• 28/01/2020 3:14 49

Uhanga imideri wari wateye inkunga M. Benz Fashion Week Kigali ntazayitabira

Umunyarwanda Niyitanga Olivier uhanga imideri wari watanze inkunga mu kwamamaza igitaramo k’imurikamideri Mercedes Benz Faashion Week Kigali, yivanye mu bazamurika imideri yabo kuko hari ibyo atumvikanyeho n’abategura iki gitaramo kizaba ku wa 31 Gicurasi no ku wa 01 Kamena.

Niyitanga Olivier yamaze kwikura mubazamurika imideri mu gitaramo cya Mercedes Benz Fashion Week Kigali

Niyitanga Olivier yari yatanze imideri yambawe n’abamamaje kiriya gitaramo ariko abagitegura ntibamushyira ku cyapa kicyamamaza nk’umuterunkunga, agaragaza ko atabyishimiye ndetse ahita atangaza ko atazajya no kumurika imideri ye muri kiriya gitaramo.

Uyu muhanzi w’imideri uzwi nka Tanga Designs avuga ko byamubabaje kuba affiche yamamazaga kiriya gitaramo bifotoje bambaye imyenda yahanze ariko ntashyirwe mu baterankunga bagaragaraga kuri kiriya cyapa.

Abategura kiriya gitaramo bahise bahindura kiriya cyapa bakoresha abambaye imyenda y’abandi bahanzi.

Ndayishimiye Daniel umwe mu bategura iki gitaramo avuga kuba abamamaje kiriya gitaramo bari bambaye imyenda y’uriya muhanzi bitamushyira mu kiciro cy’abaterankunga kuko ahubwo na we bari bamwamarije ibikorwa bye.

Uyu Ndayishimiye avuga ko kuba imyenda y’uriya muhanzi yari yagaragaye ku cyapa ubwabyo na byo ari ishema ku buryo atari akwiye kubyishyuriza.

Andi makuru mu mideri…

Inzu y’imideri izwi nka Rwanda Clothing yiyongereye ku bazamurika imideri mu gitaramo cya Rwanda Fashion Week cyahoze kitwa Collective Rw Fashion Week.

Kuva muri 2016 ubwo iki gitaramo cyategurwaga cyakunze kumurikwamo imideri n’abahanga imideri bahoraho barimo Moshions, Uzi Collections, House of Tayo, Haute Baso, Sonia Mugabo na Mizero Cedric n’abandi babaga baturutse hanze y’u Rwanda.

Byari bimenyerewe ko iyi nzu y’imideri ya Rwanda Clothing idakunda kwitabira ibirori by’imideri uretse ibyo bo ubwabo babaga biteguriye gusa muri uyu mwaka na bo bazamurika imideri bahanze mu gitaramo cya Rwanda Fashion Week kizaba kuwa 5-8 Kamena 2019.

Kuri uyu wa gatatu w’icyumweru umuhanzikazi Rihanna yamuritse imideri ya kompanyi ye ‘Fenty’ mu Bufaransa. Mu byo yamuritse harimo imikufi, imyambaro n’ibindi.

Afatanyije na Sosiyete y’abafansa LVMH banasinyanye amasezerano y’imikoranire Rihanna yatangiye gucururiza imideri ye mu Bufasansa.

Ikinyamakuru CNBC gitangaza ko mu gihe cya vuba iyi mideri izagezwa mu bihugu 14 birimo iby’iburayi, USA na  ASIA.

Rihanna mu Bufaransa yamuritse imideri irimo imyenda n’indi mirimbo

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *