• 15/12/2019 5:53 27

Uganda yahawe ubutaka izubakaho icyambu muri Kenya

Igihugu cya Kenya cyahaye Uganda idakora ku nyanja ubutaka izubakaho icyambu mu mugi wa Naivasha. Ubu butaka buri kuri Km75 uvuye i Nairobi.
Uhuru Kenyatta na Museveni batemberanye muri gari ya moshi iva Mombasa berekeza i Nairobi

Perezida Yoweri Museveni ni we ubwe watangaje aya makuru.

Museveni ari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi akaba yaragiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta bigamije kunoza ubuhahirane hagati y’ibihugu byabo.

Abakuru b’Ibihugu bari kumwe basuye Mombasa, ndetse bahava bakoresheje gari ya moshi yihuta cyane berekeza i Nairobi.

Museveni yanditse kuri Twitter ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bishingiye ku kwagura isoko ry’ibicuruzwa no kuzamura abikorera.

Ati “Ntiwashingira gusa ku isoko ry’imbere mu gihugu niyo mpamvu twigisha kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), isoko rusange rya COMESA, ubu turavuga isoko rimwe rya Africa (Continental Free Trade Area, CFTA).” 

Perezida wa Uganda yavuze ko ashimira Uhuru Kenyatta kuba yiyemeje ko ibicuruzwa bijya muri Uganda bizajya bihabwa inyandiko z’inzira mu buryo bwihuse.

Avuga ku butaka Uganda yahawe, Museveni yagize ati “Turashaka gukorana na Kenya mu yindi mishinga. Urugero, baduhaye ubutaka bwo kubakaho icyambu hirya y’amazi mu mugi wa Naivasha. Inzira ya Gari ya moshi yihuta (SGR) ni umushinga dufatanyije.”

BBC

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Hhhhhh barimo barashakisha inzira zose zituma ubuhahirane bugenda neza!uhm…..

  • Ukuntu nari nabyumvise njye narinziko ahubwo Kenyatta agiye gusaba ko Museveni amupfukamira none ahubwo bamuhaye aho ashyira icyambu?Aba bantu bashobora kuba bari kudupangira nyamara.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *