• 30/10/2020 9:20 54

Uko twaje tumeze bitandukanye n’uko tumeze ubu- Bakame mu myitozo y’Amavubi (AMAFOTO)

Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame uri mu myitozi y’ikipe y’igihugu, Amavubi, yavuze ko bagiye mu mwiherero bari ku rwego rwo hasi mu myitozo ariko ubu bahagaze neza ngo formes ni zose.

Bakame na bagenzi be bamaze kugaruka ku murongo

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda izahuramo na Cap-Vert mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun. Umunyezamu ndayishimiye Eric Bakame avuga ko uko batangiye imyitozo bitandukanye n’uko bameze ubu.

Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri ahamagawe mu cyumweru gishize. Abakinnyi n’abatoza babanje gupimwa COVID-19 ndetse bapimwe n’ibilo kugira ngo harebwe uko imibiri yabo ihagaze.

Ikipe y’Igihugu ikomeje iri kwitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igizwe n’abakinnyi bacye bitabiriye umwiherero biganjemo abari bahamagawe ku rutonde rwo gutegereza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane nyuma y’imyitozo Ndayishimiye Eric bakunda kwita ‘Bakame’ yavuze ko bagowe cyane n’iminsi itatu ya mbere y’imyitozo bitewe n’igihe bari bamaze badakina umupira.

Ati “Uko twaje tumeze n’uko duhagaze ubu ni ibintu bibiri bitandukanye kuko iminsi itatu ya mbere, navuga ko itari yoroshye ku bakinnyi bitewe n’umubiri kubera igihe bari bamaze badakora imyitozo. Yaratugoye cyane.”

Bakame avuga ko Ikimaze guhinduka ari “Urwego rw’abakinnyi uko bahagaze kugeza aka kanya urabona ko yaba kugabanya ibiro ndetse no kuzamura umwuka (igihaha) birimo kugenda neza, abatoza batubwira ko hari aho twavuye hari n’aho turimo kugenda tugera.”

Biteganyijwe ko abari mu mwiherero, bazakora imyitozo kugeza tariki ya 19 Ukwakira, bafate akaruhuko, bazongere gusubira mu mwiherero ku wa 25 Ukwakira, bikaba byitezweho ko ari nabwo hazitabira abakinnyi ba APR FC na AS Kigali zamaze gutangira imyitozo zitegura imikino Nyafurika zizakina mu kwezi gutaha.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, rukaba rwaratsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Rugwiro Herve wa Rayon Sports na we yagarutse kuri forme
Pappy ubu ahagaze neza
Ngo baje barimo abo ibiro byiyongereye ariko ubu biri kugabanuka
Muhadjiri anyuzamo akababwira iby’imibereho yo mu barabu
Pappy yahaye ikaze mugenzi we mu ikipe y’Igihugu
Ubu bafite imyuka
Sugira Ernest yiteguye kuzongera guha ibyishimo Abanyarwanda
Byabanje kubatonda
Iyabivuze Osee ari kureba uko itako rimaze gusubirana
Usengimana Faustin na we yiteguye gufatanya na bagenzi be

Amafoto © FERWAFA

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *