• 01/11/2020 3:17 58

Uganda: Ishyaka rya NRM ryatangaje ko Museveni azarihagararira mu Matora

Museveni ari ku butegetsi kuva mu 1986, mu Matora ya Perezida azaba muri 2021 azaba yiyamamariza kuyobora igihugu muri Manda ya 6.

Yoweri Museveni ni umwe mu ba Perezida ba Africa barambye ku butegetsi

Kuri uyu wa kane ishyaka rye NRM riri ku butegetsi muri Uganda ryatangaje ko ari we uzarihagararira.

Amatora rusange y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2021.

Perezida Yoweri Museveni wahawe ikindi kizere cyo guhagararira ishyaka ni Umusaza w’imyaka 75, amaze ku butegetsi imyaka 34, kuko yabugiyeho inyeshyamba yari ayoboye zimaze guhirika Milton Obote mu 1986.

Video yatangajwe kuri televiziyo NTV igaragaza uhagarariye NRM avuga ko bahisemo Museveni ngo azabe ari we uhagararira ishyaka mu Matora. Ymeza ko umuntu ajya mu Matora afite intege.

BBC

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Africa urwo yarozwe sinzi uzayigangahura rwose. Abandi rero badukwena tukavuga ngo ni racisme. Bavuga banana republic tukajya imunanu ngo baratwanga.Bavuga bati Africa yasigaye inyuma mu mateka ntabwo irayinjiramo ngo dore abakoloni baragarutse.

  • U Rwanda se kandi hari amasomo ya demokarasi twajya guha ubugande nukwicecekera indwara turwaye twese nimwe ariko muri iki kinyejana cya 21 abanyagitugu bakibwira ko bazategeka kugeza baguye ku butegetsi akabo kazashoboka.

  • Ntagashya mbonye muri Uganda bakoze utasanga ahandi hose muri Africa.
    Ukoze impuzandengo wasanga ibihugu byinshi muri Africa abaprezida baho barengeje imyaka 25 kubutegetsi

    • Gusa nta gucika intege muri za 1985 Africa yari ifite igihugu kimwe umuperezida yavuye kubutegetsi agahereza undi binyuze mu matora icyo gihugu cyari Senegal, bukeye hiyongeraho Ghana, ubu habarwa ibihugu birenze 30 bivuze 80% by’ibihugu bigize umugabane wa Africa. Iyo nzira ntabwo izasubira inyuma abatabyumva ntibazavuge ko bataburiwe kuko iyo mitegekere itakigezweho bavanyemo akarenge hakiri kare nibyo byiza kuri bo nababakomokaho.Ndahamyako Bachir iyo atanga ubutegetsi muri 2015 ubu aba afatwa nk’imana muri Soudani.

  • Uyu mugabo azi ko kuguma ku butegetsi ari bwo buryo bwonyine bwo kudashyikirizwa inkiko. Afite ku biganza amaraso ajejeta ya miliyoni z’abanyafrika. Iyo ntekereje ko ba Bill Clinton bajyaga bavuga ngo uyu Museveni, Meles Zenawi, Issayas Afewerki, n’abandi ntarondoye (suivez mon regard..) ngo ari ba modern leaders!! La montagne a accouche’ d’une souris (umusozi waratwise ubyara imbeba ya nyiramasibira).

  • Aribeshya Museveni ntabwo azaturusha kuramba ku ngoma. Tugomba kumuhiga muri byose. Sibyo ra?

  • Hhaha. Aracyabashije se buriya? Aragirango akomeze ahunge ubutabera gusa? Aka karere kacu kazahumeka igihe kazaba katagitegekwa naba bantu nka ba Kaguta, Ka wa hano …

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *