• 13/12/2019 6:44 46

Uganda: Leta yategetse ko ntawe ugomba kwambara ingofero itukura ya Bobi Wine

Kuri uyu wa Mbere Leta ya Uganda yavuze ko ingofero itukura ikunda kwambarwa n’abashyigikiye umuhanzi waje kuvamo umunyapolitiki Bobi Wine ari umwambaro wa gisirikare bityo ko ntawe ugomba kongera kuwambara. Ngo uzawambara azatabwa muri yombi na Polisi.

Iyi ngofero y’uyu mugabo ngo uzongera kuyambara ku mugaragaro azafungwa

Bobi Wine uteganya kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo muri 2021 yemeza ko iriya ngofero ari ikirango kerekana ko abaturage barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Museveni, ko bashaka impinduka.

Mu igazeti ya Leta iherutse gusohoka handitse mo ko iriya ngofero yemewe kwambarwa n’abasirikare gusa bityo ko umusivili uzayambara azagezwa imbere y’ubutabera icyaha cyamuhama agakatirwa igifungo kigera ku myaka itanu.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda witwa Brig Gen Richard Karemire yagize ati: “ Uriya mwenda wemewe kwambarwa n’ingabo zacu gusa kandi byanditse mu igazeti ya Leta.”

Kugeza ubu Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ntacyo aratangaza kuri iki kemezo, ariko umwe mu bayoboke be b’imena witwa Ivan Boowe yavuze ko bazakomeza kuyambara kuko ari ingofero yerekana ubushake bw’impinduka.

Ati: “ Nta kintu kizadutera ubwoba kugira ngo dutezuke ku ntego yacu yo guharanira uburenganzira bwacu. Twiteguye guhangana n’ikemezo cyose Guverinoma izafata.”

Muri Kenya naho Leta yigeze guca ibyo kwambara ingofero y’umukara yambarwaga n’abashakaga impinduka ariko byarayigoye kuko ziriya ngofero zigurishwa ahantu hose, ibi bikaba bizagora na Uganda.

Brig Gen Richard Karemire yaburiye abayoboke ba Bobi Wine ko bagomba kuzibukira iriya ngofero kuko ari iy’ingabo gusa

The Citizen

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Urushywa n’ubusa arara ahaze. bazakore nk’imwe ya Museveni!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *