• 12/12/2019 12:56 18

Uganda: Umupolisi aravugwaho guhohotera umwana w’umukobwa umuzaniye ikirego

Umupolisi muri Uganda wakoreraga mu gace ka Lugazi afunze akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mashuri abanza ufite imyaka 13 y’amavuko. Uyu mwana n’ababyeyi be batuye mu gace ka Kitega, mu kagari ka Lugazi mu Karere ka Buikwe.

Amakuru avuga ko uriya mwana yafashwe agiye kuri Police kurega bamwe mu bana bigana bamusagarira bashaka kumufata ku ngufu.

Ageze kuri Police yahasanze uriya Mupolisi amubwira ibye undi umubwira ko aza akamujyana mu cyumba akamusobanurira neza uko bimeze.

Umwana yaramukurikiye azi ko agiye kumwumva akaba yazamufasha gukurikirana abo bana bashaka kumusagarira.

Nyuma Umupolisi yahohoteye uriya mwana aramusambanya nk’uko ababonye aho yamusambanyirije babivuze.

Ngo basanze amaraso kuri matola kandi amashuka yanduye. Ibi byose ngo Police yarabifashe irabibika kugira ngo ikore iperereza.

Uriya Mupolisi arafunze n’aho umwana ari kwitabwaho n’abaganga.

ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *