Uganda ishinja Tanzania guhenda abashoferi bayo ikorohereza ab’u Rwanda - UMUSEKE

Uganda ishinja Tanzania guhenda abashoferi bayo ikorohereza ab’u Rwanda

Abashinzwe ubukungu muri Uganda bashinja bagenzi babo ba Tanzania gushyiraho igiciro kinini ku bwikorezi bw’ibikoresho bica ku butaka bwayo ugereranyije n’igiciro bashyiriyeho abikorezi babizana mu Rwanda. Ubijyana muri Uganda yishyura $500 n’aho ubizana mu Rwanda akishyura $152.

Intambara y’amagambo mu bucuruzi hagati ya Uganda na Tanzania irakomeje

Abategetsi b’i Kampala bavuga ko muri iki gihe hari amakamyo yagombaga kuzana ibikoresho muri Uganda amaze igihe kinini ahagaze i Dar es Salaam kubera ko amafaranga baciwe basanze ari menshi baba baretse kuhavana amakamyo.

Uganda ivuga ko izihimura kuri Tanzania mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iherutse kugeza ikirego ku Nama nkuru y’Abaminisitiri (EAC Council of Ministers) irega Tanzania ko ivangura mu gushyiraho ikiguzi cy’ubwikorezi ku bihugu byose bikoresha ubutaka bwayo bijyana ibicuruzwa iwabyo.

Abakurikirana ibibera mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba, (EAC), bavuga ko uyu mwuka mubi mu by’ubukungu hagati ya Tanzania na Uganda uzatuma ubukungu bw’Akarere buhomba miliyoni 171$.

Uyu mwuka mubi kandi izatuma inzira yo kwihuza kw’ibi bihugu (Integration) ikomeza kuzamo kidobya.

 

Uganda ntiyumva impamvu u Rwanda rudacibwa amafaranga nk’ayo icibwa…

Umuzi w’ikibazo hagati ya Uganda na Tanzania ni $500 buri kamyo ijyanye ibicuruzwa muri Uganda igomba gutanga igihe cyose ikoresheje imihanda ya Tanzania mu gihe amakamyo yo mu Rwanda yo acibwa $152.

Tanzania ivuga ko amafaranga ica amakamyo yose aca ku butaka bwayo akoreshwa mu gusana imihanda yayo kandi ngo ibi bigirira akamaro ibindi bihugu by’Akarere bidakora ku Nyanja.

Uganda ivuga ko ariya mafaranga ari menshi kandi atuma ibihugu byose bikoresha imihanda ya Tanzania bidahabwa amahirwe angana mu bwikorezi buhakorerwa ndetse kuri yo, ibi bikoma mu nkokora ukwihuza kwa EAC.

Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Katuma Wamala agira ati: “Ibi bituma gucururiza muri Tanzania bigora abacuruzi bacu kuko mbere y’uko umucuruzi afata icyemezo cyo kujyayo abanza akabitekerezaho kabiri, agasuzuma n’ikiguzi biri bumusabe.”

Katumba Wamala ariko avuga ko niba Tanzania idakemuye iki kibazo mu maguru mashya, Uganda nayo izayihimuraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kugeza ubu ariko, yemeza ko icyaba kiza kurushaho ari ugukoresha inzira y’ibiganiro.

Asanga kwihimura kuri Tanzania byarushaho kuzambya ibintu, ahubwo akavuga ko impande zombi zaganira uko byakemuka mu mwuka w’ubufatanye.

Mugenzi we wa Tanzania ushinzwe imirimo, ubwikorezi n’ubuhahirane Isack Aloyce Kamwelwe  avuga ko igihugu cye kiri kureba uko cyashyiraho uburyo bubereye bose bwo kwishyura ikiguzi cy’ubwikorezi bukorwa n’ibihugu byose bikenera ibicuruzwa muri Tanzania.

Ubusanzwe imodoka ipakiye ibicuruzwa ibivana muri Tanzania igomba kwishyura $16 ku bilometero 100.

The East African

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *