• 20/01/2020 1:51 21

Uganda: Umugore yabyaye abana 5 icyarimwe bituma agira abana 9 mu mbyaro eshatu

Umugore wo muri Uganda ku wa gatandatu w’iki cyumweru gishize yabyajwe abana batanu biramutungura kuko abaganga bamubwiraga ko atwite impanga z’abana babiri, yabyaye abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Abana be batanu bavutse neza kandi nta kibazo cy’ubuzima bafite

Daily Monitor kivuga ko Sofiat Mutesi, wo mu cyaro cy’ahitwa Nawaikoke mu Burasirazuba bw’igihugu mbere yabyaye impanga z’abana babiri, aza gukurikizaho impanga z’abana batatu ariko umwe muri bo arapfa.

Ku wa gatandatu tariki 24 Kanama, Mutesi yabyariye mu rugo umwana umwe, abaturanyi bamujyana kwa muganga akihagera abyara undi mwana upima Kg 1.5.

Hashize akanya yahise abyara abandi bana batatu kandi bavuka mu buryo busanzwe atabazwe.

Umubyaza witwa Maureen Babine yagize ati “Yabyaye mu buryo busanzwe, kandi abo bana batanu bameze neza, bafite ubuzima bwiza nta kibazo bagize. Buri nyuma y’amasaha atatu arabonsa bagahabwa n’intunga mubiri (glucose). Umubyeyi ameze neza, yafashijwe byose kugira ngo adakomeza kuva, ndetse yatangiye kumesa imyambaro ye.”

Uriya mugore avuga ko aho yajyaga kwipimisha bamubwiraga ko atwite impanga z’abana babiri ku buryo amaze kubyara abana batanu byamutunguye cyane.

Ati  “Ntunguwe no kubyara abana batanu kubera ko nagiye kwisuzumisha ku kigo cy’ubuzima cya Nsinze abaganga bambwira ko ntwite abana babiri.”

Mutesi asaba ababishoboye kumuba hafi bakamufasha kwita ku bana be kugira ngo abashe kubakuza.

The Daily Monitor, kivuga ko umugabo we wa mbere yitabye Imana, undi yashatse ngo afite abana 20.

Maureen Babine, ubyaza abagore ku Bitaro bya Iganga-Nakavule avuga ko yabyaje impanga, ndetse n’abatwita abana batatu ariko ko bibaye ubwa mbere abyaza umugore utwite abana batanu.

Avuga ko abana b’uriya mugore bavutse neza ariko bakaba baravukanye ibiro bike.

Sofiat Mutesi ni ubwa gatatu yari abyaye, bwa mbere yabyaye impanga z’abana babiri, akurikizaho batatu ariko umwana umwe arapfa, none yongeyeho abatanu, ubu afite abana 9.

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Mbega inkuru nziza!! Niyonkwe kandi ababishoboye bamufashe.Tumwifurije ko bazabaho bose.Abana ni impano ikomeye duhabwa n’Imana.Kubera ko idukunda,yaduhaye ibyo dukenera byose kugirango tubeho: Ibiryo,umwuka,amazi,etc…Izi modoka tugura,zikozwe muli minerals twahawe n’Imana.Aya mafaranga dukoresha,yakozwe muli Raw Materials twahawe n’Imana (silver,hides,skins).Nubwo benshi batabyitaho.hari ibintu byinshi Imana idusaba dusoma muli Bible,ariko usanga abantu batabizi.Urugero,Imana itubuza kwibera mu gushaka ibyisi gusa:Amafaranga,politike,shuguri,etc…Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 6 umurongo wa 33,tugomba “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana”.Tukabifatanya n’akazi gasanzwe.
    Bible yerekana ko abibera mu gushaka ibyisi gusa,kandi nibo benshi cyane,ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka kandi ntabwo bazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Ntitukishinge bariya babeshya ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma,ntabwo ariko bible ivuga.Muli Yakobo 4 umurongo wa 4,bible yita “abanzi b’Imana”,abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa.Niba dushaka ubuzima bw’iteka,tujye dushyira imbaraga nyinshi mu gishaka Imana.Dushake abantu twigana nabo Bible kandi ku buntu,kugirango tumenye neza icyo Imana idusaba.Wikibeshya ngo urabizi.Uzi utuntu duke cyane.Ntabwo Imana yaduhaye bible ngo tuyitunge nk’umutako.Ubishatse wese tuyimwigisha ku buntu,tumusanze iwe.

  • impressive ntago nisanzwe ko umugore abyar abana bangana batyo icyarimwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *