• 13/12/2019 9:23 10

Umucamanza yanzuye ko ‘abafatanywe ruswa’ nta mpamvu y’uko baburana bafunze

Nyabihu: Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwanzuye ko Umukozi ushinzwe abakozi (Human Resource Manager) mu Karere wafashwe n’Ubugenzacyaha tariki 21/05/2019 ashinjwa kwaka ruswa ya Frw 200 000, umwe mu bakoze ikizamini cy’akazi k’Ubwarimu na we wafashwe agafungwa, baburana bari hanze kuko nta mpamvu zifatika zituma baburana bafunze.

Uyu Mukozi mu Karere ka Nyabihu yafatanywe Frw 200 000 ayahabwa na SIBOMANA Japhet uregwa kuba yari Komisiyoneri mu kwaka ruswa

Ikemezo cy’urukiko cyafashwe tariki 11 Kamena kivuga ko uriya mukozi mu Karere ka Nyabihu witwa Dukuzimana n’uwo bikekwa ko yatse ruswa ngo amuheshe akazi ko kwigisha imyuga baburana barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Mu iburana ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso by’ukuntu, uriya mukozi mu Karere ka Nyabihu yacuze umugambi wo gusaba ruswa abantu batandatu bari batoranyijwe gukora ikizamini cy’akazi ko kwigisha, bamwe banga kugira icyo batanga, abandi batanga amafaranga nk’uko biri muri dosiye y’Ubugenzacyaha, ariko umwe witwa Uwimana (ni umuhungu) aza gutahurwa ko yatanze ruswa, ndetse uriya Mukozi mu Karere ‘afatirwa mu cyuho’ yakira Frw 200 000 ayahawe n’uwo muri dosiye bise Komisiyoneri mu gusaba ruswa, witwa Sibomana Japhet ubu watorotse.

Uyu Sibomana Japhet Ubushinjcyaha bwagaragarije Urukiko ibimenyetso birimo ibiganiro kuri telefoni yagiye agirana n’Umukozi mu Karere ka Nyabihu ushinzwe abakozi banoza umugambi wo kwaka ruswa, ndetse bunagaragaza amajwi y’ibiganiro yagiye agirana n’abo yasabaga ruswa.

Muri bariya bakoraga ikizamini cy’ubwarimu hari abatanze amafaranga agera ku 500 000 ariko nta bimenyetso bihagije Ubugenzacyaha bwabonye ngo bakurikiranwe, ariko Uwimana we ibimenyetso by’uko yatanze Frw 200 000 birahari.

Ubushinjacyaha buvuga ko  ‘Komisiyoneri’ ari we Sibomana Japhet kwakira ruswa ya 200 000 yahise ayashyira kuri konti afite muri banki imwe ikorera i Musanze mbere yo kongera kuyabikuza akayaha uwari wamutumye ari we Umukozi mu Karere ka Nyabihu ushinzwe abakozi.

Akimara gufatwa, Sibomana Japhet yemeye icyaha mu nyandiko mvugo yakozwe tariki 21 Kamena 2019, ariko aza gutoroka Abapolisi bari bamurinze ababeshye ko hari inyandiko yandikiranye na Dukuzimana ukora mu Karere ka Nyabihu zijyanye n’uwo mugambi wa ruswa.

Mu rukiko Dukuzimana wunganirwa na Me Uhoraningoga Alex, yavuze ko amafaranga yafatanywe yayatsindagiwe mu mufuka w’ikote yari yambaye ku ngufu, ndetse ngo arakubitwa kugira ngo yemere gufotorwa.

Avuga ko ayo mafaranga 200 000 yari yitwajwe n’Abapolisi.

Uwimana na we ufunze akekwaho gutanga ruswa ya Frw 200 000 ngo ahabwe akazi ko kwigisha, avuga ko ayo mafaranga yayatanze ahaya Sibomana Japhet nk’inguzanyo kubera ko basanzwe baziranye kandi ngo yari arwaje umwana ayamusaba ngo age kumuvuza.

Yavuze ko atari gutanga ruswa mu kizamini cy’umukoro ngiro (Pratique) kuko ngo yari yatsinze neza ik’Icyongereza yabonye amanota ya mbere bityo ngo yari yizeye ko azatsinda icyo kizamini gisigaye kuko ari cyo ‘cyoroshye’.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso bihagije, kuba Uwimana yaratanze Frw 200 000, ayaha Sibomana Japhet, kandi ayo mafaranga akaba ari na yo yafatanywe Dukuzimana uwo munsi, bityo bugasaba ko bazaburana mu mizi bafunzwe by’agateganyo.

Umushinjacyaha muri uru rubanza Mbaragijimana Desire yabwiye Umuseke kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena ko bakora iesengura ku kemezo cy’urukiko kugira ngo bakijuririre.

Ati “Ku ruhande rwacu ntitwemera umwanzuro w’urukiko, rwaricaye rureba ibimenyetso twatanze rubona ntabureme bifite, ariko twe siko tubibona niyo mpamvu natwe tugomba kwicara tugakora isesengura kugira ngo tujurire.”

Ikimezo nk’iki kijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kijuririrwa mu minsi itanu y’akazi.

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Nanjye aho ndi ubu nabuze uwo nyaha ngo atereke murumuna wanjye mu bwarimu kandi abandi bo bazi aho bayanyuza.Abo se wabamenya ute utaranyuze Kagitumba kimwe n’abandi uri rubyogo rwa Serubyogo wavukiye iyo muri komini runaka.

  • Abasobanukiwe mwansobanurira. Nagirango ifunga cyangwa ifungurwa by’agateganyo rireba niba umuntu ukekwa aramutse asohotse atabangamira iperereza rigikorwa cyangwa azitaba ubutabera igihe bumukeneye ngo aburane mu mizi. Aha Ndabona ubushinjacyaha bwarangije iperereza kandi bufite ibimenyetso bihagije. Ndabona babigiye mu mizi aho gusobanura impamvu abo bakeka bataburana bari hanze. Aho kujuririra kiriya cyemezo ahubwo babageza imbere y’ubutabera byihuse kubera bafite ibimenyetso byose bikenewe. Murakoze.

  • Hahhhhhhh, ubwo noneho bagiye hazajya hafungwa uwibye ihene, inama n’inkoko.
    Igifi kinini cyariye ibyarubanda kidegebye!!! Urwishe ya nka ruracyayirimo kabisa.

    • Ariko baragirango Perezida akore wenyine yarabahaye byose bifuza ngo bakore Akazi uko bikwiye.

      Uru Ni uruca bana. Gufungura abantu nkabo bifite Ruswa ikabije.

      Aha Ni naho usanga Raporo isohoka igaragaza gusa babandi ba ntaho nikora batanze cg bakiriye 5000, 10000 … Amenshi Ari 50.000 kuko urumva ko batanashobora kubona ibyo bahaye urukiko ngo rubagire abere.

      Rwanda ufite Akazi gakomeye muri Gahunda yo kirwanya Ruswa.

  • Ariko Rwanda, nimureke nyagupfa yipfire, kandi ntimujamwite nyakwigendera, buri munsi ngo ruswa ruswa, ruswa ibujijwe nuguha umupolice 2000f naho iyo guha uguha service nawe agaha umucamanza iyo ntakibazo, ese uziko ubutabera bwigenga?

  • Erega ntizacika, none se uwo s’umucamanza wa leta? none se ntihari abafungiye ubusa kuko babuze ayo gutanga? sinumva se ngo ubucamanza burigenga? utifite napfa ntakitwe nyakwigera, ahubwo ni nyagupfa, kandi niyo apfuye ntiyitaba imana, kuko convocation za bene abo zararangiye, ABAHANGA BO KURYA BARARA BAKARABYE

  • Ese uwatanze ruswa, uwayakiriye, uwatorotse, nuwategetse(umucamanza) umuzima ninde? ariko iyi mikino ko ikinwa kumankwa twese tureba, iyo bayamaganye nabo batangira kubaza ah’iri, erega nyakubahwa prezida wa repubulika, iribwa na babandi mwakamiye ntibanyurwe.

  • @Josh, ibyo uvuga ni ukuri kabisa. Ni gakeya ushobora kubona muri report hagaragaramo abantu inkiko zakatiye kubera ruswa. Abenshi usanga ari abatanze hagati ya 5000-50,000 gusa.

    Nkuyu muntu koko wafatiwe mu cyuho ayakira, urukiko rwashakaga ibimenyetso bihe birenze ibi koko?????? nigitambambuga cyabona kata zabayemo. Shame on you!!

  • Ibeshye se bagushinje(nta n’ibimenyetso bifatika) ko ngo wangisha abaturage ubutegetsi buriho! Isi irahita ikurangiriraho! Iki cyaha ni umwihariko ku Rwanda! Kwanga-kwangishwa/kubukunda-kubukundishwa ubutegetsi byagombye gufatwa ku kigero kimwe ntibyagombye gufatwa nk’icyaha. Ubu se nzakunda ubutegetsi burimo akarengane na Ruswa nte?! Bizafatwa nk’icyaha?! Amategeko nk’aya akwiye kuvanwaho rwose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *