• 25/01/2020 6:26 01

Umubyibuho ukabije mu batuye icyaro uri gufata indi ntera

Ubushakashatsi bwasohotse kuri uyu wa Gatatu bwakorewe mu byaro byo mu bihugu 200 ku Isi bwerekanye uko n’abatuye mu cyaro bari kugira umubyibuho ukabije ku muvuduko uruta uwo mu migi. Ibi bije byerekana indi shusho itandukanye n’iyo abantu bari bazi ko umubyibuho ukabije uri hejuru cyane mu migi.

Mu cyaro abaturage bari kubyibuha ku muvuduko wo hejuru kurusha mu mijyi
Mu cyaro abaturage bari kubyibuha ku muvuduko wo hejuru kurusha mu mijyi

Imibare yerekanye ko abagabo bo mu byaro byakorewemo ubushakashatsi bafite ibilo bitandatu (Kg 6) by’inyongera mu gihe abagore bo bafite ibilo bitanu (Kg5) by’inyongera. Iriya mibare yerekana uko bimeze mu bagabo n’abagore batuye icyaro guhera mu 1985 kugeza 2017.

Abagabo n’abagore bo mu migi bo ubushakashatsi bwerekanye ko ibilo byabo byagabanutseho hagati ya 38% (abagore)  na 24% (ku bagabo) ugereranyije na bagenzi babo bo mu cyaro.

Umwarimu wo muri Kaminuza witwa Majid Ezzati wayoboye buriya bushakashatsi avuga ko ibyo babonye bizanye isura y’ikibazo cy’umubyibuho ukabije itandukanye n’iyo abantu bari bamenyereye.

Avuga ko buriya bushakashatsi buzaha umukoro ukomeye abafata ibyemezo bya politiki mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bahangane na kiriya kibazo kireba Isi.

Umwihariko wa buriya bushakashatsi ni uko ngo muri Africa yo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara abagore ari bo bakomeza kugira ibilo byinshi.

Abahanga mu buzima bavuga ko kugira umubyibuho ukabije bigira ingaruka ku mikorere y’inyama zifitiye akamaro kanini umuntu.

Muri zo harimo indwara zifata umutima, guturika kw’imitsi y’ubwonko, indwara z’igisukari (diabetes) na za cancer.

Muri 2017 Ihuriro ry’abaganga bavura indwara zikomoka ku mubyihuho ukabije ryatangaje ko biteganyijwe ko ingengo y’imari izakoreshwa mu guhangana na ziriya ndwara izagera muri miliyari $3 muri 2025.

Kugeza ubu za politiki zo kugabanya umubyibuho ukabije zibandaga cyane ku kureba uko wagabanuka mu migi.

Buriya bushakashatsi bwerekanye ko ibihugu bifite abaturage batuye mu cyaro ariko bafite umubyibuho ukabije kurusha abandi ari u Bushinwa, Leta zunze ubumwe za Amerika, Bahrain, Peru, République Dominicaine, Misiri, Honduras, Bangladesh na Ethiopia.

Izi ni zimwe mu ngaruka z'umubyibuho ukabije
Izi ni zimwe mu ngaruka z’umubyibuho ukabije

Nature

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *