• 11/12/2019 1:56 18

Uganda: Mu7 yasabye ingabo zirwanira mu kirere kurushaho kumenya intwaro zikoresha

Mu mpera z’Icyumweru gishize Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yabwiye ingabo ze zirwanira mu kirere gukomeza kwihugura mu gukoresha indege zabo n’ibindi byose zikenera mu kazi kazo.

Perezida Museveni aganiriza ingabo ze

Avuga ko ik’ingenzi buri musirikare wese agomba gushyiramo ingufu ari ukumenya ikoranabuhanga rigezweho mu kazi ke.

Ibi Perezida Museveni yabivugiye ku kicaro cy’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere kiri Entebbe.

Perezida Museveni arimo arazenguruka ibigo bya gisirikare areba uko byihagaze kandi ashishikariza ingabo ze gukomeza ubunyamwuga no ‘kwitegura akazi ako ariko kose’ gashobora kuzaza mu bihe biri imbere.

Ku wa Gatanu ushize yari yasuye ingabo ziba ahitwa Kakiri muri Karere ka Wakiso azisaba kurushaho kurinda ibyagezweho.

Muri Entebbe Perezida Museveni yibukije ingabo ze ko arizo zabohoye Uganda kandi ko zigomba guhora zumva ko umugambi wa NRA wo kubohoza, kubaka no kurinda Uganda utahindutse.

Yarangije ijambo rye avuga ko ingabo zaba izirwana mu kirere, ku butaka no mu mazi zigomba guhora zihugura zikamenya gukoresha neza kurushaho ibikoresho zifite kugira ngo zizagere kubyo zizasabwa gukora igihe icyo aricyo cyose bizaba ngombwa.

ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

15 Ibitekerezo

  • Mbese muri make yambariye urugamba. Aribeshya. Uguhima atiretse agirango turwane.

    • Ariko se ubu ni iki kidasanzwe kiri muri iyi nkuru? Umukuru w’igihugu gusura ingabo ze si ibisanzwe? Hari aho wabonye avuga ko agiye kurwana nawe? Rwose nge sinemeranya n’inkuru zishyushya imitwe y’abaturage, zibumvisha iteka ko hari intambara barimo!

  • Turakangurirwa kwandika no kuvuga ikinyarwanda neza ariko ndabona n’abanyamakuru batabyubahiriza. Ntibavuga ik’ingenzi bavuga icy’ingenzi. Ntibavuga ikicaro bavuga icyicaro.

  • Museveni amaze iminsi yambara “Combat Uniform”.Ntabwo azi ko ashaje.Buriya aributsa Abagande yuko yafashe ubtegetsi akoresheje Kalashnikov.Atwibukije ejobundi babaza Kabila bati kuki utogosha ubwanwa?Yabashubije ko aba ashaka kwereka abantu ko ari “Inyeshyamba” yakuyeho Mobutu.Mu Yandi magambo Kabila na Museveni bashaka kwerekana ko aribo “babohoye” igihugu.
    Nyamara bombi babikesheje abasirikare b’abanyarwanda.Kandi kurwana ntabwo bikwiye kuba ikintu cyo kurata,kubera ko Imana itubuza kwicana no kurwana,ahubwo ikadusaba gukundana,ndetse n’abanzi bacu.

  • Hawadushtuwe kamwe!ntibikuraho ko abagize RDF aribo bamushyize harya,ntacyo Uganda yadushituramo kubyerekeye imirwano,museveni afite inzika yuko nta ntambara aratsinda nabanyankore be ubwabo,ari iyo gukuraho Id Amin yarwanywe na TZ,ari iyo kumwicaza hariya yarwanywe n’abanyarwanda,ari i kisangani twamweretse uko intama zambarwa sasa arifuza nindi!napange ibyo apanga lakini atajuta.

  • @Sezikeye: None Museveni se ko ari umusirikare bakubwiye ko uniforme ye yashaje abura indi, hari aho abujijwe kuyambara cyane ko wumva nyine ari gusûra ba camarades de profession ! Nta byacitse iraho, natwe ubushize i Gabiro byarabaye kandi byari muri normalité de cette circonstance .

  • MWESE NTABWO MUZI IBYO MURIMO NONESE KAGAME WE NTAMAZE IMINSI YIRIRWA AYAMBAYE
    MUJYE MUSHYIRA BALLON HASI KUKI SE NTANKURU MUMUKORAHO AHUBWO ABABANDI AKABA
    ARIBO MWIRIRWA MWANDIKA NAMWE UBANZA NTA BWISANZURE MUGIRA MU MWUGA WANYU KABISA
    INKURU ZAHANDI MUZISHYUHAMO MWAGERA KU RWANDA IBITAGENDA MUKABIVUGA
    UB– USE KO MURI SUDANI BIGARAGAMBIJE KUBERA KUZAMURA IBICIRO KU MUGATI GUSA MU RWANDA IBINTU BYOSE
    BYARAZAMUTSE MURAHO KO MUTABYANDIKAHO BYIBURA MUZI KWA NDIKA ABAGANDE MWAGIYE MUCECEKA CG
    MUKANDIKA IMIKINO GUSA APUUUU

  • kabange bambarize Nabokureba ibyabandi gusa Rebakuntu tugenda muri BUS duhekeranye nkimifuka sindumva har’umunyamakuru wavuze nukose batabibonara?

    • Wagiye utega Moto Cg ugatega taxi voiture?

  • Nta mpamvu yo gukomeza kwandika ku baganda na perezida wabo, tujye tuvuga iby’iwacu kandi birahari. Ese Kagame koyambaye combat akajya iGabiro kureba imyitozo y’ingabo mwabonye atari ibisanzwe? Na M7 ni uburenganzira bwe kureba ingabo abereye umukuru w’ikirenga, kandi agomba kuzishishikariza guhora ziri standby kuko ntawumenya aho umwanzi avuye, bagomba kwitegura kumwivuna uwagerageza kuza guhunahuna ahungabanya umutekano wa Uganda.
    Ababihuza na tension iri hagati ya Uganda n’Urwanda bo baribeshya biriya M7 asanzwe abikora kuva kera, tureke guhora duhunahuna ibibera ahandi aho kwita kubyacu.

  • Uzi ko uheruka inzira mu ki! Ururimi rurakura shakashaka aho rugeze.

  • ariko se niba yasuye ingaboze kuki tubibonamo ikibazo, uwacuse we ntazisura, nawe yambaye umwambaro wa gisirikare bose message batanze ni imwe:kuba ingabo zigomba kuba ziri standby anytime

  • Ndumva i Buganda duhuje politiki yo gusigasira ibyagrzweho. Abari bamaze iminsi barota iby’intambara hagati Y’ibihugu byacu bakanguke. Nta Muganda uzatera u Rwanda. Nta Munyarwanda uzatera Umuganda. Keretse basubiye i Kisangani. Iby’iwacu byo tuzabyirangiriza nk’uko byahoze. Murakoze.

  • MM

    Ni wowe ahubwo watakaye mu myandikire y’ikinyarwanda. Reba amabwiriza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda.

  • Igitekerezo cyawe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *