• 08/12/2019 12:49 09

Uganda yahangaye USA isubiza ubutumwa bwa Trump

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, yasabye Perezida wa America kwita cyane ku bibazo bireba igihugu ke mbere yo kwivanga mu bya Uganda.

Ofwono Opondo ni Umuvugizi wa Leta muri Uganda

Ofwono Opondo yasubizaga ubutumwa bwa Perezida Donald Trump wanditse kuri Twitter ko abantu badashobora kwizera umutekano wabo muri Uganda mu gihe iki gihugu kitarafata abashimuse mukerarugendo w’Umunyamerica n’umuturage wo muri Uganda wamuyoboraga.

Aba bombi barekuwe ku cyumweru ariko abari babashimuse ntibigeze bamenyekana.

Opondo asubiza Trump yagize ati “Hari benshi bapfa barashwe muri America kuruta abashimutirwa muri Uganda.”

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 7 Mata, Perezida Museveni yatangarije isi ko inzego z’umutekano zamuhaye amakuru ajyanye no gukiza ubuzima bwa Mukerarugendo wo muri America witwa Kimberly Sue n’umuturage wo muri Uganda bari kumwe witwa Jean Paul Mirenge, bashimutiwe muri Pariki yitwa Queen Elizabeth.

Yanditse kuri Twitter ye ati “Tuzahangana n’aba banyabyaha bihishe kure. Gusa, ndashaka kwizeza igihugu n’Abakerarugendo bacu ko Uganda itekanye, kandi tuzakomeza kunoza umutekano wo muri Pariki. Nimuze muryoherwe n’ibyiza bya Africa.”

BBC

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Yagize neza rwose. Aba batindi b’abazungu bavuga ko ibihugu byacu nta mutekano bigira mu gihe statistics zerekana ko nibura buri munota hapfa umuntu arashwe muri New York!! Iyo abapolisi b’abazungu muri US barashe umwirabura urufaya kandi yakuwe mu modoka bamuryamishije hasi ari nka batanu, bose bagirwa abere kandi ntitwumva Trump avuga ko hari ikibazo.
    Aka gasuzuguro n’ubwirasi abanyafrica bakwiye kukamagana nk’uko uyu mugande yabikoze.

  • uwo munya uganda ni injiji icyo si ikireguro@ kandi aho kugirango ushimute umuntu umukorera iyicarubozo wamurasa

  • Trump ntimumuzi uriya ntajya atinzamo ubwo wakumva ejo abahagarikiye inkungabamubaza akababwira ati Uganda yambwiyeko ibibazo byayo bitandeba! Ntekerezako nanone dukwiye kujya tugabanya kwihenura mugihe dufite ibyo tubakeneyeho cyangwase tukabavaho burundu niba twumvako twihagije! Kuko kubwira umuntu ko ibyawe bitamureba kandi warangiza ejo ukajya kumusaba ubufasha ibyo simbibonamo ubwenge ahubwo nukwihagararaho byamafuti! Niba abanyafurika badashakako ibihugu bikize bitinjira mumikorere yabo bakwiye kureka kubisaba inkunga kuko mugihe bakidufasha bazahora bashaka no kutugenzura.

  • Nicyo kizadukoraho. Ibintu byose tubibonamo imfashanyo. Ntabwo badufasha ahubwo baba bifasha. Uzarebe ko ama $ bitwa ngo bahaye our countries bataza bayakurikiye. It is time that us africans stand on our own feet and stop thinking about Help..help from…they need us as we need them. I congratulate my Ugandan’Brother who could speak. Is God the ruler of this world, he is the one who gives power anf takes it back… not America.

  • nibyo rwose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *