• 19/01/2020 3:17 03

Umufilozofe ati ‘Indimi gakondo nyafrica zikoreshwe kurusha iz’amahanga’

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Igifaransa, umwarimu wa Filozofiya w’Umunya senegal witwa Souleymane Bashir Diagne yemeza ko Igifaransa hamwe n’izindi ndimi z’Abakoloni, kitagomba guhora ku isonga ngo kimire indimi gakondo z’Abanyafrica.

Prof Souleymane Bachir Diagne

Diagne avuga ko aho isi igeze, indimi z’abanyafrica nazo zigomba guhabwa umwanya ugaragara muri politiki, ubumenyi na siyanse no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

Yemeza ko mbere y’uko abakoloni baza indimi z’abanyafrica zari zibafitiye akamaro kanini mu mihahiranire no gusangira ubumenyi.

Ati: “ Muri iki gihe ikibazo gihari ni uruhurirane rw’indimi gakondo n’iz’amahanga. Africa ni umugabane urimo indimi nyinshi kandi zigomba gukorana. Uko bimeze kose ariko ntitugomba kumva ko indimi zacu ziciriritse k’uburyo zihora hasi. Ni igihe kiza cyo kuzisubiza agaciro zahoranye, zikongera zikaba umuhuza wacu mu ngeri zitandukanye harimo ubukungu,ubumenyi na politiki.”

Mu ijambo Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa aherutse gucisha kuri Twitter yasabye amahanga kurushaho kwigisha no kuvuga Igifaransa kuko ngo ari ‘ururimi ruhuza kandi rukabanya abantu’.

Icyo gihe yatanze urugero ku Rwanda aho Igifaransa kivugwa ariko ukahasanga n’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswayile.

Igifaransa kivugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 300 ku Isi.

Ikifuzo cya Filozofe Souleymane Rachir Diagne hari bamwe mu  ntiti z’Abanyafrica babonye akamaro kacyo kare batangira kwandika mu ndimi zabo gakondo.

Umwe muribo uzwi cyane ni umuhanga mu ndimi n’ubuvanganzo wo muri Kenya witwa Prof Ngugui Wa Thiongo.

Uyu mugabo yandika mu rurimi rw’igi Kikuyu ruri mu ndimi 60 zikoreshwa muri Kenya.

Ngugi Wa Thiongo ni umwe mu banditsi bakomeye Africa ifite muri iki gihe

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Jye mpamya yuko u Rwanda nk’igihugu gifite abaturage bahuje ururimi, byali kuzatuma ireme ryuburezi rigera kuli bose. Nkubu iyo baza kuzashyira ingufu mu gusemura ibitabo byose by’amasomo kugeza secondaire. Amasomo yose akigishwa mu kinyarwanda, bakabazwa ivya leta mu kinyarwanda. Izindi ndimi z’amahanga zigashyirwamo ingufu ariko bitabujije nutazizi gutsinda andi masomo. Muli kaminuza bagakoresha inyamahanga, Kuko umusingi baba barawigishijwe mu rurimi bumva. Ibaze kukubaza ihurizo ry’imibare cg ubugenge utumva neza igifaransa neza bikaba bibaye amahurizo 2. Kubona mumashuli yose kugeza kaminuza abazungu baminuza mu ndimi zabo abanyafrika ukabona barangiza kaminuza benshi nta ndimi z’amahanga bazi nibyo kwibazaho.
    Nagenze ibihugu byiburayi, abana babo babigisha mu ndimi kavukire igifaransa cg icyongereza bikigwa nk’isomo ku ruhande. Niyo mpamvu muzabona tugira amazina yamatirano menshi. Ingero nyinshi muzazisanga mu ba kanishi . mwikorana buhanga ho henshi bagira amazina aho hard-software biguma uko n’andi menshi cyane…

  • IBYO NTIWABIBWIRA ABANYAPOLITIKI BO MU RWANADA BAHORA BASAHAKA KUMVWA N’ABAZUNGU KURUTA ABO BAYOBOYE. WAGIRANGO BAYOBOREYE BA RUTUKU. UBUKORONI TURI NABWO MPAKA YESU AGARUTSE.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *