• 25/01/2020 1:20 31

Uganda: Hari Umudepite wabwiye Inteko ko umutekano we utizewe

Umudepite wo mu gace ka Busongora North, William Nzoghu yavuze ko abayeho mu bwoba kubera abantu atazi bahora bamugendaho mu minsi ibiri ishize.

Umudepite wo mu gace ka Busongora North, William Nzoghu ni uwa FDC

Uyu mudepite ku wa gatatu yatangarije Inteko ishinga amategeko ya Uganda ati “Maze kubona abantu batari abo kwizera bangendaho.”

Nzoghu yavuze ko no mu rugo iwe abona abantu bagendagenda iruhande rw’urugo rwe.

Ati “Ubuzima bwanjye burugarijwe.”

Uyu mudepite uvuga ko atazi impamvu bariya bantu bamukurikirana, agasaba Minisitiri w’Umutekano, uw’Ubutegetsi bw’igihugu n’uw’ingabo kumucungira umutekano.

Depite Nzoghu ni uwa kabiri mu Nteko uvuze ko umutekano we ugerwa amajanja.

Tariki 5 Nzeri Dipite w’agace ka Mbale, Connie Galiwango yavuze ko abantu atazi bamugendagendaho.

Connie Galiwango yabwiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Obiga Kania ko agomba kuvuga ikibazo cye ku bashinzwe umutekano (Police).

Aba Badepite baravuga ibi nyuma y’imfu z’abayobozi bakuru muri Uganda bicwa barashwe n’abantu bari kuri moto. Mu bishwe harimo uwari Depite wa Arua, Ibrahim Abiriga, ndetse na Muhammad Kirumira wabaye Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Buyende.

Depite Abiriga yarashwe n’abantu batazwi ari kumwe n’umuvandimwe we wamurindaga witwa Saidi Kongo tariki 8 Kamena hafi y’urugo rwe ahitwa Kawanda, naho Afande Kirumira yarashwe ari kumwe n’umugore witwa Resty Nalinya ahitwa Bulenga, mu karere ka Wakiso tariki 8 Nzeri 2018.

Hari amakuru avuga ko aba bantu bishwe bari babanje kugaragariza inzego za Leta ko umutekano wabo ugeramiwe.

The Monitor

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • None tubikoreho iki? Nange haruguru y’iwange nahabonye umuntu ugendagenda….lol

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *