugu, kandi baba bakwiye kugirauko bashyirwaho mumucyo bikurikije amategeko.
    Reba nko muri USA rimwe Obama yegeze kwinjirira umupolici ashaka nko kumusebya mukazi ke kandi umupolice ibyo yakoze yubahirizaga inshingano ze, byabaye ngombwa ko Obama amusaba imbabazi kubwo gushaka kwivanga mukazi ke?

  • Abanyafurika ni abanyenda nini n’amatiku n’inzangano rugeretse byarabananiye kwicarana ngo bagene uko bayoborwa n’ababinjirira bahera ku mutima muke wabo. Bajya i Burayi, bakajya Amerika bakajya mu Bushinwa bakajya Singapor ariko ntibabona barahumye.Ku Isi nzima nta gihugu na kimwe nzi cyatejwe imbere no kuryana ariko kubera guhuma bahora banyura iyo nzira yewe no kubabonye ko nta kiza cyayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *