• 19/01/2020 8:56 01

Uganda: Rebecca Kadaga uyobora Inteko yavuye mu bitaro muri Kenya

Kuri iki Cyumweru nibwo, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko muri Uganda, Rebecca Kadaga yageze mu gihugu ke avuye mu bitaro bya Aga Khan biri i Nairobi muri Kenya aho yari amaze hafi amezi abiri yitabwaho n’abaganga. Amakuru avuga ko yari afite indwara zatewe n’umunaniro.

Rebecca Kadaga ava mu ndege

Abo mu muryango we bavuga ko Kadaga yageze Entebbe kuri iki Cyumweru ahagana saa kumi z’umugoroba.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni ukuri rwose yaragarutse. Ejo nibwo yageze mu rugo tumuvanye ku kibuga k’indege cya Entebbe.”

Uyu muntu utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda afite ubuzima bwiza, ko nta kibazo kinini afite.

Avuga ko akigera ku kibuga k’indege, Rebecca Kadaga yasabye ko agezwa iwe mu ibanga nta munyamakuru ubimenye.

Umukozi ushinzwe kwita ku buzima bwe iyo ari mu Nteko witwa Peter Gusiku ni we wenyine ukora mu Nteko wagiye kumwakira ku kibuga.

Hari kandi umwe muri benewabo w’inkoramutima n’umushoferi wamutwaye gusa.

Ushinzwe itumanaho mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, Sam Obbo yavuze ko basohora itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ku buzima bw’umuyobozi w’Inteko ya Uganda.

The ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *