• 19/01/2020 3:30 45

Umuco wo kudahana intandaro y’abirirwa bakoronga u Rwanda mu mahanga

Inkuru y’igitekerezo cya Faustin Nkurunziza
Umunyamakuru ufata ama foto

Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi 1994, abayigizemo uruhare ndetse na bamwe m’urubyiruko baba hanze y’igihugu bakomeje gusebya igihugu cyabo ndetse na Africa muri rusange. Byose bikaba intandaro yo gutiza umurindi umuco wo kudahana abakora ibyaha no kubakurikirana aho bari hose.

Ngendeye kubigaragara ku mbuga nkoranyambaga bishyirwa ho n’abatifuriza u Rwanda ko rwakomeza gutera imbere ndetse n’abahunze Igihugu bakomeje kubiba urwango mu bantu, mbigereranya no “ Gukoronga Igihugu ku karubanda” mugihe mu muco Nyarwanda ndetse n’ahandi kizira  gusebya igihugu cyakubyaye ndetse bigahanwa n’amategeko.

Aho nshingira mvuga ko umuco wo kudahana abakora ibyaha nk’ibyo bishobora kuba ari intandaro y’abirirwa basebya igihugu cy’u Rwanda ndetse na Africa muri rusange, n’uko ibihugu barimo Iburayi n’ahandi, badashobora kwandagaza “ Abakuru b’ibihugu barimo ndetse n’ibyo bihugu muri rusange ” kuko ho uhita utabwa muriyombi ugakurikiranwa n’inkiko. dore ko ushobora gufatwa nkaho uri mu mitwe y’iterabwoba igambanira Igihugu.

Ikindi abagifite imyumvire nk’iyo n’uko baba bisebya ubwabo bagasebya n’umugabane wa Africa, mu gihe abakuru b’ibihugu bya Africa bakomeje kugaragaza u kwishyirahamwe mu guteza imbere uy’umugabane no kwisubiza agaciro wari warambuwe n’abawukoronije.

Nkeka ko hari abitiranya ijambo “freedom of expression” kuvuga icyo utekereza no gutukana akenshi bigaragara mo n’urwango rwinshi n’imvugo nyandagazi.

kuvuga icyo utekereza akenshi uba uganisha uburyo ibintu byakorwamo werekana n’ingero zifatika uwo unenga atabashije kugeraho n’uburyo wowe wabikora neza kurushaho ndetse n’ubundi buryo butandukanye bugamije kubaka.

Usanga nanone birengagiza ko hari amategeko ahana ibyaha nk’ibyo no kuba bakurikiranwa aho bari hose.

Zimwe mu ngingo ziri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda zihana bene ibyo byaha:

Mu Ingingo ya 451: Ikwiza ryimpuha zigamije kwangisha Leta yu Rwanda mu bihugu byamahanga

Umuntu wese ukwiza impuha agamije kwangisha Leta y‟u Rwanda mu bihugu by’amahanga, ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo cya burundu; mu gihe cy’amahoro igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 660: Ibihano bihabwa umuyobozi usebya Igihugu cyangwa Leta

Umuyobozi wese ukora igikorwa kigamije gusebya Igihugu cyangwa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).


0 Igitekerezo

  • Uwanditse iyi nyandiko ni umunyamakuru wigenga, cyangwa ni umuvugizi w’ubugenzacyaha bwa Leta? Hari ibintu usoma, ukumva umunyamakuru wabyanditse yaberwa no guhindura umwuga agashinga itorero ryo kubyinira abayobozi aho baserutse. Ngo ahatari umuco wo kudahana uvuze nabi igihugu bamufata nk’umuterabwoba!!!! Umunyamakuru urajwe ishinga n’ingingo z’amategeko ahana kuruta izirebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubw’abaturage muri rusange, aba yaribeshye inzira bidasubirwaho.

  • Nyakubahwa Faustin, umuyobozi wa Afrika nahindura itegeko nshinga ngo asazire ku butegetsi, nafata ibyiza by’igihugu akabigira akarima k’umuryango we, nafunga umunenze uwo ari we wese, nasahura igihugu cye ajyana i mahanga, nashora amafranga mu bindi bitari uburezi, ubuvuzi n’imibereho y’abaturage muri rusange, abanyafurika bajye baceceka, ngo badasebya igihugu cyatubyaye!! Ubu ku bwawe, Donald Trump yagombaga gukurikirana mu nkiko umugore we n’umukobwa we bamunenze gutandukanya abana n’ababyeyi b’abimukira!! Mbega umunyamakuru!!

  • Ba Nkurinziza bahuza ibitekerezo ntacyo bapfana! Niba numvise neza, nk’ababiligi n’abafaransa bashinja Leta zabo uruhare rubi zagize ku byabaye mu Rwanda, izo Leta zabo zikwiye kubabamba!! Harahagazwe!!!

  • Urakoze, kuduhugura no kutwibutsa amategeko, gusa content y iyi nkuru yagakwiye gukoreshwa ikaduhugura birenze aha aho gufata isi yose ukayishyira mugatebo kamwe kandi bigaragara ko ntabushakashatsi buhagije wakoze nkumunyamwuga gufata u Rwanda, Africa, isi yose ukayishyira mu gatebo kamwe sibyo icyambere icyo wita Igihugu, Leta, freedom of expression nibindi content yabyo mu mategeko yibihugu iratandukanye nubwo hari ho amategeko mpuzamahanga hamwe na hamwe yemerwa ahandi igihugu kikayahindura cg ntikiyemere, reka nguhe urugero muri afurika ahenshi kuko nshingire kuri research yaakozwe reba abaperezida baguma kubuyobozi uko bangana, Reba urubyiruko rwirirwa rugwa munyanja ruhunga byaba ubukene cg ubuyobozi nicyenewabo, reba intambara ziba kuri uyu mugane, Reba uko umutungo wibihugu ukoreshwa,nibindi ntari Dora, Reba context amategeko amategeko menshi ashyirwaho muri afurika henshi uko ameze umuntu arabyuka kuko adahuje ibitekerezo na mugenzi ati shyizeho itegeko ugasanga amategeko bashyiraho arakorwa kunyungu zumuyobozi aho Kuba iza abaturage, bitiranya freedom of expression nibyo buri gihugu kigira ibyacyo ariko ibyo byo biri no mategeko mpuzamahanga kandi biriya wavuze ntabirimo, hamwe bitiranya leta, I gihugu, ishyaka, yewe n’umuntu cg perezida kandi ibyo biratandukanye cyane, mbese muri make ibyo wanditse nukuvuga ngo abaperezida bakora nabi, government zikora nabi, abantu bajye babyina gusa ko byose ari byiza ubundi bicecekere, uti abasebya ubuyobozi nonese ukoze critics iyariyo yose umuntu ashatse yayihinduramo icyo ashatse, reka nguhe urugero rwose trump ejo bundi afunga abana akabatandukanya nababyeyi abayobozi benshi byakomeye bo kwisi bamubwiye ibyo ari igikorwa kigayitse cyakinyamaswa, nkurikije ibyo ubwo trump abaye wowe cg abo wavuze nugihita uvuga uti musebeje USA nkigihugu imyaka 5 yigifungo, musebeje umuyobozi nka perezida 5,murantutse ngo ndi inyamaswa burundu nibindi.
    Nubwo ari igitekerezo cyawe kandi ari ngombwa kwisanzura mubitekerezeho njye ndi Umuseke nari kukubaza ngo garagaza ubushakashatsi bwibihugu uvuga, icyakabiri kubeshya abantu ngo freedom of expression igisobanuro cyayo wari kuvuga muyihe context yurwanda, Congo, USA, mpuzamahanga kuko ibyo uvuga ntaho bihuriye, ikindi ndi wowe nari kwandika specifically kugihugu runaka noneho ningero ugakoresha igihugu runaka, cg se ukandika inkuru gusa itwigisha aya mategeko wavuze yurwanda nabyo nibyiza kuyabwira abanyarwanda, biti hi se ukitabaza ababifitemo ubumenyi ukaganira nabo nkuko mujya muganira na prof. Isae ariko gushyira mu gatebo kamwe, Rwanda, Burundi, Congo, Africa, Europe….. Sibyo nukuyobya abasomyi nisesengura ritimbitse ku muntu wumunyamakuru, u Rwanda dufite aya amategeko yagiyeho tuyubahirizi kuko ari amategeko ntakindi narenzaho kuko sinakubaza ngo umbwire ese niki kemewe kuvuga nikitemewe ubwo hari ubigena cg umunyategeko uzakubwira niba wakosheje ubwo ibyo sinabitindaho, ariko ibyo mu Rwanda, Uganda, South Africa, Maroc byose kubishyira mugatebo kamwe sibyo.
    Mundekere inkuru itambuke kuko ibyo mvuga hano mbifitiye reliable source. Naho abakoresha imvugo nyandagazi zo icyo nikibazo cyuburere harebwa context. Amahoro

  • Habayeho umugabo wavuze ngo Leta y’Urwanda igizwe n’amabandi. Baramutse bamugira minisitiri. Nonese abashaka imyanya ntibasebya Leta ngo nabo babone imyanya? Ariko kandi hakwiye gusobanurwa icyo gukoronga Urwanda bivuga. Uvuzeko igihugu kitubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuberako cyatsinzwe mu rubanza mpuzamahanga ntirwubahirize ibisabwa aba akoronze? Oya! Ahubwo kuba icyo gihugu kidahanwa nicyo kibazo. Uvuzeko abantu bazimira ngo aba akoronga kandi ari ukuri? Ese abanyamakosa nibo bazajya bahana abandi?

  • GUSOMA IBITEKEREZO BILI HANO BYANDITSWE , BIMPAYE IKIZERE KO ABANYARWANDA BABONA NEZA IBIBAZO BAFITE, BAKABIBIKA KUMUTIMA.
    NIKI BAZO GIKOMEYE RERO KUKO ALI NKIKIRUNGA GISHOBORA KURUKA IGIHE KITAZWI.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *