• 12/12/2019 4:44 01

Uhagarariye UAE mu Rwanda ati “Kuva hashyirwaho ambasade umubano warushijeho gukomera”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yakiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda (UAE/ United Arab Emerates), Hazza Mohammed Falah Kharsan Al Qahtani baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’inkingo wubakiyeho nk’Ubukungu n’uburezi.

PM Dr Ngirente yakiriye Amb. Hazza Mohammed baganira ku nkingi umubano w’ibihugu byombi wubakiyeho

Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan Al Qahtani uvuga ko ari gusura Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri mu Rwanda, avuga iki gikorwa kigamije kuganira na Guverinoma y’u Rwanda uburyo ibihugu byombi byakomeza gutsimbataza umubano wabyo ukomeje kurushaho kuba mwiza.

Ati «Kuva hashyirwaho ambasade, warushijeho gukomera, ubu dufite ibikorwa bikomeye by’ubufatanye mu ngeri zitandukanye nko mu bukungu, uburezi,… »

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye ambasade mu ntangiro za Werurwe 2018, igikorwa cyakozwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa kiriyagihugu, Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan wari wagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Amb. Hazza Mohammed uvuga ko Guverinoma y’igihugu ke yishimiye inkingi 11 umubano w’ibihugu byombi ushingiyeho.

U Rwanda rufite abanyeshuri bagera muri 20 bagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku nkunga y’iki gihugu ndetse kikaba cyarahuguye abanyarwandakazi 100 ku bijyanye no kwakira abantu n’ubukerarugendo.

Abashoramari bo muri kiriya gihugu kandi bafite ibikorwa bikomeye mu Rwanda nk’amahoteli nka Nyungwe Forest Lodge iri muri Hotel zikomeye mu Rwanda.

Mu mpera za 2017 Leta z’ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano yemerera abanyarwanda kutaka Visa mu gihe bagiye mu butumwa bw’abakazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aya masezerano kandi yanemereraga aabaturage ba UAE kuza mu Rwanda bagabwa Visa y’ubuntu kandi bakayaka bahageze.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *